Connect with us

Economy

Kwibohora 30: Bimwe mu byo Intara y’Iburasirazuba ikesha Ubuyobozi bwiza

Published

on

Mu gihe u Rwanda rwizihije Kwibohora ku nshuro ya 30 kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024, Intara y’Iburasirazuba hari byinshi yagezeho mu nzego zitandukanye abahatuye bishimira kandi bakesha ubuyobozi bwoza bw’Igihugu.

Ubuyobozi bw’iyo Ntara bwagize buti: “Mu gihe Twizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 30, turashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu kuri gahunda n’ibikorwa bwagejeje ku baturage b’Intara y’Iburasirazuba muri iyi myaka ishize urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rurangiye.”

Bimwe muri byo harimo kuba iyo Ntara izirikana by’umwihariko umurage w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiye tariki 01/10/1990 Kagitumba.

Imibereho myiza y’umuturage iza ku isonga, akaba ari yo mpamvu kuri ubu urugamba ruriho ari urwo kwiteza imbere, hagamijwe kugira umuturage utekanye, uteye imbere kandi ufite imibereho myiza.

Mu myaka 30, Intara y’Iburasirazuba yageze kuri byinshi birimo; kugira abaturage benshi biganjemo urubyiruko ruri mu bikorwa by’iterambere; guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku byiza nyaburanga ndetse n’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu;Uturere twunganira Umujyi wa Kigali.

Ibyanya by’inganda bigezweho muri Rwamagana, Bugesera na Nyagatare; ubutaka buhuje bukorerwaho ubuhinzi ku buso busaga Hegitari ibihumbi 500;  Ubuhinzi n’ubworozi buteye imbere burimo ibyanya byuhirwa ku buso busaga Hegitari ibihumbi 20.

Mu iterambere ry’ibikorwa remezo, Intara y’Iburasirazuba  ivuga nk’imihanda myiza yoroshya ubucuruzi bw’imbere mu gihugu n’ubwambukiranya imipaka, sitade zubatswe muri Ngoma, Bugesera na Nyagatare; Amahoteli, hongerewe amazi, amashanyarazi, amashuri n’amavuriro,ikibuga mpuzamahanga cy’indege kirimo kubakwa mu Karere ka Bugesera n’ibindi.

Intara y’Iburasirazuba ikaba itangaza ko ikomeje gushyira umuturage ku isonga, imuha serivisi nziza kandi inoze ari nako bafatanya kwihuta mu iterambere mu byiciro byose.