Connect with us

Uncategorized

Ibyo Mivumbi yaboneye muri Gereza ya Mpanga byamuteye ubwoba

Published

on

Mivumbi, Umwe mu banyarwanda bafungiwe muri Gereza ya Mpanga yavuze ko ubutinganyi yabomye bwiganje mu bakuze baba basambanya abana bakiri bato b’abahungu, byamuteye ubwoba bwo kumva ko ahazaza h’u Rwanda hashobora kuzaba nta Rubyiruko ruzima hafite.

 

Mu kiganiro Mivumbi Umudu, yahaye umuyoboro wa Youtube wa Ukwezi TV, tariki 26 Mutarama 2024 yavuze ko n’ubwo atamaze igihe kinini muri Gereza ariko ibyo yahabonye byamuteye ubwoba.

 

Ati “I Mpanga namazeyo igihe gito, ariko hari ibyo nabonyeyo biteye ubwoba ku bana bari hagati y’imyaka 17-23 bafungiweyo, iyo bamaze gukatirwa imiryango irabatererana ntiyongere kubasura bakabura (Isabune, Isukari) ibi butuma ababyeyi bakuze bafungiwe Jenoside benda kuzabatumaraho babashora mu butinganyi.”

 

Akomeza avuga ko ubwo yageragezaga kuganira na bamwe muri aba babyeyi bakuze bafungiwe Jenoside, ababaza impamvu bahemukira abo bana, bamusubije ko baba  bihimura kuko ababyeyi b’abo bana aribo bababfungishije.

 

Ati “Baradufunze bari kutuziza Jenoside none bari kutwoherereza abana babo.”

 

Akomeza avuga ko impamvu nyamukuru ubutinganyi aba bana babwemera ari ukubera inzara, kuko ibikombe b’ibiri by’impungure zivanze n’ibishyimbo bitagutunga umunsi wose bakabashukisha utuntu duto.

 

Mu bindi Mivumbi yagarutseho ni uburyo abo basaza bakuze baba bicaye ku muryango wa Gereza batoranya mu mfungwa zije kugororwa barebamo abakiri bato bamwe bakumvikana bavuga bati “Kariya ni akanjye”, kandi bakabikora babyishimiye.

 

Avuga ko umuti ari umwe, Leta y’u Rwanda ikwiriye kudafungana abajenosideri n’abandi bakoze ibindi byaha, kuko abenshi muribo bafite imyumvire itandukanye niy’abandi.

 

Mu zindi ngingo yagarutseho, yasabye inzego zibishinzwe kuzakora ubushakashatsi ku gipimo cy’ubwandu bwa Virus itera Sida iri mu magereza, kuko abafungiwe Jenoside benshi baba bashaka kuyanduza urubyiruko ngo barimo kwihorera.

 

Mu 2019 Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwatangaje ko hakozwe ubushakashatsi ku butinganyi (kuryamana kw’abahuje ibitsina) bwavugwaga muri gereza zo mu Rwanda, bagasanga bwaratizwaga umurindi n’imyubakire yariho mbere ariko ko byakemutse bitagihari.

 

Icyo gihe uwari Komiseri mukuru w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) CG. George Rwigamba yabisobanuriye abanyamakuru mu kiganiro cyibanze ku byakozwe n’urwo rwego muri uwo mwaka n’ibyo bateganyaga mu gihe kiri imbere.

 

CG. George Rwigamba, yavuze ko mbere iyo umuntu yinjiraga muri gereza yishakiraga aho kuba, akaba yakora igisa n’agapangu ku buryo nta muntu ureba iwe. Ibyo ngo byatumaga ubutinganyi bushobora gukorwa.

 

Yavuze ko bakoze amavugururwa mu myubakire ya za gereza, hashyizwemo ibitanda bigerekeranye bikitwa imidugudu.

Mivumbi avuga ko yababajwe n’ibyo yasanze muri Gereza ya Mpanga