Kuboneza urubyaro ni imwe mu nzira zifatwa nk’izifashishwa mu kugenzura ubwiyongere bw’abaturage, ariko cyane cyane bikaba bifasha abagore kwirinda inda zitateganyijwe no gutegura kubyara abana bashoboye kurera no gutunga.
Mu Rwanda, gahunda yo kuboneza urubyaro yatangiye mu 1981, ubwo hashyirwagaho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abaturage (ONAPO). Iyi gahunda yari igamoje gukemura ikibazo cy’ubiyingere bw’abaturage, mu gihe ubumenyi buke n’ukutamenya byatumaga bamwe babyara abana benshi batabasha kubabonera ibibatung.
ibyo byatumaga ibibazo birimo imirire mibi n’igwingira ry’abana bigaragara cyane, mu gihe hari n’abataritabiraga serivici zo kuboneza urubyaro, bazifata nabi kubera kutamenya amakuru, imyumvire itari yo n’ibihuha byabaga bizivugwaho.
mu 1990, mu nama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’abaturage (International Conference on Population and Development – ICDP) yabereye i Cairo mu Misiri, ibihugu bkiri mu nzira y’amajyambere byashishikarijwe gushyira serivici zo kuboneza urubyaro muri gahunda z’ubuzima bw’imyororokere no kongera uburyo abantu bazigeraho.
Nyuma ya Jonoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbere kongera uburyo abaturage babona imiti n’ibikoresho byo kuboneza urubyaro, cyane cyane mu nzego zegereye abaturage.
Ibyo byajyanye no kongera ahatangirwa serivisi z’ubuzima ndetse no kwagura uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro abaturage bashobora guhitamo.
Kumenyekanisha serivisi zo kuboneza urubyaro byagiye bihinduka uko imyaka yagiye ihita, hagenda hongerwa uburyo bushya n’ikoranabuhanga, ubuntu bisaba ibihugu guhora bivugurura gahunda zabyo kugira ngo zijyane n’ibihe.
Amakuru aheruka gutagwa na Family Planning 2030 (FP2030) n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) agaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu 85 bifite ubukungu buciriritse cyagwa buri hasi byakomeje gutera imbere mu kuboneza urubyaro mu 2024.
Imibare yo mu gice cya mbere cy’uyu mwaka, nibura abagore n’abakobwa miliyoni 380 bari bamaze gukoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro muri ibyo bihugu.
Iyo mibare kandi igaragaza ko hagati ya Nyakanga 2023 na Nyakanga 2024, muri ibyo bihugu hirindwainda zitateganyijwe miliyoni 143, hirindwa impfu z’ababyeyi 144.000 zishobora guterwa no gutwita cyagwa kubyara, ndetse hirindwa gukuramo inda mu buryo butemewe kandi butekanye kuri miliyoni 29 z’abagore.
Icyakora, impinduka z’isi muri rusange zisaba ko gahunda zo kuboneza urubyaro zihora zivugururya
Nubwo uRwanda rwateye intambwe ya mbere mu kuboneza urubyaro, hari imbogamizi zikomeje gutuma bamwe batabona serivisi cyagwa abatumva neza akamaro kayo. Imyumvire ishingiye ku muco, ibihuha bivuga ingaruka z’uburyo bwo kuboneza urubyaro, ndetse n’ubumenyi buke, biri mu bikomeje kubangamira iyi gahunda.
Solomon Muhawenawe umubyeyi w’abana 6, utuye mu Murenge wa Remera Akarere ka Gasabo, umubyeyi w’abana 6, avuga ko atemera gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro kuko abona ko binyuranyije n’ugushaka kw’Imana.
Nubwo adafite ubushobozi bufatika bwo gutunga umuryango we, avuga ko yizera ko Imana izabaha ibyo bazakenera kugira ngo babeho.
Uyu mugabo w’imyaka 42, akaba ari umuyoboke w’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, avuga ko Imana izabaha ibyo kurya n’amafaranga yo kwishyurira abana amashuri, kandi ko atazahagarika kubyara kugeza igihe azabyarira abana nibura 8, nk’abo se yabyaye.
