Connect with us

Uncategorized

Rutsiro: Abarenga 1551 bamazaze imyaka 12 bishyuza Kiliziya Gaturika amaso yaheze mu kirere

Published

on

Paruwasi ya Biruyi ibarizwa muri Kiliziya gaturika yashyizwe mu majwi n’abaturage 1551 bahoze ari abanyamuryango ba Koperative yo kubitsa no kugurizanya Coopec-Dukire yashyizwe mu bihombo kubera imicungire mibi y’umutungo, abari barabikijemo ayabo imyaka ibaye 12 barihanaguye, kuko babuze uwabarengera.

 

 

Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko Ibihombo bya Coopec Dukire byatumye ihita ifunga imiryango, gusa imyaka irashira indi igataha ubuyobozi busa nk’ubwirengagije ko umuturage akeneye kurenganurwa agasubizwa ayo yabikije muri iki kigega cyo kubitsa no kugurizanya.

 

Abaturage, Akarere na Diyosezi ya Nyundo ntibavuga rumwe ku ishingwa rya Coopec-Dukire

 

Coopec-Dukire yatangiye ari nk’Ikigega cy’Ingoboka cy’Abakirisitu ba Paruwasi ya Biruyi mu mirenge ya Mushonyi na Kigeyo babonye inyugu zigenda ziyongera muri 2009 bagihinduramo koperative, nk’uko bamwe babidutangarije bavuga ko Paruwasi ariyo yagishinze.

 

Ntibyabahiriye kuko nyuma y’imyaka itatu gusa (2012) yahise ihomba ariko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bugakomeza kwizeza abaturage ko bazishyurizwa, nyamara ngo bikarangirira mu nama bakoranaga.

 

Coopec Dukire ya Paruwasi ya Biruyi, yari ifite abanyamuryango 1551 yahombye ntiyashobora kwishyura amafaranga abanyamuryango bari barayibikijemo, ndetse aba bose ntibigeze basubizwa n’umugabane babaga baratanze uhwanye n’ibihumbi bitanu (5,000 Frw).

 

Iyi koperative ubwo yahombaga byavugwaga ko nayo ifitiwe amadeni angana na miliyoni 19 Frw yatanzwe nk’inguzanyo mu gihe abari barabikijemo bose hamwe bari bafitiwe umwenda wa miliyoni 15 Frw.

 

Rukerikibaye Cyrille, wari Perezida w’Inama y’Ubutegetsi, yirinze kugira icyo atangariza Rwandanews24 avuga ko twabaza ubuyobozi bw’akarere, kuko ngo bamaze imyaka irenga 5 barabibahariye.

 

Mu 2016, Rukerikibaye yigeze kubwira itangazamakuru ko iyo koperative yahombejwe n’ubujura bwayikorewemo, aho abari abakozi bayo bibye amafaranga asaga miliyoni 12 Frw ndetse na bamwe mu banyamuryango bari bafite amadeni bari barinangiye kwishyura.

 

Yakomeje avuga ko abari baribye izi miliyoni 12 Frw uko ari batatu, bashyikirijwe Inkiko bakatirwa imyaka ibiri ndetse banategekwa kwishyura ariko barangije igifungo baza gutoroka ku buryo bari barayobewe aho baherereye.

 

Kuri Kiliziya gaturika ivuga ko iyi koperative, yari imaze kugira umutungo mbumbe urenga miliyoni 40 Frw bigaragara ko yatangijwe n’abakirisitu ba Paruwasi Gatorika ya Biruyi, padiri wayiyoboraga igitangira yabahaye ubujyanama, ndetse ngo Paruwasi ntiyinjiranga mu byo kugenzura umutungo wayo.

 

Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, mu kiganiro aherutse guha Rwandanews24 nawe ahamya ko amakuru yahawe kuri iyi Coopec-Dukire yaba itarashinzwe na Paruwasi ya Biruyi.

 

Ubutumwa yatwandikiye kuri WhatsApp bugira buti “Nagerageje kubaza abapadiri tubana hano ku Nyundo iby’iyo Coopec Crecam bambwira ko itashinzwe na Paroisse, ariko kugira ngo ubigireho amakuru yuzuye wazatelefona Padiri Prosper Ntiyamira wabaye Padiri Mukuru wa Biruyi igihe kirekire niwe waguha amakuru nyayo. Ubu ni Padiri Mukuru wa Murunda.”

 

Mu nshuro zose twagerageje guhamagara uyu mu Padiri ntibyadukundiye kuko terefone ye yahitaga yivanaho, kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

 

Uwizeyimana Emmanuel, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukugu mu kiganiro na Rwandanews24 yayitangarije ko ibiganiro bagiranye na Paruwasi hari icyo bizatanga aba baturage bakishyurwa.

 

Ati “N’inshingano zacu nk’abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage, iki kibazo twaragikurikiranye tubasha kumenya umwenda abaturage bafitiwe n’ubuyobozi bwa Kiliziya Gaturika, dutera intambwe nk’ubuyobozi bw’akarere twandikira ubuyobozi bwa Paruwasi ya Biruyi batwereka ko icyo kibazo bakizi ndetse bagishyize ku mutima, gusa batubwira ko bafite ikibazo cy’ingengo y’imari ihari kuri ubu ko badafitemo amafaranga yo kwishyura.”

 

Akomeza avuga ko iki kibazo kiri ku mutima w’Abayobozi b’akarere, ndetse ko bazakomeza ibiganiro na Diyosezi ya Nyundo kugira ngo ibibazo by’akarengane k’abaturage bikemuke vuba.

 

Inama njyanama y’akarere ka Rutsiro ni kenshi yagiye ifata iki kibazo cy’abaturage nk’ikibazo gikomeye ariko kugikemura bikaba ingorabahizi, dore ko no mu bibazo bikomeye inama njyanama yasoje manda muri 2021 yamurikiye abayisimbuye cyarimo, ariko kugeza kuri uyu munsi umuturage yarategereje amaso ahera mu kirere.

 

Akarere ka Rutsiro kagerageje kenshi kwishyuza abantu bari barafashe imyenda muri iyi Coopec, kugira ngo hishyurwe abari barabikijemo amafaranga, kaza gusanga hari umuntu wari waraburanye na Sacco arayitsinda, kubera kumwirukana bidakurikije amategeko Umuhesha w’Inkiko wamwunganiye ahita ayafatira ayo akarere kari kishyuje.

Uru ni urutonde rwa bamwe mu bari barafashe inguzanyo, bamwe bivugwa ko bishyujwe amafaranga agahita afatirwa n’umuheshawinkiko