Connect with us

Uncategorized

Nyuma y’Ijambo rya Perezida Kagame mu 2019, hatangijwe ishuri ryigisha Ikidage mu Rwanda

Published

on

Bamwe mu banyarwanda baba mu Gihugu cy’Ubudage bavuga ko bakataje mu gushyira mu bikorwa ibyo bemereye Perezida Kagame, ubwo bari bahuriye muri Rwandaday yabereye i Bonn.

 

 

Kuwa gatandatu tariki 05 Ukwakira 2019 nibwo Abanyarwanda baba mu Rwanda, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda bose hamwe barenga ibihumbi bitanu,  bateraniye i Bonn, ubwo yabaga ku nshuro yayo ya cumi.

 

 

Muri Rwandaday abo bose Barahura bagasabana, bakishimira ibimaze kugerwaho, ariko bakanaganira ku bufatanye bugamije kurushaho guteza u Rwanda imbere.

 

 

Muri uwo munsi wimbonekarimwe, Abifuzaga amakuru ku bijyanye no gukora ishoramari mu Rwanda cyangwa kwiga mu Rwanda na bo ntibibagiranye, aribwo Mwizerwa Maurice yagize igitekerezo kucyo yakora mu guteza imbere Abanyarwanda.

 

 

Mwizerwa Maurice, Umunyarwanda umaze imyaka 15 atuye mu Budage, avuga ko yagize igitekerezo cyo gutangiza ishuri mu Rwanda ryigisha ururimi rw’Ikidage, kugira ngo abanyarwanda bifuza kujya muri icyo gihugu bazajye boroherwa n’ihanamakuru n’abanyagihugu bo mu budage.

 

 

Mwizerwa Maurice avuga ko nyuma y’impanuro bahawe na Perezida Kagame muri Rwandaday yabereye mu Budage muri 2019 yatangije ishuri ryigisha Ururimi rw’Ikidage mu Rwanda rikorera i Kigali, ndetse yatangiye ibiganiro naza Kaminuza zo mu Rwanda harimo na Ines Ruhengeri ngo hajye higishirizwa Ururimi rw’Ikidage.

 

 

Ahamya ko umushinga we ari umusaruro wa Rwandaday, kuko ariho igitekerezo cyo gushinga iri shuri cyavuye.

 

 

Ati “Perezida yaratubwiye ko kuyobora Igihugu ari nko gutwara indege, kugira ngo u Rwanda rukomeze rukataze mu iterambere.”

 

 

Kuri Igihozo Aime Honette wize ururimi rw’Ikidage muri 2021, avuga ko yarwize kubera yari afite inzozi zo kuzajya gukomereza amasomo ye mu Budage. Akaba anyotewe no gukomeza amasomo yurwo rurimi ngo azabashe gukabya inzozi ze.

 

 

Kuri uyu wa mbere abatuye mu mujyi wa Musanze n’Abanyashuri bo muri Kaminuza ya Ines Ruhengeri basobanuriwe ibyo bazungukira mu kwiga ururimi rw’ikidage.

Igihozo wizeho ikidage avuga ko akeneye gukomeza kucyiga kugira ngo akimenye, azabashe no kuba yajya gukomereza amasomo ye muri iki Gihugu

 

Maurice Mwizerwa watangije ishuri ryigisha ururimi rw’ikidage mu Rwanda avuga ko igitekerezo yakigize nyuma y’impanuro za Perezida Kagame

Abo mu mujyi wa Musanze basobanuriwe byinshi bazungukira mu kwiga uru rurimi

Abanyeshuri ba Ines Ruhengeri bavuga ko banyotewe no kumenya ururimi rw’Ikidage