Kigali: Imikandara 3 na miliyoni 441 Frw bigiye guhatanirwa muri BK Arena

Non classé

Kigali igiye kongera kuba ihuriro ry’imikino njyarugamba muri Afurika, aho abakinnyi batandatu bazahatanira imikandara itatu ya PFL Africa 2026, irushanwa rizabera muri BK Arena ku wa 12 Ukuboza 2026.

Iyi mikino izaba igizwe n’imirwano 13, aho abazitwara neza mu byiciro bitatu bya nyuma bazegukana imikandara ya shampiyona n’ibihembo by’amafaranga angana n’ibihumbi 100$ kuri buri mukinnyi, asaga miliyoni 147 Frw.

Umukino uzakurikirwa cyane ni uzahuza Umunya-Angola Shido Boris Esperança uzwi nka ‘The Machine’ n’Umunya-Nigeria David Samuel, bahatanira umukandara mu cyiciro cyabo.

Esperança azaba agarutse i Kigali ashaka kwandika amateka mashya nyuma yo gutsindwa ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya PFL Africa ryabereye i Cotonou muri Bénin mu mwaka ushize.

Muri uwo mukino, uyu Munya-Angola ntiyabashije gukomeza nyuma y’ikiruhuko cy’agace ka kane, bituma atakaza amahirwe yo kwegukana umukandara yari ageze kure aharanira.

Yavuze ko urugamba rwo mu mutwe, yise ‘Mr Shadow’, rwamubereye imbogamizi ikomeye. Nyuma yo gutsindwa, yasubiye mu myitozo agamije kongera kwiyubaka ku mubiri no mu mutwe.

Muri PFL Africa 2026, yagaragaje ko yiteguye neza, atsinda imikino ibiri yose ayirangije mu gace ka mbere. Ni we mukinnyi wa mbere muri iri rushanwa ugeze ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri.

Mu mikino 15 amaze gukina, yatsinze 13 atsindwa ibiri. Icyakora, imbere ye azaba ahanganye na David Samuel utaratsindwa umukino n’umwe mu irindwi amaze gukina.

Samuel afite ubushobozi bwo gutsinda abo bahanganye akoresheje ibipfunsi cyangwa uburyo bwo kubafata bakemera ko batsinzwe. Yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda uwo bahanganye binyuze mu mwanzuro w’abasifuzi.

Imikino ya nyuma izaba ikomeye kurushaho kuko, bitandukanye n’iy’ibanze igizwe n’uduce dutatu, iyo guhatanira imikandara igizwe n’uduce dutanu.

Kigali igiye kwakira amateka mashya

Mu mikino itatu ya nyuma, buri wegukanye umukandara azahabwa ibihumbi 100$, bivuze ko ibihembo byose bizagera ku bihumbi 300$, asaga miliyoni 441 Frw.

Abakinnyi batandatu bazahatanira iyi mikandara bakomoka muri Angola, Tchad, Liberia na Nigeria. Nigeria ni yo izaba ifite abakinnyi mu mikino yose itatu ya nyuma.

Kigali izaba Umujyi wa mbere wakiriye irushanwa rya PFL Africa inshuro ebyiri kuva ryatangira. BK Arena ifite igisobanuro cyihariye kuri Esperança, kuko ari ho yigaragaje mu mikino ya ½ cya PFL Africa mu Ukwakira 2025, atsinda uwo bahanganye mu gace ka mbere.

Uretse imikino yo guhatanira imikandara, hazaba n’indi ibiri y’abagore, umwe w’abafite ibiro byinshi n’indi izahuza abakinnyi baturutse mu bice bitandukanye bya Afurika.

Iyi mikino izanyuzwa kuri SuperSport mu Cyongereza, Canal+ mu Gifaransa na SportyTV.

Abifuza kuyirebera muri BK Arena bashobora kugura amatike banyuze ku rubuga rwa pfl.info/Rwandafinals.

.

Que pensez-vous de cet article ?

0%
aimer

J'aime

0%
amour

Amour

0%
heureux

Heureux

0%
haha

Haha

0%
triste

Triste

0%
en colère

En colère

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *