Connect with us

Economy

Rubavu: Abahinzi b’ibirayi mu gihombo gikabije, Ubuyobozi bw’Akarere bwaruciye burarumira

Published

on

Abahinzi b’ibirayi mu karere ka Rubavu baratabaza ubuyobozi bavuga ko bari kugwa mu gihombo bakomeje guterwa no kuba ibirayi bahinze birimo kuma (Kuraba) umunsi ku wundi, bagakeka ko byatewe n’ifumbire bagejejweho na Leta y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’aka karere bwaruciye burarumira kuri iki kibazo.

 

Abahinzi b’ibirayi mu mirenge ya Bugeshi na Busasamana, ibi babitangarije Rwandanews24 mu mpera z’icyumweru dusoje, bavuga ko Leta ikwiriye kugira icyo ikora kuri iki kibazo kiri kubateza ibihombo bikabije, kuko nibitaba inyo banki zizabatereza cyamunara.

 

Umwe yagize ati “Twatekereje ko ifumbire baduhaye ariyo ifite ikibazo, kuko ibirayi biri kumara kugera hejuru bigatangira kuma. Dufite inguzanyo za banki nitudatabarwa tuzaterezwa cya munara.”

 

Undi ati “Twahinze ibirayi, byatangira kumera bigahita byuma, none ubu abenshi barimo kwihingira ibijumba ngo barebe ko imirima yabo itabera aho.”

 

Aba bose icyo bahurizaho ni uko Leta yabatabara igakurikirana ikibazo bahuye nacyo by’umwihariko kiri gutuma ibirayi bahinze byuma.

 

 

Rwibasira Eugene, Umuyobozi w’umuryango RDO wita ku buhinzi avuga ko hakenewe gukorwa ubuhinzi ndumburabutaka kugira ngo hirindwe imbogamizi zose zakomoka ku ikoreshwa ry’ifumbire mva ruganda.

 

Ati “Abafashamyumvire bacu tubaha amahugurwa ku buhinzi ndumburabutaka, kandi bari hose mu turere ubutaka bwamaze kugunduka, aho tubigisha gukoresha ubutaka neza bakagabanya imikoreshereze y’amafumbire mva ruganda bakitabira gukoresha ifumbire y’imborera.”

 

 

Akomeza avuga ko uretse kwigisha abantu gukoresha amafumbire, babigisha no kuyategura ngo bahinge neza babashe kuzamura umusaruro w’Igihugu, ari nako bagira uruhare mu kugabanya ibiciro ku masoko.

 

 

Akomeza avuga ko mu Politiki y’ubuhinzi mu Rwanda ishishikariza abahinzi gukoresha amafumbire y’imborera, rero bakwiriye kwirinda amafumbire atuma rimwe na rimwe imyaka yuma.

 

 

Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ubwo twamuhamagaraga ku murongo wa Terefone ku cyumweru w’icyumweru dusoje yadusabye kumwandikira ubutumwa bugufi, kuva twabumuha yararuciye ararumira kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

Rwibasira Eugene, Umuyobozi w’umuryango RDO wita ku buhinzi avuga ko hakenewe gukorwa ubuhinzi ndumburabutaka