Kabila yaganiriye n’abahagarariye amadini

Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 yaganiriye n’abahagarariye amadini n’amatorero. Nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’ihuriro AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ibi biganiro byabereye mu gace ka Kinyogote. Kinyogote ni agace kari mu bilometero bigera mu 10 uvuye mu Mujyi wa Goma. Karimo urugo rwa Kabila. Ihuriro AFC/M23 tariki ya 26 […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Astana

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifatanyije na mugenzi we w’icyo Gihugu, Kassym-Jomart Tokayev n’abandi bayobozi baturutse hirya no hino ku Isi mu gufungura Inama Mpuzamahanga ya Astana ‘International Forum’. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Gicurasi, Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye iyi nama irimo kubera i Astana muri Kazakhstan. Mu ijambo […]

Continuer la lecture

Museveni yavuze ko Leta ya RDC ifite uruhare mu mutekano wazambye

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yahamije ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bufite uruhare mu mutekano wazambye mu gice cy’uburasirazuba. Ni igitekerezo uyu Mukuru w’Igihugu yatanze ku wa 28 Gicurasi 2025, ubwo yatangiraga kuyobora urwego rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, umutekano ndetse n’ubufatanye bwa RDC n’akarere, yashyizweho umukono mu 2013. […]

Continuer la lecture

Gen Mubarakh Muganga na bagenzi be bo muri Afurika bahuriye muri Kenya

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yitabiriye inama y’abagaba bakuru b’ingabo bo muri Afurika iri kubera muri Kenya kuva ku wa 29 Gicurasi 2025. Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na Perezida Dr. William Samoei Ruto wa Kenya, yitabiriwe n’abagaba bakuru bo mu bihugu 38 ndetse n’abasirikare bakuru bayobora ingabo za Leta Zunze Ubumwe […]

Continuer la lecture

Kabila yaganiriye n’abayobozi ba AFC/M23

Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ku wa 27 Gicurasi 2025 yaganiriye n’abayobozi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi. Mu rukerera rwo ku wa 26 Gicurasi, AFC/M23 yemeje ko Kabila yageze mu mujyi wa Goma. Ku ikubitiro, yabanje kuganira n’abamuherekeje, bategura gahunda azagirira mu bice […]

Continuer la lecture

Colonel Patrick Nyirishema yasoje amasomo y’igisirikare muri Kenya

Umwofisiye mukuru mu ngabo z’u Rwanda, Colonel Patrick Nyirishema, ku wa 27 Gicurasi 2025 yarangije amasomo muri Kaminuza ya Gisirikare ya Kenya, (National Defence University – NDU),. Ibirori byo guha impamyabumenyi abarangije aya masomo byitabiriwe n’umugore wa Perezida William Ruto, Rachel Ruto, Minisitiri w’Ingabo z’iki gihugu, Soipan Tuya, Umugaba Mukuru w’ingabo zacyo, Gen Charles Kahariri, […]

Continuer la lecture

Umujyi wa Kigali uri kugerageza uburyo bushya bwo gutwara abagenzi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu muhanda Kabuga-Nyabugogo hari gukorerwa igerageza rya bisi zitwara abagenzi zidategereje ko zuzura, hagamijwe kureba ko ubwo buryo bwashoboka ngo buzatangire gukoreshwa mu gihe kiri imbere. Iri geragezwa ryatangiye ku itariki 24 Gicurasi 2025. Rizamara ukwezi kose aho riri gukorerwa kuri bisi 10 zikoresha amashanyarazi. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, […]

Continuer la lecture

Umwarimu aravugwaho gutegeka abana gukubita umunyeshuri arapfa

Mu Karere ka Gicumbi umwarimukazi aravugwaho gutegeka abanyeshuri bo mu mwaka wa kabe w’amashuri abanza, gukubita mugenzi wabo bamuziza ifunguro, bimuviramo gupfa. Amakuru dukesha Umuseke ni uko byabereye mu Murenge wa Miyove, akagari ka Gakenke, umudugudu wa Museke ku ishuri ryitwa GS. Rumuri. Ibi byabaye ku wa Mbere tariki 26 Gicurasi, 2025. Umwarimukazi witwa Nibagwire […]

Continuer la lecture

Ubu amanota azajya atangazwa ku ijana, si mu byiciro – NESA

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyatangaje ko hagiye kujya hatangazwa amanota y’ibizamini bya Leta ku ijana (%) kugira ngo hamenyekane impamvu ituma abana boherezwa mu mashuri atandukanye. Byagarutsweho kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, mu kiganiro cyagarukaga kuri gahunda ‘Nzamurabushobozi n’imyiteguro y’ibizamini bya Leta’ cyatambutse kuri RBA. Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr […]

Continuer la lecture

M23 yemeje ko Kabila yageze i Goma

Umuvigizi w’umutwe wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka, ugenzura umujyi wa Goma yatangaje ko uwahoze ari perezida wa DR Congo yageze muri uwo mujyi . Mu butumwa burebure yashyize kuri X, yagize ati “ Ihuriro AFC/M23 rishimishijwe no kugaruka k’uwahoze ari umukuru w’Igihugu ,Senateri w’Ubuzima bwe bose, Joseph Kabila Kabange I Goma , mu gihugu cye cya DRC.” […]

Continuer la lecture