Connect with us

NEWS

Hagiye gutezwa cyamunara undi mutungo w’umuryango wa Rwigara

Published

on

Umuhesha w’inkiko w’umwuga Vedaste Habimana yongeye guhamagarira ababishoboye kugura muri cyamunara umutungo utimukanwa wo kwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara. Uyu mutungo uherereye mu mujyi wa Kigali.

Aravuga ko agamije gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko bitegeka uruganda rw’itabi rwa Nyakwigendera kwishyura umwenda rubereyemo banki y’ubucuruzi ya COGEBANK.

Ni ku nshuro ya Kabiri umuhesha w’inkiko ashyize hanze itangazo rigurisha mu cyamunara uyu mutungo. Bizafata iminsi irindwi gusa kugira ngo umunyamategeko Vedaste Habimana abe yagurishije uwo mutungo utimukanwa.

Uwo ugizwe na hoteli y’igorofa enye ituzuye yagombaga kunganira indi hoteli yasenywe n’ubutegetsi mu 2016.

Uyu mutungo uherereye mu mudugudu w’Ishema, Akagari ka Kiyovu, umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge gafatwa nk’umutima w’umurwa mukuru w’u Rwanda Kigali.

Byose bishingira ku mpaka zitavugwaho rumwe hagati y’umuryango wa Rwigara n’icyahoze ari banki y’Ubucuriuzi ya COGEBANK kugeza ubu yaguzwe na Equity Bank.

COGEBANK ivuga ko mu 2014 uruganda rw’itabi rwa Premier Tobacco Company Ltd (PTC) rwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara rwatse inguzanyo muri iyo banki ariko iza kuyisigaramo umwenda. Uyu mwenda ungana na miliyoni zisaga 349 ariko umuryango wa Nyakwigendera mu bihe bitandukanye wamye uwuhakana.

Iyi cyamunara igiye kuba ku nshuro ya kabiri kuko bwa mbere umuryango wo kwa Rwigara wasabye kuyitesha agaciro ariko inkiko zanga ikirego wazishyikirije.

Umuryango wo kwa Nyakwigendera Rwigara mu manza zabanje wavugaga ko mu 2017 urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwanzuye ko imitungo ine irimo n’ugiye gutezwa mu cyamunara itagomba kugurishwa. Ikavuga ko nta rundi rubanza rwakuyeho urwa mbere.

Bari kumwe na Nyakwigendera Janvier Rwagatare, umunyamategeko wunganiraga umuryango wa Rwigara, mu 2021 mbere y’uko apfa yavugaga ko COGEBANK yandikiye urukiko igaragaza ko nta wundi mwenda abo kwa Rwigara bayibereyemo kandi ko nta yindi banditse ivuguruza iya mbere.

Ibyo ariko umucamanza yabitesheje agaciro avuga ko ikirego cyo kwa Rwigara cyatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Icyo gihe yategetse uruganda PTC Ltd kwishyura banki y’ubucuruzi ya COGEBANK miliyoni zisaga 349 z’amafaranga nk’umwenda w’iyi banki. Muri ibyo bihe Madamu Adeline Mukangemanyi Rwigara, umugore wa Nyakwigendera yatsembeye Ijwi ry’Amerika iby’uyu mwenda.

Ibi byateye abo kwa Rwigara gutanga ikirego cy’ubujurire bagambiriye kurengera imitungo yabo. Mu 2023, Ibi na byo byabaye imfabusa kuko mu gihe bagombaga kuburana umunyamategeko Janvier Rwagatare waburaniraga uruganda PTC Ltd yari yaritabye Imana. Umucamanza yasibye urubanza mu bitabo by’inkiko; avuga ko Adeline Rwigara atagaragaza undi wahagararira uruganda PTC Ltd kuko yaba we n’abana yabyaranye na Rwigara bataba ababuranyi mu rubanza kandi uruganda ari rwo rwatanze ikirego.

Abahagarariye umuryango wa Rwigara ntacyo baravuga kuri iyi cyamunara igiye kuba ku mitungo yabo.

Umunyamategeko Vedaste Habimana nta byinshi yifuje gutangariza Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru.

Assinapol Rwigara yatabarutse mu 2015 mu bihe yari ahanganyemo na leta mu manza z’imitungo ye.

Mu 2018 uruganda rw’itabi rwa Rwigara n’ibirugize byose byatejwe cyamunara.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda kivuga ko hari akayabo k’imisoro kabarirwa muri 6.000.000.000 banyereje.

Icyo gihe Diane Rwigara ari na we mfura mu muryango ari kumwe na nyina umubyara bari bafunzwe ku byaha baje kugirwaho abere.

Cyamunara kuri iyi nshuro izaba mu buryo bw’ikoranabuhanga. Gutangira gusura umutungo ni kuva tariki ya 22 kugera kuri 25 z’uku kwezi. Uzegukana uyu mutungo azamenyekana ku itariki ya 26 z’uku kwezi kwa Kane.