Uncategorized
Rubavu: Abaturiye Umupaka wa DRC bawufata “nk’Uruzi barohamamo isaha n’isaha”
Bamwe mubaturiye umupaka ubahuza na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo mu karere ka Rubavu, bavuga ko ari nk”Uruzi barohamamo isaha n’isaha, mu gihe baba bagize uburangare mu kwicungira umutekano, kubera ko umwanzi bafite mu mashyamba ya Kongo agihari.
Bamwe mubaganiriye na Rwandanews24 kuri uyu wa gatanu, tariki 05 Mutarama 2024 bavuga ko baryamiye amajanja, kuko umupaka baturiye ugoye kubera Umwanzi w’u Rwanda FDLR akiri mu mashyamba ya Congo.
Ibi babigarutseho nyuma y’ikiganiro bahawe na Guverineri w’intara y’iburengerazuba ari kumwe n’uhagarariye Ingabo mu ntara, Umuyobozi wa Polisi mu ntara ndetse na Meya w’aka karere, ubwo baganiraga n’abatuye imirenge ya Cyanzarwe, Busasamana na Bugeshi.
Abayisenga Jean Pierre, n’Umukuru w’umudugudu wa Muti, Akagari ka Rwangara ho mu murenge wa Cyanzarwe avuga ko guturira umupaka bimeze nko guturana n’uruzi, warohamamo isaha n’isaha.
Ati “Kuba duhana imbibe n’umupaka wa Congo duhora turi maso kugira ngo umwanzi FDLR atazatumeneramo, kuko iyo uturiye ku ruzi uba uzi neza ko isaha n’isaha warurohamamo, twebwe duturiye umupaka duhorana amakenga.”
Kuri Musafiri Ildephonse, Umukuru w’Umudugudu wa Bipfura, Akagari ka Nsherika ho mu murenge wa Bugeshi avuga ko baturanye n’umupaka ugoye.
Ati “Duturanye n’Umupaka ugoye, kuko hakurya hariyo umwanzi FDLR, bidusaba imbaraga nyinshi cyane ngo turinde ibyagezweho byinshi hato atazabihungabanya, by’umwihariko hashize iminsi Perezida wa Congo yigamba gutera u Rwanda ari naho ruzingiye.”
Musafiri akomeza avuga ko bafite irondo rikora ryunganira Igisirikari kugira ngo baburizemo ibitero by’Umwanzi, nundi wese wahirahira aza guhungabanya umudendezo w’Abanyarwanda.
Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Dushimimana Lambert yasabye abaturage kugira amakenga, kubera ko umwanzi w’u Rwanda agihari mu mashyamba ya Congo.
Ati “Iyo uturiye umupaka ugomba kugira amakenga, kugira ngo uwo abaturage babona batamuzi bamubaze ikimugenza, kugira ngo hatagira uwaza guhungabanya umutekano w’abanyarwanda.”
Akomeza avuga ko ibimaze iminsi bivugwa na Perezida wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo bidakwiriye guhungabanya abaturage, ngo bibabuze gukora imirimo yabo ibateza imbere umunsi ku munsi.
Ikibaya gihuza Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo n’Imirenge ya Cyanzarwe, Busasamana na Bugeshi mu karere ka Rubavu gifatwa nkicy’urupfu, kubera Forode nyinshi zicyambukiramo aho bishobora no gutanga icyuho ku kuba Umwanzi w’u Rwanda yabasha kwinjira, ibi ni bimwe mubihagira hamwe mu hantu harinzwe cyane muri ibi bihe ibihugu byombi bikomeje kurebana ay’ingwe.