Connect with us

Uncategorized

Rubavu: Mukeshimana mu marira menshi nyuma y’uko umwana we yishwe arashwe, Harakekwa FARDC

Published

on

Mukeshimanamana Jean Bosco, wo mu karere ka Rubavu avuga ko ari mu gahinda kenshi nyuma y’Uko umwana we witwa Icyimanishaka Sifa w’imyaka 22, wari uvuye gucuruza High (Tungurusumu) yishwe n’abo yita ko ari Ingabo za FARDC.

 

Uyu mubyeyi avuga ko ibi byabaye kuri uyu wa kabiri, tariki 23 Mutarama 2024, mu kagari ka Ryabizige ho mu murenge wa Cyanzarwe.

 

Avuga ko uyu mwana we wari uvuye gucuruza, mu gasoko kari mu kibaya ku ruhande rwa DR Congo yaba yarakurikiwe nizi ngabo zo kuruhande rwa RDC, zikamwambura amafaranga yacuruje yose zarangiza zikamurasa kugeza apfuye.

 

Ati “Hano kubera ko nta mupaka uhari yanyuze inzira za panya agiye mu isoko rigari ryo kuruhande rwa Congo, atashye baramukurikira baramwambura barangije baramurasa, birababaje kubura umwana nk’uyu ku maherere.”

 

Akomeza avuga ko abaturanyi babo aribo babahaye amakuru, nyuma yo kumunyuraho mu gitondo barimo kwambuka bakabona umurambo.

 

Uyu mubyeyi kandi yaduhamirije ko umwana we yarashwe mu masaha y’Umugoroba wo kuwa mbere kuko aribwo bumvishe amasasu.

 

Niyonzima Evariste, Umuyobozi w’Umudugudu wa Kavumu nyakwigendera yari asanzwe atuyemo avuga ko uko basanze unurambo bigaragara nk’aho yarashwe ubwo yarimo yiruka.

 

Ati “Birasa nk’aho nyakwigendera yarashwe ameze nk’aho yarasiwe mu butaka bwa RD Congo, akaza yiruka agwa ku butaka bw’u Rwanda. Gusa tumaze iminsi twigisha abaturage ko badakwiriye kwigaba bajya muri Congo baciye inzira zitemewe kuko hatarinzwe.”

 

Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert aherutse kandi gusaba abaturage baturiye umupaka ubahuza na DR Congo kugira amakenga, mu gihe bambuka umupaka.

 

Ati “Iyo uturiye umupaka ugomba kugira amakenga, kugira ngo uwo abaturage babona batamuzi bamubaze ikimugenza, hatagira uwaza agahungabanya umutekano w’abanyarwanda. Namwe mukwiriye kwitwararika mu gihe mwambuka umupaka mugakoresha inzira zemewe.”

 

Icyo gihe yakomeje avuga ko ibimaze iminsi bivugwa na Perezida wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo bidakwiriye guhungabanya abaturage, ngo bibabuze gukora imirimo yabo ibateza imbere umunsi ku munsi.

Ikibaya gihuza u Rwanda na Congo