Economy
Ingengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025 iziyongeraho 11.2%
Inteko Ishinga Amategeko yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari u Rwanda ruzakoresha mu mwaka wa 2024/2025, aho Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel yatangaje ko ingengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2024/2025 izagera kuri miliyari 5,690.1 Frw akaba aziyongeraho miliyari 574.5 bingana na 11.2% ugereranyije na miliyari 5115.6 Frw ari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2023/2024.
Yabitangarije Inteko Ishinga Amategeko Ihuriweho n’imitwe yombi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2024 ubwo yayigezagaho umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta ya 2024/2025.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana kandi yavuze ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024 ingana na miliyari 5115,6 Frw, imaze gukoreshwa iri ku kigero cya 95%.
Yanasobanuye ko Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 8.2% muri 2023 urenga igipimo cya 6.2% cyari cyateganyijwe. Ibi byatewe n’umusaruro mwiza w’urwego rw’inganda n’urwa serivisi. Biteganyijwe ko uzazamuka ku kigero cya 6.6% muri 2024 ndetse na 6.5% muri 2025.
Yakomeje agaruka ku bikorwa byagezweho mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024, abwira Abadepite n’Abasenateri ko imirimo yo kwagura Stade Amahoro igeze ku gipimo cya 96%. Iyi stade yongerewe ubushobozi bw’abantu yakira bava ku bihumbi 25, bagera ku bihumbi 45.
Dr Ndagijimana Yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, imwe mu mishinga y’ingenzi yagenewe imari muri buri nkingi mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2024/2025.
Mu nkingi yo kwihutisha iterambere ry’ubukungu
Mu buhinzi ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD) wageneye miliyari 14,9; hari gahumda yo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu gutanga nkunganire ku mafumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure wagenewe miliyari 36,4; hari umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibangamira ibikorwa by’ubuhinzi ufatanyijemo na Banki y’Isi wagenewe miliyari 45.
Hari umushinga wo kwagura umuhanda Nyabarongo- Jabana -Mukoto wagenewe miliyari 8,2; umushinga wo kurushaho gutunganya imihanda itandukanye ifasha kugeza umusaruro w’ubuhinzi ku masoko dufatanyijemo na Banki y’Isi wagenewe miliyari 19, hari umushinga wo kwagura umuhanda Ngoma- Nyanza wagenewe miliyari 10,6; umushinga wo gusana umuhanda Kigali- Muhanga-Akanyaru wagenewe miliyari 18,6; umushinga wo kubaka umuhanda Ngoma -Ramiro wagenewe miliyari 15.9; umushinga wo kwagura umuhanga Butaro-Base-Kidaho wagenewe miliyari 30.
Umushinga wo guteza imbere ibikorwa remezo byifashishwa mu bwikorezi bwo mu mazi wagenewe miliyari 5,7, umushinga wo guteza imberte ibikorwa remezo by’imihanda mu mijyi, Umujyi wa Kigali n’Imijyi iwunganira ku bufatanye na Banki y’Isi wagenewe miliyari 58,7, umushinga wo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu Ntara y’Amajyaruguru wagenewe miliyari 4,5, umushinga wo kubungabunga ubuzima bw’abaturiye ibirunga wagenewe mialiyari 28,8; umushing wo gutunganya ibishanga mu Mujyi wa Kigali wagenewe miliyari 14,3 n’umushinga wo gutera amashyamba mu Ntara y’Iburasirazuba wagenewe miliyari 1,7.
Mu nkingi yo guteza imbere imibereho myiza y’Abaturage
Harimo umushinga wo gukwirakwiza amazi meza n’ibikorwa by’isuku n’isukura mu buryo burambye, muri gahunda dufatanyije na Banki Nyafurika itsura Amajayambere wagenewe miliyari 36,2; umushinga wo kongerera ubushobozi uruganda rw’ amazi rwa Karenge wagenewe miliyari 9,3 ku bufatanye n’igihugu cya Hongrie,
Hari umushinga wo kubaka no gusana ibyumba by’amashuri bishya hirya no hino mu gihugu wagenewe miliyari 7,9; hari imishinga yo kubaka, kongera ibikorwa remezo no gutanga ibikoresho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yagenewe yose hamwe miliyari 14,6.
Umushinga w’uburezibwiza bw’ibanze bugamije kubaka ubushobozi mu Rwanda ku bufatanye na Banki Mpuzamahanga y’Iterambere nawo wagenewe miliyari 46,5.
Hari umushinga wo kurwanya igwingira n’imirire mibi ku bana wagenewe miliyari 19,6; umushinga wo gutanga ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri wagenewe miliyari 15,5; umushinga wo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ku bufatanye na Banki y’Isi wagenewe miliyari 27,3 n’uwo gutanga ibikoresho by’urwego rw’ubuzima wagenewe miliyari 7.
Mu nkingi y’Imiyoborere myiza
Harimo umushinga wo gushyira ibyuma bifata amashusho ku mihanda mu rwego rw’umutekano wagenewe miliyari 2,9; umushinga wo kwagura sisitemu y’indangamuntu ikoranye ubuhanga wagenewe miliyari 8,9; umushinga wo gukoresha ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi mu nzego zitandukanye wagenewe miliyari 4,8.
Umushinga wo gutanga ubumenyi bw’ibanze mu bijyanye n’ikoranabuhanaga mu baturage wagenewe miliyari 3,1; hari n’umushinga wo kubaka sitasiyo igenzura amakuru y’ibyogajuru wagenewe miliyari 3 n’umushinga wo kubaka ikigo gishinzwe gukoresha indege zitagira abapilote wagenewe miliyari 2,3.
Dr Ndagijimana yavuze kandi ko umwaka ushize wa 2023 ubukungu bw’Isi bwazamutse ku kigero cya 3.2%, nakaba ari nako biteganyijwe gukomeza kuba kugeza mu 2025. Muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, umusaruro mbumbe wazamutse ku kigero cya 3.4% mu 2023 ndetse uteganyijwe kugera kuri 3.8% mu 2024 na 4% mu 2025.