Connect with us

Technology

Rubavu: Akanyamuneza ni kose, Icyapa cyo kwa Rujende cyasubijweho

Published

on

Abakorera mu isoko rikuru rya Gisenyi akanyamuneza ari kose nyuma y’uko bamenye ko bashyiriweho icyapa gisimbura icyo kwa Rujende cyegereye isoko.

 

Ibi babigarutseho nyuma y’ikiganiro cyahuje inzego zitandukanye ziganira ku cyemezo cy’Inama njyanama cyo gusubizaho icyapa cyari cyaravanweho mu mujyi wa Gisenyi.

 

Umubyeyi witwa Maman Grace ukorera mu isoko rya Gisenyi yagize ati “Turishimye kandi turanezerewe kuko baraturuhuye, twahendwaga n’abakarani kuva ku bitaro ngo tugere mu isoko, Ubukene bwari bwaratuzonze none baduhinduriye amateka.”

 

Mbitsemunda Theoneste, Umukarani mu isoko rya Gisenyi ati “Kwikorera umuzigo tuwuvanye ku bitaro bya Gisenyi byatuvunaga, none baraturuhuye twanazerewe cyane.”

 

Akomeza avuga ko aho bavanaga imizigo hari kure, none bakaba babaruhuye kuba icyapa cyegerejwe isoko.

 

Uwayezu Francois, Perezida wa Rubavu Transport Cooperative ati “Twishimiye ibiganiro twagiranye n’Inzego zitandukanye, harimo gukemura imbogamizi z’abacururiza mu isoko rya Gisenyi none byemejwe ko hajyaho Icyapa cyo gukuramo abagenzi by’akanya gato.”

 

Akomeza avuga ko hagiye gukazwa ingamba mu mikorere y’iki cyapa ku buryo nta modoka izaba yemerewe kuhapakirira abagenzi, kandi haragenewe gukuramo abagenzi, ku buryo imodoka izajya ihafatirwa irimo gukora ibinyuranyije n’ibyagenwe.

 

Mabete Niyonsenga Dieudone, Perezida w’Urugaga rw’Abikoreramu karere ka Rubavu avuga ko inama bakoranye n’inzego zitandukanye yari ikenewe cyane.

 

Ati “Twumvikanye ko icyapa cyo kwa Rujende cyimukira hirya gato y’aho cyahoze by’agateganyo, kuko biteganyijwe ko icyapa kizubakwa imbere y’Isoko rya Gisenyi nirimara kuzura. Kandi bizakomeza kunozwa ibyapa byo mu mugi bikore na Gare ikore.”

 

Akomeza avuga ko bitarenze tariki ya 04 Mutarama 2024, nk’uko byemejwe n’inama njyanama iki cyapa kizaba cyatangiye gukora ngo cyorohereze abagana mu mujyi rwagati wa Gisenyi.

 

Ubwo iki cyapa cyo kwa Rujende cyafungwaga, byagize ingaruka nyinshi kubawugana n’abawutuye, dore ko bakora ikilometero cyuzuye ngo bave muri Gare bagarutse mu mujyi rwa gati.

 

Nyuma y’uko iki cyapa gifunzwe abaturage ntibanyuzwe nabyo, maze inama njyanama yumva ugushaka kw’abaturage isuzuma ingingo ijyanye n’iki cyapa.

Icyapa cyo kwa Rujende kuva muri Kanama imodoka ntizemerewe kugihagararaho zikuramo abagenzi, Cyimuriwe hafi y’aho cyahoze.