Connect with us

Politics

Ishyaka DGPR ryemeje manifesto yaryo ryizera intsinzi mu matora

Published

on

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 11 Gicurasi 2024, Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), ryagize inama nyobozi ryagaragarijemo imigabo n’imigambi (Manifesto) yaryo rizifashisha mu matora ya Perezida n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Wari umwanya kandi wo kwemeza abakandida bazarihagararira mu matora y’Abadepite uko ari 64 barimo abagore 30 n’abagabo 34 ndetse banagaragaje komite y’incungamutungo igizwe n’abantu batatu.

Dr. Frank Habineza yavuze ko ubushize banenzwe ko ntaburinganire bwubahirije mu bantu bari barihagarariye mu Nteko, none yavuze ko muri batatu ba mbere harimo abagore babiri.

Ati, “Ubushize baratunenze ngo ntitwubahirije ihame ry’uburinganire, none ubu abagore batuganje kuko muri batatu ba mbere harimo abagore babiri. Ubwo rero murumva ko hari intambwe twateye.”

Mu migabo n’imigambi yabo yibanze cyane ku kugaragaza impinduka mu ngeri zitandukanye zirimo Ubuhinzi n’Ubworozi, Ubuvuzi, Ubukerarugendo, Umutekano, Ububanyi n’Amahanga, Ubukundu, Itangazamakuru, Imibereho y’abaturage n’izindi.

Perezida wa DGPR Dr. Habineza yizeye intsinzi

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR, Dr. Habineza Frank yagaragaje ko bizeye gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Si ubwa mbere Dr Habineza Frank agiye guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu kuko mu matora ya 2017 yatsindiwe ku majwi 0.48%.

Yagaragaje ko kuri inshuro yizeye intsinzi kuko amatora aheruka bari bakiri ishyaka riri kwiyubaka cyane ko ryari rimaze imyaka ine gusa ryemewe n’amategeko mu Rwanda.

Yagize ati “Ni byo koko ubushize mu matora y’umukuru w’igihugu ntabwo twabonye amajwi ahagije ariko twibuke y’uko twari ishyaka ryonyine mu gihugu rihanganye n’andi mashyaka icyenda, ntabwo yari umukandida wa FPR gusa yari umukandida w’andi mashyaka yose uko uyazi.”

Yakomeje ati “Wibuke ko twari ishyaka ryari rimaze imyaka mike cyane twemewe n’amategeko, twemewe 2013 kandi amatora twayagiyemo urumva ko ari imyaka ine.”

Dr Habineza yabwiye itangazamakuru ko hari itandukaniro ry’uko amatora aheruka bitwaye kuko hahindutse byinshi bishingiye ku kwaguka kw’ishyaka bityo ko bizeye ko bizabafasha mu matora y’uyu mwaka.

Ati “Itandukaniro rero rihari n’ubushize, ishyaka ryacu rimaze imyaka 15 rishinzwe harimo 11 twemewe n’amategeko, urumva ko hari icyahindutse ku bukure bw’ishyaka.”

“Icyo gihe twari dufite mu turere, mu ntara no ku rwego rw’igihugu gusa ariko ubu hiyongereyeho inzego z’urubyiruko, abagore kuva ku turere, ku ntara no ku rwego rw’igihugu ndetse twatangiye gushyiraho inzego ku murenge, urumva ko ishyaka ryacu ryagutse dufite abantu benshi kurusha abo twari dufite cya gihe.”

Yagaragaje ko kandi mu 2018 hiyongereye abitabiriye amatora y’abadepite kandi babashije gutsinda ku majwi 5% bivuze ko umubare wiyongereye ndetse banabasha kugira umuntu utorwa mu basenateri.

Yakomeje ashimangira ko bakuze ku buryo hashingiwe ku cyizere bagirirwa mu banyarwanda n’uko bakiriwe ndetse n’abarwanashyaka bayo uburyo bagirirwa icyizere mu nzego zitandukanye.

Ati “Twarakuze, ubu turi ishyaka rifite abadepite babiri n’umusenateri hari n’abandi mu nzego zitandukanye, abantu bacu bagiye bagirirwa icyizere. Twavuga ko mu by’ukuri ishyaka ryacu ryashinze imizi, ryumviswe cyane n’Abanyarwanda ndetse n’ibitekerezo byacu twari twatanze twiyamamaza byahawe agaciro n’abatsinze kuturusha ku buryo twavuga ko byashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 70%.”

Kuri ubu Ishyaka rya Green Party ryari rihagarariwe n’Abadepite babiri mu nteko ari bo Ntezimana Jean Claude usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka na Dr Habineza Frank uriyobora.

Kuri ubu bitandukanye n’uko byagenze mu matora aheruka kuko Dr Frank Habineza yemerewe kwiyamamaza ku myanya yose yaba umukuru w’Igihugu n’uw’umudepite ariko kuri iyi nshuro aziyamamaza ku mwanya wa Perezida gusa.

Yagaragaje ko badafite impungenge ku kuba imibare y’ababahagarariye mu nteko ishobora kugabanyuka kubera iyo mpamvu ashimangira ko urutonde rw’abakandida bemejwe n’Inama Nkuru y’Ishyaka uko ari 64 bose bashoboye ku buryo bizeye kubona imyanya mu Nteko.

Ati “Ubu twubahirije ihame ry’uburinganire bitandukanye n’uko ubushize byagenze kuko batunenze ko tugiye mu Nteko turi abagabo gusa, ibyo rero turizera ko ibyo batunenze ubushize ntaho bazahera babinenga, turizera ko bizaba byiza ku rushaho.”

Yashimangiye ko manifesto yabo izabafasha gutsinda amatora kuko baharanira impinduka mu ngeri zinyuranye.

Byari ibyishimo ku banyamuryango ba DGPR

UMVA IKIGANIRO HANO: