Connect with us

NEWS

Odinga Yahakanye Gukoreshwa na Ruto, Ahishura ikintu gikomeye agiye gukora

Published

on

Raila Odinga yatangaje ko yiteguye guhagarika kandidatire ye ku mwanya w’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), kubera imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida William Ruto ikomeje gufata indi ntera.

Icyemezo Raila Odinga yatangaje mu mpera z’iki cyumweru i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, cyagaragaje ubushake bwe bwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Kenya.

Ati “Niteguye guhara intego nari mfite muri Komisiyo ya AU ku bw’Igihugu cyanjye, niba ibi bishobora kwifashishwa mu kunkoresha ku kiguzi cy’igihugu cyiza kandi gitekanye.”

Odinga yatangaje ibi nyuma y’iminsi ashinjwa kuruca akarumira ku myigaragambyo iri kubera muri Kenya, kuko ubuyobozi bwa Perezida William Ruto bwemeye gushyigikira iyi kandidatire ye. Ni ibirego Odinga yamaganye yivuye inyuma.

Imyigaragambyo yo muri Kenya yasembuwe n’itegeko ry’imari rishya ryari rikubiyemo ingingo yo kuzamura imisoro, ibintu byakuruye umwuka mubi mu gihugu. Perezida Ruto yahise ahagarika iri tegeko ndetse asesa Guverinoma ye, ariko ibyo ntibyabujije imyigaragambyo gukomeza, kuko abayirimo biganjemo urubyiruko, batangiye gusaba ko yegura.

Odinga yahakanye gukoreshwa na Perezida Ruto, ashimangira ko aharanira inyungu za Kenya n’amahoro mu gihugu.