Connect with us

Politics

Hamenyekanye abantu 33 u Uburundi bushaka ko u Rwanda ruboherereza

Published

on

Kuri uyu wa Kane taliki ya 11 Mutarama 2024, nibwo hamenyekanye amakuru ko igihugu cy’Uburundi cyafunze imipaka yacyo yose igihuza n’u Rwanda. Ni mu gihe u Rwanda rwo rwavuze ko rwamenyeye ayo makuru mu bitangazamakuru, ariko ko icyo cyemezo cyibangamiye ubuhahirane bw’ibihugu byombi ndetse n’amahame agenga umuryango w’Afrika w’Iburasirazuba.

Umwanzuro wo gufunga imipaka, uje nyuma y’uko Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aherutse kumenyesha abanyamakuru ko igihugu cye gishaka abahungiye mu Rwanda nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza tariki ya 13 Gicurasi 2015.

Ni icyifuzo u Rwanda rwasobanuye kenshi ko rutacyubahiriza bitewe n’uko impunzi zigira amategeko mpuzamahanga azirengera, yasinyiwe i Geneva mu Busuwisi muri Nyakanga 1951.

Muri rusange, Leta y’u Burundi irashakisha Abarundi 33 ishinja kugira uruhare mu igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’Urukiko rw’Ikirenga yo ku wa 2 Gashyantare 2016, abashakishwa bari mu byiciro bitanu: Barimo abasirikare, abapolisi, abanyapolitiki, abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abanyamakuru.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko ifite amakuru y’uko muri aba bashakishwa na Leta y’u Burundi, bamwe muri bo bahungiye mu bihugu bitandukanye. Hari abari mu Rwanda, abari mu Bubiligi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.

Tito Rutaremara uri mu bagize Akanama Ngishwanama k’Inararibonye mu Rwanda, ubwo yari mu kiganiro The Choice Live, yemeje aya makuru, agira ati “Bamwe ni bo baje, abandi bahungiye ahandi.”

Uyu munyapolitiki kandi yasobanuye ko mu bahungiye mu Rwanda, nta basirikare barimo, kuko abasirikare bamwe bari mu mitwe nka RED Tabara ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Abantu bahungiye hano barahari, abayobozi babo bagiye no mu bindi bihugu. Nta n’abasirikare bahungiye hano, ubwo ni abanyapolitiki bavuga. Ahubwo bahungiye muri Congo. Abandi ni abaturage.”

Bamwe muri 33 bashakishwa

Urutonde rw’abashakishwa na Leta y’u Burundi ruriho abasirikare umunani: Maj. Gen Godefroid Niyombare uyobora umutwe witwaje intwaro wa FOREBU, Maj. Gen. Pontien Gaciyubwenge, Maj. Gen. Jérémie Ntiranyibagira, Brig Gen. Gilbert Habarugira, Brig. Gen Moïse Nzeyimana, Col. Edouard Nshimirimana, Lt Col. Arcade Niyitegeka na Emmanuel Maj. Ndayikeza.

Rurimo abari ba Komiseri bakuru muri Polisi nka: Gen. Léonard Ngendakumana, Gen. Guillaume Nabindika na Gen. Edouard Nibigira. Bakundukize Liboire wabaye Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi na we wari mu bashakishwa, yapfiriye mu buhungiro muri Nyakanga 2017.

Abanyapolitiki bari kuri uru rutonde ni Bernard Busokoza wabaye Visi Perezida w’u Burundi, Léonidas Hatungimana wabaye Umuvugizi wa Nkurunziza, Moïse Bucumi wabaye Minisitiri w’ingufu, Jean Minani wabaye Umuyobozi Mukuru w’ishyaka Sahwanya FRODEBU, Jérémie Minani, Onesme Nduwimana na Alexis Sinduhije.

Mu bashakishwa kandi harimo abanyamakuru nka Bob Rugurika uyobora ikinyamakuru RPA-Ijwi ry’Abanyagihugu, Arcade Havyarimana, Gilbert Niyonkuru, Patrick Mitabaro wabaye umunyamakuru wa Radio Isanganiro, Patrick Nduwimana, Innocent Muhozi na Anne Niyuhire.

Abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu barimo Pacifique Nininahazwe uyobora umuryango FOCODE, Marguerite Barankitse washinze umuryango Maison Shalom, Vital Nshimirimana na Armel Niyongere na bo bari kuri uru rutonde.

Aba bose Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi rwabakatiye igifungo cya burundu badahari, rutegeka ko imitungo yabo igurishwa kugira ngo yishyure ihazabu yose hamwe baciwe ibarirwa mu mafaranga akoreshwa muri iki gihugu miliyari 1,5.