Connect with us

Uncategorized

Rubavu: Ubuyobozi ntibuvuga rumwe n’Abaturage ku mpamvu zateye uwahoze ari Sedo kwiyahura

Published

on

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanama bwahakanye amakuru avuga ko Nzitatira Naphtal wahoze ari Sedo w’akagari yaba yiyahuye anyweye Tiyoda kubera ko yafatiye undi mugabo mu buriri bwe.

 

 

 

Ibi byabereye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Kanama ho mu kagari ka Musabike muri iki cyumweru turi kugana ku musozo.

 

 

Nzitatira wahoze ari Sedo w’akagari ka Musabike, akaba yari amaze iminsi mike agiye muzabukuru amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko yaguye ko mubitaro bya Gisenyi, nyuma y’uko abaganga bagerageje kumuvura bikananirana, kuko yari yanyoye umuti ukoreshwa mu buhinzi ugashwanyaguza amara.

 

 

Andi makuru twamenye ni uko uyu mugabo yari yarashatse umugore ukiri muto, nyuma yo gupfusha uwo babyaranye abana babiri, atangira kugira umubyibuho ukabije, ibyo gushimisha umugore mu buriri biba ikibazo, umugore bikajya bimutera kumuca inyuma.

 

 

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa gatandatu, tariki 24 Gashyantare 2024.

 

Mugisha Honore, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanama yavuze ko uyu mugabo atiyahuye ahubwo ko yari asanzwe arwara umutima, kandi ni aho yaguye mu bitaro bya Gisenyi ariwe wari umurwaje, atiyumvisha uko yaba yiyahuye.

 

 

Ubwo twakoraga iyi nkuru abo mu muryango we barimo bashaka uburyo bajya kumushyingura.

 

 

Uku kwiyahura kwa Nzitatira kwamenyekanye kwaje mbere y’undi muturage wo mu murenge wa Nyundo, bikekwa ko yishe umugore we nawe akimanika, nyuma yo kumukekaho ubusambanyi.