Uretse imyumvire ishingiye ku idini, Muhawenawe avuga ko hari n’ibindi yumvise ku kuboneza urubyaro bituma atabyitabira, birimo bihuha bivuga ku ngaruka zo kuboneza urubyaro.
Ati: “Numvisr ko hari imiti imwe n’imwe yo kuboneza urubyaro ishobora gutera kansero y’inkondo y’umura, cyagwa izindi ngaruka zitandukanye.
Muri iki gihe, kuboneza urubyaro bifatwa nk’uburenganzira bwa muntu, bufasha abantu n’abashakanye gufata ibyemezo bibafitiye akamoro ku bijyanye no kubyara, umubare w’abana bashaka ndetse n’igihe bashaka kubabyarira.
Bifatwa kandi nk’ingenzi mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, ndetse no kongerera abagore ubushobozi, kuko bibafasha kugira uruhare mu gufata ibyemezo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Uko gahunda zo kuboneza urubyaro zikomeza gutera imbere, ni nako hagiye havumburwa uburyo bushya bworohereza ababukoresha, bityo bigasaba ibihugu guhora bivugurura gahunda zabyo kugira ngo zijyane n’ibikenewe n’abaturage.
Ikindi kiganiro gikomeje guteza impaka ni ukureba abantu bemerewe kubona serivisi zo kuboneza urubyaro. Abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko n’abangavu bakiri bato, batari kumwe n’ababyeyi babo, bakwiye kubona serivisi zo kuboneza urubyaro kugira ngo birinde inda zitateganyijwe.
Ibi byateje impaka, aho bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu bashaka ko serivisi zo kuboneza urubyaro zigera no mu mashuri, mu gihe bamwe mu bayobozi b’amadini n’abafite imyumvire konservatifu batabyemera.
U Rwanda ruhagaze he mu kuboneza urubyaro?
Gahunda u Rwanda rwavuguruye yo kuboneza urubyaro igamije kongera uburyo abaturage babona butandukanye kandi bugezweho, burimo udushinge dushyirwa mu kuboko (implants), ibikoresho bishyirwa mu mura bifite imisemburo (hormonal IUDs), n’inshinge, aho byinshi muri byo biboneka no ku rwego rw’abajyanama b’ubuzima.
Dr. François Regis Cyiza, uyobora gahunda z’ubuzima bw’abana n’ababyeyi ndetse n’ishami ry’ubuzima rusange mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), avuga ko mu rwego rwo kongera uburyo abaturage babona serivisi, zashyizwe ku nzego zose z’ibigo nderabuzima, kuva ku mavuriro mato (health posts), ibigo nderabuzima n’ibitaro.
Dr. François ati: “Ku rwego rw’abaturage, dufite abajyanama b’ubuzima batanga uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’igihe gito, burimo inshinge z’amezi 3, ibinini, agakingirizo ndetse n’udupira twifashishwa mu kumenya iminsi y’uburumbuke.”
U Rwanda kandi rwashyize serivisi zo kuboneza urubyaro muri gahunda zo kwita ku bagore batwite no mu bikorwa byo kubyaza, aho abagore bahabwa ubujyanama, n’amakuru nyuma yo kubyara.
Izi gahunda ziri mu bikorwa u Rwanda rwashyizeho kugira ngo rwongere umubare w’abitabira kuboneza urubyaro, cyane cyane mu cyaro, aho bamwe bashobora kuba bafite amahirwe make yo kubona amakuru n’uburezi.
Dr. François avuga ko Leta yashyize amafaranga mu gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro zinyura ku baturage, cyane cyane ku buryo bw’igihe kirekire n’uburyo buhoraho, hagamijwe kugera nibura kuri 60% by’abagore bari mu myaka yo kubyara, kuva ku myaka 15 kugeza kuri 49.
Ibyagezweho mu mibare
U Rwanda rwari rwihaye intego yo kugabanya umubare w’abana umugore abyara mu buzima bwe (Total Fertility Rate – TFR) ukagera kuri 3.2, ariko imibare mishya yerekana ko iyo ntego itari yakagerwaho.
Raporo y’Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS 2025), yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko umubare w’abana babyarwa wagabanutse ugera kuri 3.7 mu 2025, uvuye kuri 4.1 mu 2019-2020.
