Perezida Kagame mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Bufaransa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bageze mu Bufaransa aho bagiye kwifatanya n’abandi Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma mu nama ya 19 y’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF). Uruzinduko rw’iminsi 3 mu Bufaransa rwatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ukwakira, rukazasoza ku ya Gatandatu ku ya 5 Ukwakira, ubwo […]

Continuer la lecture

Rubavu: Baratabarizwa Abana b’umubyeyi wanduye ubushita bw’inkende

Abaturage bo mu Mudugudu wa Rushagara, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Rubona mu Karere ka Rubavu baratabariza abana batanu ba Murerakure Placidia washyizwe mu kato asanzwe yaranduye indwara y’ubushita bw’Inkende. Umwana mukuru muri aba bana ari mu kigero cy’imyaka 15 mu gihe umuto ari mu kigero cy’imyaka irindwi. Abaturanyi b’uyu muryango wa Murerakure bavuga ko […]

Continuer la lecture

Nyabihu: Ikamyo yagwiriye umunyonzi ahita apfa

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukwakira 2024, habereye impanuka ikomeye mu Murenge wa Mukamira, ku muhanda Musanze-Rubavu, aho ikamyo ipakiye umusenyi (garaviye) yagwiriye umunyonzi maze ahita yitaba Imana. Iyo kamyo, yamanukaga iva mu gice cya Rubavu yerekeza mu Karere ka Nyabihu, yageze ku gice cy’umuhanda wa Mukamira irakomeza kugenda mu muvuduko […]

Continuer la lecture

Impanuka y’Ubwato mu Kivu Yahitanye Abantu 23 abandi baburirwa irengero

Abantu 23 bamaze kumenyekana ko bapfuye nyuma y’impanuka y’ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatatu tariki 3 Ukwakira 2024, ubwo ubwato buzwi ku izina Merdi bwari butwaye abantu n’ibicuruzwa birenze ubushobozi bwabwo, bwikubita muri Kivu y’Amajyepfo bugana mu Mujyi wa Goma. […]

Continuer la lecture

Abantu 5 bari baranduye Virusi y’icyorezo cya Marburg bakize nta wapfuye

Kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 5 bari baranduye Virusi y’icyorezo cya Marburg bakize, nta wapfuye naho abakirimo kuvurwa ni 21. Abanduye ni 37, hafashwe ibipimo 1009. Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, na we ku rukuta rwe rwa X yahamije ayo makuru anashimira abita kuri abo barwayi. […]

Continuer la lecture

Icyorezo cya Marburg gikomeje kotsa igitutu abanyarwanda ngo cyaba cyageze no muri amwe mashuli yisumbuye

Nyuma y’imibare yatangajwe na Minisiteri y’ubuzima ku bijyanye n’icyorezo cya Mariburu, kuri ubu biravugwa muri groupe Scolaire Kimironko ya mbere n’iya kabiri haba hagaragaye abana banduye iyi ndwara. Amakuru agera kuri Rwandanews24 aravuga ko hari abana 4 banduye iki cyorezo biga muri Groupe Scolaire Kimironko I bagizwe n’umwana 1 wiga mu mashuli abanza n’abandi batatu […]

Continuer la lecture

Abahuye n’abanduye Marburg bageze kuri 410

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko abantu batanu bakekwagaho icyorezo cya Marburg bapimwe basanga na yo bafite, mu gihe hamaze kugaragara abahuye n’abayanduye bagera kuri 410. Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE Dr Butera Yvan, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 3 Ukwakira 2024, yemeje ko ibitaro no muri za laboratwari bakomeje ibikorwa byo gusuzuma aba […]

Continuer la lecture

Bimenyimana Alexis arashakishwa nyuma yo gutera icyuma uwo bapfaga umugore

Bimenyimana Alexis w’imyaka 52 arashakishwa nyuma yo gutera icyuma agakomeretsa umusore witwa Ndikumana Jonas bahimba Dani w’imyaka 31 bapfa umugore umaze kubyarira iwabo inshuro 2 bombi bivugwa ko binjiye. Uyu mugore utuye mu Murenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke, avuga ko Ndikumana ari we wamubyariye abana be bombi mu gihe Bimenyimana na we avuga ko […]

Continuer la lecture

Rusizi: Inkubi y’umuyaga yasambuye igikoni cy’ishuri

Inkubi y’umuyaga yibasiye Ishuri ribanza rya Gisozi riherereye mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi, yasambuye igisenge cy’igikoni, aho abanyeshuri 969 bari basanzwe batekerwa. Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2024, mu gihe cy’imvura nyinshi yaguye muri ako gace. Iri shuri rifashwa n’Itorero ry’Abangilikani ry’u Rwanda, Diyoseze ya Cyangugu, ku bufatanye na […]

Continuer la lecture

Rulindo: Abantu 26 bariye umuceri uhumanye babiri muri bo barapfa

Abaturage bo mu Mudugudu wa Musega, Akagari ka Kivugiza, Umurenge wa Masoro, mu Karere ka Rulindo, bari mu gahinda nyuma y’urupfu rw’abantu babiri, abandi 24 bakajyanwa mu bitaro nyuma yo kumererwa nabi biturutse ku muceri bikekwa ko wari uhumanye. Uwo muceri bivugwa ko abaturage bawuhahiye ku iduka riherereye muri uwo Mudugudu, bakajya bawuteka mu ngo […]

Continuer la lecture

Abanduye Virusi ya Marburg biyongereyeho barindwi

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko undi muntu yapfuye azize icyorezo cya Marburg ku wa Gatatu, tariki ya 02 Ukwakira 2024, bikaba buzuye abantu 11 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu Rwanda. Abanduye biyongereyeho barindwi, bose hamwe bakaba bageze kuri 36, mu gihe abarimo kuvurwa ari 25. Kugeza ubu nta muntu n’umwe biratangazwa ko yakize Marburg. Iki […]

Continuer la lecture