NEWS
Gasabo: Umuturage yapfiriye mu masengesho
Umuturage utaramenyekana amazina, bivugwa ko yaturutse mu karere ka Gicumbi, yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere ubwo we n’abo bari kumwe bari hafi gusoza amasengesho.
Ibi byabereye mu Murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, ku musozi wiswe Ndabirambiwe uri ahazwi nko mu Kinyamerika. Abaturage baganiriye na Flash TV bavuze ko amakuru y’urupfu rw’uwo muturage bayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024.
Umwe mu baturage yagize ati, “Twabyutse mu gitondo tubona abantu bashungereye hano, tubajije baratubwira ngo ni umuntu wahaguye. Bamwe bari baturutse i Byumba, abandi mu Gatenga. Ngo bari barahuriye ahantu mu rusengero bumvikana kujya bajyana mu masengesho”.
Yakomeje agira ati, “[Abo basenganaga] bamubwiye ko hari aho bari bujya gusengera, arababwira ngo ntibamusige barajyana. Baraje barasenga, ni we wateraga amakorasi abayoboye.
Ahagana saa kumi n’imwe bagiye gutaha, [nyakwigendera] atera ikorasi ari guhimbaza amanuka hasi, ahita aryama. Abo bari kumwe bagiye kumugurira fanta, bagira ngo ni uguhera umwuka, ariko bahamagara imbangukiragutabara, ije abaganga bababwira ko byarangiye”.
Aba baturage bavuga ko nyuma y’aho abapolisi bahise bahagera, bashyira umurambo we mu modoka baramujyana. Bavuga ko kuri uwo musozi wa Ndabirambiwe n’abandi bantu basanzwe baza kuhasengera, gusa ko no mu minsi yashize haherutse kugwa undi muntu.