Life
Ntabanganyimana arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri y’ibihaha
Umunyarwanda witwa Ntabanganyimana Francois arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri y’ibihaha.
Ntabanganyimana avuga ko nyuma y’igihe kinini yarahuye n’ikibazo cy’ubuzima, mu mwaka wa 2022 nibwo yagiye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal nuko amenya ko arwaye kanseri y’ibihaha. Akomeza avuga ko yabwiwe ko agomba gushaka uburyo ajya kuvurirwa hanze y’igihugu, ariko ahura n’inzitizi z’ubushobozi buke.
Binyuze mu bugiraneza bw’inshuti zituye muri Luxembourg yamuhuje n’ikigo gikomeye mu buvuzi cya Center Hospitalier de Luxembourg. Icyo kigo cyamuhaye gahunda yo kujya kwivuza taliki ya 30 Gicurasi 2024.
Muri urwo rugendo rwo kwivuza, yahuye n’imbogamizi yo kubura ubushobozi, gusa ngo yakoze ibishobokabyose ndetse n’umutungo we wose urashira ku buryo byamusigiye umutwaro atabasha kwikorera w’ubukene.
Ntabanganyimana avuga ko kugeza aka kanya hamaze kuboneka amayero asaga ibihumo icumi ariko hakaha hasigaye asaga ibihumbi birindwi by’amayero kugira ngo abone ubushobozi bwuzuye bwamuvuza. Bikaba bisaba umutima w’urukundo n’ubugiraneza kugira ngo abone abamufasha.
Arasaba abagiraneza bifuza kumufasha ko bakohereza inkunga yabo kuri nimero ye ya Telefone ya +250783485321 cyangwa kuri nimero ya konte yo mu bitaro bya Luxembourg ibaruye kuri Ntabanganyimana Francois mu buryo bukurikira:
Recipient Name: NTABANGANYIMANA Francois
Account Number: BCEELULL (BIC Code) IBAN LU17 0019 1001 1666 0000.
3025158D24/342/