Uncategorized
Narebye Budget y’Ubukwe bwa The Ben, numva nakoreramo ubwanjye “Green P”
Umuraperi Rukundo Elia, wamenyekanye muri muzika nyarwanda, mu njyana ya HipHop by’umwihariko mu itsinda rya Tuff Gang, mu makuru ya Radio ya Rwanda yo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, tariki 27 Mutarama 2024 yatangaje byinshi kuri we.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Inkuta’ amaze igihe abarizwa mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ubwo yariwe mutumirwa mu makuru ya Radio Rwanda, yahishuye ko ubwo yarebaga ubwinshi bw’Ingengo y’imari yakoreshejwe mu bukwe bwa mukuru we (The Ben), yahise yumva nawe yakoreramo ubukwe bwe.
Green P muri iki kiganiro niho yahishuriye ko afite Umukunzi usanzwe abarizwa mu mujyi wa Kigali, ndetse ko nta gihindutse nawe ateganya kurushinga bidatinze.
Muri iki kiganiro kandi yabashije guhishura ko afitanye indirimbo na mukuru we The Ben, aho bamaze kuyitunganya mu buryo bw’amajwi hakaba hasigaye kuyikorera amashusho.
Uretse iyi ndirimbo yavuzeho, yagarutse kandi ku mushinga w’indirimbo yakoranye na Diplomate yamaze no gufatirwa amashusho, anahishura ko nta gihindutse ishobora kujya hanze mu byumweru bibiri biri imbere.
Green P yahishuye ko arimo agana ku musozo wo gutunganya EP (Extended Play) ateganya gushyira hanze muri uku kwezi kwa Werurwe, aho amaze kuyikoraho indirimbo 7.
Muri iki kiganiro Green P yahishuye ko ubukwe bwa Mukuru we (The Ben) bwongeye kumuhuza n’inshuti ze yari amaze igihe yaraburanye nazo, kubera ko yari amaze imyaka irenga 2 aba mu mujyi wa Dubai.
Mu by’ubuzima bwe bwihariye yavuze ko yababajwe n’inshuti mbi yagize mu bihe byashize zikamujyana mu buyobe, bwatumye atakaza igihe cye. Nubwo ateruye ngo avuge ubwo buyoboye yajyanywemo abenshi bamushinjije gukoresha ikiyobyabwenge cya (Heroin).
Green P kandk yahishuye buryo ki ubwo yajyaga kwiga mu Gihugu cy’Abaturanyi cy’u Burundi yifuzaga no kureka umuziki, ariko inshuti ze (Mbi) zigakomeza kumukurikiranayo kuko hari hafi.
Green azwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Isi ya Nijoro’, ‘Ese Uzihangana’, ‘Kandangira abanzi’, Icyampa Nkayimenya’, ‘Hip Hop Game’, ‘Inzozi’, ‘Mfite Ubwoba’, ‘Ujye witonda’, ‘Muri njye’, ‘Zunguza’ n’izindi.