Connect with us

Economy

Minisitiri Cyubahiro yatangije gahunda yo gutera ibiti by’imbuto mu ngo, hagamijwe kunoza imirire

Published

on

Ku wa Kane, tariki 24 Ukwakira 2024, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yatangije umushinga wo gutera ibiti bitanu by’imbuto kuri buri muryango mu Rwanda, agamije gufasha Abanyarwanda kongera imbuto ku mafunguro yabo ya buri munsi. Iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Rubavu, aho hatewe ibiti 5,400 mu miryango n’amashuri.

Minisitiri Cyubahiro asobanura ko guhitamo avoka byatewe n’uko ari “urubuto rw’ingenzi ku buzima bw’abantu kandi rufite isoko ku rwego mpuzamahanga.” Yongeyeho ati: “Iki giti cya avoka twahisemo, ni igiti mu by’ukuri gifite amafaranga menshi cyane, dufite isoko ku isi hose rigari cyane, ariko ntabwo dufite avoka zihagije.”

Hatewe avoka

Umuturage Athanase Sibomana utuye mu Murenge wa Rubavu, yagize ati: “Buri gihembwe cy’ihinga nibura mbona ibihumbi 700, kandi ubwo ibiti biba byampaye n’undi musaruro harimo no kugaburira amatungo, kurya n’ibindi.” Yashishikarije abandi gutera imbuto mu ngo zabo, ati: “Buri rugo rukwiye gutera ibiti bitanu by’imbuto, cyane cyane avoka, kuko zifite isoko ndetse zinatuma turushaho kugira ubuzima bwiza.”

Minisitiri Cyubahiro yibukije ko “ibi biti biri guterwa bizanagira uruhare mu gufata neza ubutaka, harindwa isuri hirya no hino ku misozi.” Byitezwe ko mu gihugu hose hazaterwa ibiti miliyoni esheshatu, hakibandwa cyane ku bigo by’amashuri n’imiryango kugira ngo abaturage bashishikarizwe imirire myiza n’ubukungu.

Minisitiri Mark Cyubahiro Bagabe