NEWS
Perezida wa UAE yashimiye Kagame ku ntsinzi yegukanye
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, yahamagaye Perezida Paul Kagame kuri telefone amushimira ku ntsinzi yo kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, aherutse kwegukana.
Ni intsinzi Perezida Kagame yegukanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 14-15 Nyakanga 2024, atsindira ku majwi 99.18%, atsinze Dr. Frank Habineza wa Green Party wagize 0.50% na Mpayimana Philippe wagize amajwi 0.32%.
Nyuma y’intsinzi mu matora, kuri iyi nshuro, Perezida Sheikh Mohamed yifurije Perezida Kagame indi ntsinzi mu kugeza u Rwanda ku iterambere, cyane ko ari igihugu cyagaragaje imbaraga nyinshi mu kuvana abaturage mu bukene mu myaka 30 ishize.
Mu kiganiro na Perezida Kagame, Sheikh Mohamed yagaragaje ko igihugu cye kitazahwema gufatanya n’u Rwanda mu kuzamura umubano w’ibihugu byombi no gufatanya mu mishinga y’iterambere mu nzego zitandukanye ku nyungu za buri ruhande.
Perezida Kagame na we yashimiye mugenzi we wa UAE wamwifurije ishya n’ihirwe mu myaka itanu iri imbere y’ubuyobozi, agaragaza ko anejejwe n’uko iki gihugu cyo ku Mugabane wa Aziya gihora kizirikana u Rwanda n’abarutuye.
Perezida Kagame yifurije UAE gukomeza gutsinda mu mishinga itandukanye iyiraje ishinga, ashimangira ko u Rwanda ruzakomeza gukora uko rushoboye ngo umubano w’ibihugu byombi ukomeze gutumbagizwa.
Umubano w’u Rwanda na UAE ushingiye ku nzego nyinshi nk’uburezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi, ubuhinzi n’ibindi. Nko muri Werurwe 2024, Minisiteri y’Ubukungu muri UAE yagaragaje ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwakomeje gutumbagira, aho nka 2023 yasize bugeze kuri miliyari 1.1$ (arenga miliyari 1.413 Frw).
Ni ubucuruzi u Rwanda rufitemo uruhare runini cyane, ku bijyanye n’ibyo rwohereza muri iki gihugu cyo ku Mugabane wa Aziya, birangajwe imbere n’imboga n’imbuto. Buri cyumweru u Rwanda rwohereza byibuze toni zirenga 60 z’imboga n’imbuto muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ikindi kigaragaza ko u Rwanda rufite ijambo rinini mu bucuruzi bwo hagati yarwo na UAE ni uko nko mu 2022 rwohereje i Dubai ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 514.5$ (arenga miliyari 633 Frw), mu gihe rwatumijeyo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 143$ (angana na miliyari 174 Frw).
Ubwo bufatanye kandi bwatumye ibyoherezwa mu bindi bihugu byo mu Kigobe cya Perisi (Bahrain, Kuwait, Oman, Qatar, na Arabie Saoudite) byiyongera.
Muri Werurwe 2024 hagaragajwe ko ibigo 26 byamaze kwandikwa nk’ibyemewe gukorera ubucuruzi i Dubai, ndetse ibigo 100 byo mu Rwanda kuri ubu bitanga serivisi binyuze ku rubuga rwa Dubuy.com rw’Ikigo DP World rufasha abantu kugezwaho ibicuruzwa byiganjemo ikawa n’icyayi.
DP World ni ikigo cy’Abarabu kigenzura Kigali Logistics Platform, icyambu kidakora ku nyanja giherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro, gifasha kubika ibyoherezwa n’ibivanwa mu mahanga mbere yo gukwirakwizwa hirya no hino mu Karere.
Uwo mubano kandi ushimangirwa no kugenderanirana aho uretse Kigali-Dubai, kugeza uyu munsi RwandAir ikora ingendo eshatu mu cyumweru hagati ya Sharjah (umujyi wa gatatu utuwe cyane muri UAE nyuma ya Dubai na Abu Dhabi) na Kigali. Muri izo ngendo, indege za RwandAir zihagurukana i Kigali ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi zikagarukana imizigo cyane cyane y’ibicuruzwa by’ikoranabuhanga.
Mu 2022 hatangijwe na gahunda yo kohereza avoka zo mu bwoko bwa Hass hifashishijwe ubwato, gahunda ikomeje gushyirwamo imbaraga kugira ngo ubuhahirane bw’ibihugu byombi bukomeze gushinga imizi.