Iyi mibare igaragaza ko hari intambwe yatewe mu kugabanya umubare w’abana babyarwa, nubwo hakiri urugendo rwo kugere ku ntego.
Dr. François avuga ko Guverinoma ikomeje kwegera abaturage kugira ngo gahunda zo kuboneza urubyaro zitange umusaruro ugaragara.
Dr. François ati: “Icyo dusaba abaturage muri rusange ni uko abagore bose bagira uburenganzira bwo gufata ibyemezo ku gihe n’uburyo bakoramo imibonano mpuzabitsina itekanye, ndetse bakita ku gihe gihagije hagati y’umwana n’undi.”
Yongeraho ko umubare w’abana umuryango ubyara ukwiye kujyana n’ubushobozi bwawo n’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, kugira ngo habeho iterambere ry’igihugu n’imiryango.
Abangavu n’abakobwa bakiri bato
Ku bijyanye n’abangavu, Dr. François avuga ko u Rwanda rwongereye uburyo urubyiruko rubona serivisi zo kuboneza urubyaro, nubwo hakiri ikibazo cy’uko umubare w’abazitabira utari hejuru.
Ubushakashatsi bwa RDHS 2019-2020 bwagaragazaga ko 2.9% gusa by’abangavu bafite imyaka 15-19 bakoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro mu 2020.
Imibare mishya ya RDHS 2025: Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) bwagaragaje ko 8% by’abakobwa bafite imyaka 15-19 bigeze gutwita, ugereranyije na 5% mu bushakashatsi bwa 2019-2020. Muri abo, 6% babyaye abana bazima, abatageze kuri 1% inda zivamo, naho 2% bari batwite igihe ubushakashatsi bwakorwaga.

Dr. François yongeraho ko umubare w’abangavu batwita ukwiye kwitabwaho, cyane cyane mu rwego rwo kubongerera amakuru n’uburyo bwo kwirinda inda zitateganyijwe.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yagaragjea ko mu Rwanda habaruwe inda 29,083 z’abangavu. Muri zo, 28,908 zari iz’abafite imyaka 14-19, mu gihe 175 zari iz’abana bari munsi y’imyaka 14.
Mu 2023, u Rwanda rwari rwarabaruye inda 22,055 z’abangavu. Umubare wazo wari waragiye uzamuka kuva mu 2017, ubwo habarurwaga 17,331, ukagera kuri 23,622 mu 2019, ugabanuka gato ugera kuri 19,701 mu 2020, wongera kugera kuri 23,534 mu 2021.

Iki kibazo gikomeje gutera impungenge, aho abaharanira uburenganzira n’ubuzima bw’urubyiruko bavuga ko hakwiye kongerwa uburyo abakiri bato babona amakuru n’amaservisi yo kuboneza urubyaro, cyane cyane abamaze gukora imibonano mpuzabitsina.
Nubwo hari imbogamizi, gahunda yo kuboneza urubyaro mu Rwanda ikomeje gufatwa nk’iyateye intambwe ishimishije, bitewe n’uko ikoreshwa ry’uburyo bugezweho ryagiye ryiyongera.
Mu bushakashatsi bwa RDHS 2025, mu bagore bashyingiwe cyangwa bari mu muryango w’abashakanye, 69% bakoreshaga uburyo bwo kuboneza urubyaro, muri bo 64% bakoresha uburyo bugezweho naho 5% bakoresha uburyo gakondo. Udushinge dushyirwa mu kuboko (implants) ni two twakoreshwaga cyane, ku gipimo cya 34%, tugakurikirwa n’inshinge ku gipimo cya 14%, n’ibinini ku gipimo cya 7%.
U Rwanda rwari rwihaye intego yo kongera uburyo abagore n’abakobwa babona serivisi zo kuboneza urubyaro, rugamije kugera kuri 64% mu mpera za 2024 no kuri 65% mu 2030, ariko imibare mishya ya RDHS 2025 igaragaza ko 64% by’abagore bashyingiwe cyangwa bari mu muryango w’abashakanye bakoresha uburyo bugezweho.
