Connect with us

Uncategorized

Rusizi: Ukekwaho kwica umugore we agatoroka yafatiwe hanze y’u Rwanda

Published

on

Nizeyimana Cyprien w’imyaka 48 ukekwaho kwica umugore we akoresheje ishoka agahita toroka Ubutabera yafatiwe i Burundi aho yahungiye akoresheje umugezi wa Ruhwa, nk’uko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bubitangaza.

 

 

Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga Nizeyimana yafashwe akigera muri Komine Mabayi mu Ntara ya Cibitoki, ubu akaba afungiwe muri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mabayi i Nyamirambi.

 

 

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet, yahamirije Rwandanews24 ko bakimara kumenya amakuru y’uko Nizeyimana yatorokeye i Burundi akimara gukora aya mahano bakoranye n’inzego zaho zigahita zimuta muri yombi.

 

 

Ati “Tukimara kumenya ko ashobora kuba yishe umugore we twatangiye kumushakisha, tumenya yatorotse yerekeza I Burundi twakoranye n’inzego zaho dusaba ko bamufata ari nako byagenze kuko yahise afatwa.”

 

 

Dr. Kibiriga akomeza avuga ko Abaturage bakomeje kwigishwa kugirirana urukundo no kwihanganirana, kugira ngo izi mpfu zishingiye ku makimbirane zigabanuke, ndetse ko ko bakomeje kwigisha imiryango ibanye mu makimbirane no gukangurira abatarasezerana kubikora.

 

 

Yakomeje avuga ko bari gukorana n’izi nzego z’i Burundi hashakwa uburyo uyu mugizi wa nabi yagarurwa mu Rwanda agashyikirzwa Ubutabera.

 

 

Nizeyimana wari usanzwe akora akazi k’izamu muri SACCO ya Bweyeye, akekwaho kwica umugore we nyuma y’amakimbirane bari bamazemo imyaka irenga 10, bakaba bari banamaze imyaka ibiri batabana munzu imwe.

 

 

Iyi nkuru yamenyekanye mu rukerera rwa tariki 08 Gashyantare 2024, ubwo nyakwigendera yagiye gutema igiti cyo gucana mu i Shyamba umugabo akamusangamo akamukubita ishoka yagitemeshaga mu mutwe agahita apfa.