Uncategorized
Rubavu: Umuryango wakorewe ubushotoranyi n’Ingabo za FARDC ubayeho mu bwoba
Umuryango wo mu karere ka Rubavu wakorewe ubushotoranyi n’Ingabo za FARDC, ubwo zazituraga Inka 5 mu gikumba ku ruhande rw’u Rwanda, uvuga ko ubayeho mu bwoba bwinshi.
Mu kiganiro bahaye Rwandanews24 bavuze ko byabaye ku manywa y’ihangu kuri uyu wa gatandatu, tariki 13 Mutarama 2024, mu murenge wa Busasamana, akagari ka Rusura, ho mu mudugudu wa Rebero uhana imbibe na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.
Khadaffi watwariwe inka ebyiri na nyina agatwarirwa inka eshatu bavuga ko babayego mu bwoba.
Khadaffi ati “Ingabo za FARDC zaraje zisanga inka ziziritse ku kiriziriko ku ruhande rw’u Rwanda, mu masaha ashyira saa sita n’igice z’amanywa barazizitura baraziba, none ubuzima buratugoye, kuko turigunze.”
Akomeza avuga ko inka zari 6, biba 5 hasigara inka imwe, zikaba zaribwe ubwo umushumba wazo yari agiye kuzana icyansi cyo gukamiramo, imvura iragwa biba ngombwa ko abanza kuyugama ahageze asanga bazizituye.
Kzagira Prukelie ati “Twatwawe inka 5 zivanwe mu gihugu, bivuze ko iyo uyu mushumba aba ataje gushyikira icyansi nawe baba bamwishe, byarushijeho kudutera ubwoba.”
Akomeza avuga ko babayeho mu bwoba kuburyo nabo isaha n’isaha izi ngabo za FARDCzabagirira nabi kuko batibaza ukuntu zaje kubutaka basanzwe bororeraho ndetse bakanabuhinga.
Amakuru Rwandanews24 yamenye n’uko ubwo izi nka zamaraga kwibwa abarimo umukuru w’umudugudu wa Rebero n’abahagarariye Ingabo basezeranyije uyu muryango kuzawushumbusha.
Twagerageje kuvugisha, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba atwandikira ubutumwa bugufi ko ari mu nama, kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ntakindi yari aradutangariza.
Si ubwa mbere ingabo za FARDC zinjira kubutaka bw’u Rwanda zikabangamira umutekano w’ababrutuye, kuko hari n’ubwo ziza kwiba imyaka y’abaturage bo mu Rwanda baba barahinze cyangwa bakibwa amatungo.