NEWS
Minisitiri Ngirente yavuze ko Abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere wa kaminuza bazajya biga indimi
Minisitiri w’Intebe,Dr. Ngirente Édouard ,yavuze ko umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda icyo yaba yiga cyose azajya yiga n’indimi kugira ngo azabashe gusobanura ibyo yize.
Ministiri w’Intebe yabivuze ubwo yagezaga ku nteko ishingamategeko y’u Rwanda imitwe yombi, ibyo Guverinoma yakoze kuva 2017 mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu nzego zose.
Yanavuze ko havuguruwe porogaramu z’amasomo zo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda. Zavuye ku 161 zigera kuri 88.
Yagaragaje ko mu mavugurura ari gukorwa muri Kaminuza y’u Rwanda biteganyijwe ko ingengabihe nshya izajya itangira mu kwezi kwa Cyenda irangire mu kwezi kwa Gatandatu, mu gihe amasaha yo kwigisha ku barimu azaba 18 avuye ku 8 yari asanzweho.
Guverinoma y’u Rwanda yongereye abarimu bo mu mashuri makuru na kaminuza bava ku 3900 mu 2017, bagera kuri 4234 muri uyu mwaka wa 2024.