Connect with us

Uncategorized

Mu bushobozi budakanganye bwa Dr. Iyakaremye Venant yishyurira abarenga 30 Ishuri

Published

on

Mu bushobozi butari bwinshi bwa Dr. Iyakaremye Venant afatanyije n’Umufasha we babashije kwishyurira amashuri yisumbuye abana 34 bakomoka mu miryango itishoboye, bari baravanwe mu ishuri n’amikoro make y’imiryango bakomokamo.

 

 

Dr.Venant Iyakaremye n’umufasha we Umuhoza Angelique ni abaturage bo mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Rutsiro bamaze gufasha abana 34 gusubira mu mashuri bari barakuwemo no kuvukira mu miryango ifite amikoro adahagije n’ababarera.

 

 

Mu kuganiro Dr. Iyakaremye yahaye Rwandanews24 yavuze ko we n’umufasha we nyuma yo kubona umubare w’abana bava mu ishuri bakomeza kwiyongera, bagize igitekerezo cyo kujya bafata abana bakuwe mu Ishuri no kubura ibikoresho nkenerwa by’ibanze birimo (Imyambaro y’Ishuri, Amakayi, amakaramu n’amafaranga yo kubatunga) batangira kujya baganira n’imiryango yabo bakabashakira ibikenewe bagasubira mu ishuri

 

 

“Twatangiranye abasoje amashuri abanza baba baratsinze bakabura ubushobozi bubajyana mu ishuri, ku ikubitiro dufata abana 5 tubishyurira amashuri yisumbuye, bagenda biyongera bagera kuri 34, kugeza ubu abana 2 nibo bamaze gusoza ayisumbuye, hari abandi benda gusoza amashuri mu gihe umwana uri hasi ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.”

 

 

Akomeza avuga ko batangiranye n’abana bo mu Murenge wa Musasa ari naho bakoreraga, nyuma baza kugera no kubana bo mu mirenge ya Musasa, Gihango na Ruhango.

 

 

Yatubwiye kandi ko ibi babikorana  mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kugabana umubare w’abana bava mu ishuri atari uko babuze ubwenge bwo kwiga, ahubwo bahura n’imbogamizi y’amikoro.

 

 

Iyo uganiriye n’uyu muryango ukubwira ko gufasha aba bana batabitewe no kuba bafite ubushobozi burenze ubw’umuryango wabo, babitewe n’uko babonye ari ngombwa ko uruhare rwa buri wese rugaragara mu gutuma Leta igera ku ntego z’icyerekezo cy’Igihugu harimo n’Uburezi kuri bose, biganisha ku guhindurwa Imibereho y’Umuturarwanda

 

Uyu muryango ukomeza usaba inkunga y’ibitekerezo bya buri wese byuzuza igitekerezo bagize n’ibituma ibyo bagezeho bisigasirwa kandi bikaramba.

 

 

Dr. Venant Iyakaremye mu buzima busanzwe ni Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kayove, ku buryo abenshi batangarira igikorwa yakoze bikabatera kwibaza aho akura ubushobozi bwo kwishyurira aba bana amashuri yisumbuye.

 

 

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu baturage ibihumbi 390 batuye akarere ka Rutsiro abarenga 49% bari munsi y’umurongo w’ubukene mu gihe 24.4% bari mu bukene bukabije.

 

 

Ku rwego rw’igihugu imibare igaragaza ko ubukene buri kuri 38%, naho ubukene bukabije bukaba kuri 16% bivuze ko mu karere ka Rutsiro ibipimo biri hejuru ugereranyije no ku rwego rw’igihugu.

 

 

Ibipimo n’ubushakashatsi mpuzamahanga bigaragaza ko ubukene mu Rwanda bwavuye kuri 77.2% mu 2001 bugera 55.5% in 2017, ni mu gihe imibare y’ubushakashatsi bw’imbere mu gihugu igaragaza ko bwavuye kuri 58.9% to 38.2

Muri aba bana 34 bishyuriwe na Dr. Iyakaremye umwe mubasoje amashuri yisumbuye asigaye ari umurezi, nyuma y’uko yize mu Ishuri Nderabarezi