Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y’ikirenga

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro mu bijyanye n’Imiyoborere Rusange bita PhD (Public Policy and Management) na Kaminuza ya Yonsei (Yonsei University) muri Korea y’Epfo. Iyi Kaminuza iri muri eshatu zikomeye muri Koreya y’Epfo ndetse ifite ibigo by’ubushakashatsi 178 biyishamikiyeho. Perezida Kagame yashimiye ubuyobozi bw’iyi Kaminuza kuba bwamuhaye impamyabumenyi ikaba […]

Continuer la lecture

Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byagabanutse

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli aho litiro ya lisansi yashyizwe kuri 1,663Frw ivuye kuri 1,764Frw mu gihe litiro ya mazutu izajya igura 1,652Frw ivuye kuri 1,684Frw. Igiciro cya lisansi cyagabanutseho amafaranga 101, aho cyavuye ku mafaranga 1764 kigashyirwa ku 1663 Frw. Ni mu gihe mazutu yagabanutseho amafaranga 32, aho yavuye ku […]

Continuer la lecture

Umuryango utabara imbabare ku isi (CICR) wahagaritse gutanga imfashanyo ku mpunzi z’i Kanyabayonga kubera imirwano

Umuryango utabara imbabare ku isi, CICR, kuva mu mpera z’icyumweru gishize wahagaritse igikorwa cyo gutanga imfashanyo y’ibyokurya ku bantu bahungiye i Kanyabayonga, Burangiza na Bulindi, mu burasirazuba bw’intara ya Kivu ya Ruguru. Icyo gikorwa cyari cyatangiye tariki 30 z’ukwezi gushize, cyari giteganyijwe kurangira nyuma y’iminsi icumi, cyahagaze. Itangazo rya CICR ryo kuri uyu wa kabiri […]

Continuer la lecture

‘Hatagize igikorwa u Rwanda rushobora kuba ubutayu’ Minisitiri w’Ibidukikije

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije, Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko hatagize igikorwa mu guhagarika isuri, ubutayu bwaba burimo gusatira igihugu cyacu. Ibi yabitangarije RBA,aho yashimangiye ko ubutaka bw’u Rwanda butwarwa n’isuri bushobora gutuma ruhinduka ubutayu hatagize igikorwa. Ati:”Buri mwaka u Rwanda rutakaza toni miliyoni 27 z’ubutaka, ni […]

Continuer la lecture

Inyama yanize umusore birangira ashizemo umwuka

Umusore witwa Habanabakize Etienne wo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu yamize inyama y’inka itogosheje iramuhagama, bagerageza kuyimurutsa biranga iramuhitana. Uwo musore w’imyaka 24 y’amavuko, yageze muri imwe mu ma resitora iherereye mu Mudugudu wa Nsakira, Akagari Ka Bukinanyana muri uwo Murenge wa Jenda, atumiza amafunguro ariho n’inyama y’inka itogosheje, mu kuyimira ihera […]

Continuer la lecture

Urukiko rwakatiye uwari umuyobozi mu karere igifungo cy’imyaka itanu kubera ruswa

Mutembe Tom wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma wafashwe yakira ruswa ya miliyoni 5Frw, yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 15 Frw, Mutabazi Célestin wari Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibikorwaremezo n’ubutaka muri ako Karere (One Stop Center) wabaye icyitso muri icyo cyaha akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 3,750,000 Frw. Ku itariki […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yirukanye Madamu Jeanine Munyeshuli muri Guverinoma

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yirukanye mu nshingano Madamu Jeanine Munyeshuli nk’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN). Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rugaragaza ko Munyeshuri yirukanywe hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo ya 116. Izo […]

Continuer la lecture

Abagizi ba nabi basambanyije umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe bamukorera ibya kinyamaswa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kamena 2024, mu muhanda wo mu Mudugudu wa Kigabiro mu Kagari ka Gisanze mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, ahazwi nko ku Ryanyirakabano, hasanzwe umurambo w’umukobwa bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi babanje no kumusambanya. Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko umwana wo muri kariya […]

Continuer la lecture

Inyeshyamba zo muri Centrafrique zikomeje kwisuka muri RDC

Inyeshyamba zo muri santrafurika zikomeje kwisuka ku bwinshi mu turere twa Ango na Bondo, mu ntara ya Bas-Uele, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa RDC. Iyi mpuruza yatanzwe n’umuyobozi wa teritwari ya Ango,Marcelin Mazale Lekabusiya, wavuze ko hashize ibyumweru bibiri izi nyeshyamba zambuka imipaka zivuye mu duce twa Zemio na Mboki,muri Santrafurika Marcelin Mazale Lekabusiya yavuze […]

Continuer la lecture

Polisi yafunze umusore wagaragaye akubita mugenzi wabo amusanze mu kazi

Umusore w’imyaka 19 wafashwe amashusho na camera ahondagura umpolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda ahitwa i Kamiti muri Mirema,muri Kenya, yatawe muri yombi. Uyu ukekwaho icyaha uzwi ku izina rya Ian Ngige Njoroge, yari mu nzu yakodeshaga ahitwa Green Span Estate i Donholm ubwo yafatwaga. Raporo y’ibyabaye yakorewe kuri sitasiyo ya polisi ya Kasarani,ivuga ko […]

Continuer la lecture

Imodoka yari ipakiye Kawunga yakoze impanuka

Imodoka yari ipakiye kawunga yakoze impanuka irimo kuzamuka mu muhanda werekeza mu Isenteri ya Sashwara ahitwa ‘Mu Isakira’ mu Murenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu, bivugwa ko yabuze feri kubera uburyo yari yikoreye ibirenze urugero. Impanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ubwo iyo modoka yo mu bwoko bwa Fuso yakoze impanuka ku bw’amahirwe […]

Continuer la lecture