Ibiciro bya Lisansi byagabanyutse

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyutse, ibishya bikaba bitangira kubahirizwa saa moya z’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira. RURA yatangaje ko mu mezi abiri ari imbere litiro ya Lisansi izajya igura amafaranga y’u Rwanda 1,574 ivuye […]

Continuer la lecture

Bahawe igihe ntarengwa cyo kuvugurura Abafite ubutaka hafi ya Sitade Amahoro

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwandikiye ba nyir’ubutaka mu cyanya cya Siporo giherereye mu Karere ka Gasabo (Remera Sports Hub), bubasaba gutanga ibishushanyo by’inzu bazubaka mu buryo buvuguruye bitarenze amezi abiri, mu rwego rwo guhindura isura y’ako gace. Ibi bigamije gusimbuza inyubako zishaje hakubakwa izijyanye n’igishushanyombonera cy’umujyi, cyane cyane ko ako gace kazakorerwamo ibikorwa by’iterambere rya […]

Continuer la lecture

MINISANTE yamaze impungenge abantu ku rukingo rwa Marburg

Mu gihe u Rwanda rwatangiye gukingira virus ya Marburg Minisiteri y’Ubuzima, (MINISANTE), yagaragaje ko urukingo rwayo nta ngaruka rutera kuko rwakoreshejwe guhera mu 2018, kandi abakingiwe batapfuye cyangwa ngo barware izindi ndwara. MINISANTE yatangaje ko inkingo z’icyorezo cya Marburg zageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2024, kandi zamaze […]

Continuer la lecture

Amabwiriza Mashya yo Kwirinda Marburg mu Nsengero n’Imisigiti nyuma y’ubwiyongere bw’abandura

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ingamba nshya zigamije gukumira icyorezo cya Marburg mu nsengero n’imisigiti, nyuma y’uko iki cyorezo gikomeje kwiyongera mu gihugu. Amabwiriza mashya asaba ko ahantu hasengerwa hashyirwaho uburyo bwo gukaraba intoki hifashishijwe amazi n’isabune cyangwa umuti wica virusi, ndetse ko abantu bose binjira mu nsengero n’imisigiti bagomba gupimwa umuriro. Ibi bikorwa bikajyana […]

Continuer la lecture

Tshisekedi yigaragambije kuri Perezida Macron mu nama y’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yigaragambije kuri mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ubwo yari mu Bufaransa kwitabira inama ya 19 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF). Perezida Tshisekedi yanze kwitabira ibiganiro byabaye ku wa 5 Ukwakira 2024, nk’uburyo bwo kwigaragambya kuri Macron, nyuma y’uko Perezida w’u Bufaransa […]

Continuer la lecture

Minisitiri Musabyimana yavuze ko Leta igiye gusubiza ubusabe kuri Kiliziya zafunzwe

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yatangaje ko Leta y’u Rwanda igiye gusubiza vuba icyifuzo cy’Abakristu cy’uko kiliziya zamaze kuzuza ibisabwa zasubira gufungura. Yabivuze tariki ya 5 Ukwakira 2024, mu birori by’Itangwa ry’Ubwepiskopi bwa Myr Jean Bosco Ntagungira, umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Butare. Icyifuzo cyo gufungura izi kiliziya cyari cyagejejwe kuri Leta na Myr […]

Continuer la lecture

Impungenge ku bagenda mu modoka rusange kubera Marburg

Indwara ya Marburg imaze gutera impungenge mu Rwanda, cyane cyane ku bagenzi bakoresha imodoka zitwara abantu benshi, aho ibibazo bijyanye n’ubucucike n’uburyo bwo kwirinda bikomeje kugaragazwa. Abagenzi benshi bavuga ko bafite impungenge zo kwandura iyo ndwara kubera gukoranaho cyane mu modoka rusange, by’umwihariko ku byuma bakunze gufataho, cyane ko nta buryo bwihariye bwo gukaraba intoki […]

Continuer la lecture

Huye: Bashinja Dr Rwamucyo guhamba Abatutsi ari bazima

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Gishamvu, Akarere ka Huye, bagaragaje kutemera imvugo ya Dr. Eugène Rwamucyo, uri kuburanishwa n’inkiko zo mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside. Rwamucyo yavuze ko yashyinguje imirambo y’Abatutsi kubera impungenge z’uko yateza ibyorezo, ariko ab’i Gishamvu bemeza ko yashyinguraga abantu bakiri bazima, yifashishije imashini za tingatinga (tractor) mu […]

Continuer la lecture

Ingabo z’u Rwanda ziri muri MINUSCA zambitswe imidali zishimirwa ubwitange mu kugarura amahoro muri Santarafurika

Ingabo z’u Rwanda ziri mu batayo ya Rwanda Battle Group VI na RWAMED IX, ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santarafurika (MINUSCA), zambitswe imidali n’UN mu gikorwa cyo kuzishimira ku bwitange bwazo mu kugarura amahoro muri icyo gihugu. Ibirori byo kwambika izo ngabo imidali byabereye mu gace ka Bria, muri Perefegitura ya […]

Continuer la lecture

Nyagatare: Hagumubuzima Claude Yasabiwe gufungwa iminsi 30 kubera guhohotera umwana w’imyaka 17 warucumbitse mu nzu ye

Kuri uyu wa 04 ukwakira 2024 Ubushinjacyaha bwasabiye Hagumubuzima Claude uri mu kigero cy’imyaka nka 45 gufungwa iminsi 30 ashinjwa gufata ku ngufu umwangavu w’imyaka 17. Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’iminsi 30 y’agateganyo, ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibimenyetso by’ibanze bigaragara ko uregwa yakoze icyo cyaha. Uregwa arabihakana akavuga ko akwiye gufungurwa akaburana ari hanze. Nyuma […]

Continuer la lecture

Rurageretse hagati ya Gen Muhoozi na Ambasaderi wa USA muri Uganda

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2024, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko asaba ibisobanuro Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Uganda, William W. Popp, kubera ibyo yise gutesha agaciro Perezida w’igihugu, Yoweri Kaguta Museveni. Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze, Gen Kainerugaba yagize ati: “Niba […]

Continuer la lecture