Connect with us

Uncategorized

Rubavu: Icyapa cyo kwa Rujende cyaba kigiye kugaragaza intege nke z’Inama njyanama?

Published

on

Mu mpera z’Ugushyingo, Inama njyanama y’akarere ka Rubavu yarateranye isuzuma, ndetse itorera umwanzuro nta kuka wo gushyiraho aho imodoka zihagarara mu mujyi rwa gati, aho bavugaga ko bitarenze iminsi 15, iki kibazo cyagombaga kuba cyakemutse ariko iyi minsi ishize ntan’akanunu kuri uyu mwanzuro.

 

Ibi babigarutseho nyuma y’igihe abatuye n’abagana mu karere ka Rubavu, bijujutira imyanzuro yafashwe yo kuvanaho icyapa rukumbi cyabaga mu mujyi rwa gati, bagatakambira ubuyobozi bukuru, inama njyanama yashimaho, intara ikabitera utwatsi.

 

Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rubavu, Dr. Kabano Ignace, kuwa 30 Ugushyingo 2023 yabuze ko n’ubwo icyapa kitazashyirwa aho cyahoze, ariko abaturage bagomba gushakirwa aho imodoka zihagarara.

 

Yagize ati “Twarebye ukuntu icyapa cyashyirwaho, kigashyirwa hafi y’aho cyahoze kandi bigakorwa mu minsi itarenze 15, kugira ngo bifashe abaturage bagana umujyi wa Gisenyi baje guhaha no gutembera.”

 

Akomeza avuga ko ubu buryo ari ubwagateganyo kuko mu buryo burambye isoko rya Gisenyi niryuzuha, imbere yaryo hazashyirwaho ubwugamo n’imodoka zihagararamo ku buryo umuturage uzajya aba aje mu mujyi atazajya abasha kunyagirwa mu gihe avuye mu modoka imvura irimo igwa.

 

Iminsi irimo kugerwa ku ntoki ngo iminsi 15, Inama njyanama yihaye ngo imodoka zibe zashakiwe aho zikuriramo abagenzi ibe yuzuye.

 

Kuri iki cyumweru Umunyamakuru wa Rwandanews24 yageraje gutembera mu mujyi wa Gisenyi asanga ntan’akanunu kubyo Inama njyanama yemereye abaturage.

 

Rwandanews24 duherutse kubagezaho inkuru yari ifite umutwe ugira uti “Rubavu: Isubyo mu ifungwa ry’icyapa cyo kwa Rujende, Inama njyanama yashimyeho irababwa.”

 

Muri iyi nkuru twagarutse ku myanzuro y’inama njyanama yaherukaga guterana mu mpera za Kanama 2023.

 

Ubwo iki cyapa cyafungwaga, ku buryo ikitwa imodoka guhagarara mu mujyi rwa gati wa Gisenyi byabaye amateka, byagize ingaruka nyinshi kubawugana n’abawutuye, dore ko bakora ikilometero cyuzuye ngo bagere muri Gare.

 

Nyuma y’uko iki cyapa gifunzwe abaturage ntibanyuzwe nabyo, maze inama njyanama yumva ugushaka kw’abaturage isuzuma ingingo ijyanye n’iki cyapa, ariko imyanzuro igeze kwa Guverineri ayitera ipine avuga ko hari itsinda riri gusuzuma icyatumye hafungwa.

 

AMASHUSHO: Inama njyanama ya Rubavu iciye iteka ku Cyapa cyo kwa Rujende | Iminsi 15 irahagije ikibazo gikemuke.

Icyapa cyo kwa Rujende kuva muri Kanama imodoka ntizemerewe kugihagararaho zikuramo abagenzi