Anne Kairaba, Umuyobozi w’Umuryango Rwanda Initiative for Sustainable Development (RISD), ashima intambwe u Rwanda rwateye mu kuboneza urubyaro, aho avuga ko abona ko umusaruro w’iyi gahunda uri ku gipimo cya 70%.
Kairaba avuga ko nibura 90% by’abagore bari mu myaka yo kubyara basobanukiwe uburyo bwo kuboneza urubyaro, ibintu abona nk’intambwe ikomeye yatewe. Icyakora, avuga ko ibyo bitavuga kimwe ku bakobwa bakiri bato.
Kairaba ati: “Mu bakobwa bafite imyaka 12-20, umusaruro uri kuri 53%, bitewe n’umubare munini w’inda zitateganyijwe n’ishyingirwa ry’abakiri bato.”
Kairaba avuga kandi ko igipimo cy’imyaka yemewe yo gushyingirwa cyagabanutse kikava kuri 21 kikagera kuri 18, ibintu abona ko bishobora kugira ingaruka mbi ku bakobwa bakiri bato.
Yongeyeho ko ipfunwe n’imyumvire mibi ku bakobwa bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bikomeje kuba ikibazo.
Ati: “Hakenewe kongera ubukangurambaga ku bagore n’abagabo, ku bakobwa n’abahungu, kugira ngo gahunda zo kuboneza urubyaro zirusheho gutanga umusaruro.”
Kairaba avuga ko kuba abagore, cyane cyane abashyingiwe, begereye ibigo nderabuzima na byo bigira uruhare rukomeye mu gutuma gahunda zo kuboneza urubyaro zigira umusaruro. Asaba ko ibigo nderabuzima byegerezwa abaturage kugira ngo abagore barusheho kubyitabira.
Icyo amadini avuga ku kuboneza urubyaro
Kuboneza urubyaro bikomeje kuba ingingo itavugwaho rumwe hagati y’abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abanyamadini, cyane cyane ku bijyanye n’uko urubyiruko rukwiye kubigeraho.
Arikiyepiskopi Laurent Mbanda wo mu Itorero Angilikani mu Rwanda avuga ko imyumvire ya Gikristo ishingiye ku gushishikariza abantu kwifata, aho gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, ariko ko uburezi n’ubukangurambaga ari ingenzi.
Ati: “Abizera benshi bashishikariza abangavu gutegereza mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina. Ni yo mpamvu uburezi ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ari ingenzi. Njye ku giti cyanjye mbona ko urubyiruko rukwiye guhabwa ubumenyi bubafasha gufata ibyemezo biboneye.”
Yongeraho ko hari abizera batinya ko gutanga uburyo bwo kuboneza urubyabaro ku bangavu bishobora gufatwa nko gushyigikira imibonano mpuzabitsina mbere y’ishyingirwa, bikaba byanongera ibikorwa by’ubusambanyi mu rubyiruko.
Arikiyepiskopi Mbanda avuga ko amatorero ya Gikristo akwiye gushishikariza abantu gukunda no kubaka umuryango, guha abana babo uburere bwiza no kubashyigikira.
Ati: “Dukeneye kongera gutanga inyigisho za Bibiliya ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina n’imibanire y’abantu, kugira ngo ibyo bitafatwe nk’ibintu abantu batagomba kuvuga.”
Avuga ko amatorero ashobora kugira uruhare mu gushyigikira imibereho y’imiryango, uburere bw’abana ndetse no gutanga ubufasha n’ibikoresho bikenewe.
Mu gihe isi ikomeje guhinduka, abaharanira uburenganzira n’ubuzima bw’abantu bakomeje gusaba ko serivisi zo kuboneza urubyaro zongerwa, hakitabwa ku buryo bushya n’imiti ishobora gutanga uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’igihe kirekire.
Icyakora, bashimangira ko ibyo bigomba kujyana no kuhakikisha serivisi zigerwaho n’abantu bose bazikeneye, harimo n’abafite imyaka 15, bashobora kuba mu byago byo gutwara inda zitateganyijwe cyangwa inda bakiri bato.
Que pensez-vous de cet article ?
J'aime
Amour
Heureux
Haha
Triste

