NIDA yatangije ku mugaragaro igikorwa cyo kwandika abaturage muri gahunda y’indangamuntu koranabuhanga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) bwatangaje ko indangamuntu koranabuganga yagenewe Abanyarwanda, Abanyamahanga baba mu Rwanda n’impunzi. Ni igikorwa cyabereye ahari kubera Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali, i Gikondo. Umuyobozi Mukuru wa NIDA Mukesha Josephine, yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Kanama 2025, uho hatangizwaga ku mugaragaro ubukangurambaga bwiyandikisha muri iyo ndangamuntu. Mukesha yumvikanishije […]

Continuer la lecture

Zimbabwe yashimiye Perezida Kagame wayisabiye gukurirwaho ibihano

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga wa Zimbabwe, Prof. Dr. Amon Murwira, yagaragaje ko igihugu cye gishimira cyane uruhare Perezida Paul Kagame yagize, mu kugifasha kumvikanisha ijwi ryacyo mu rugamba rwo gukurirwaho ibihano by’ubukungu. Mu 2000 ubwo Zimbabwe yari iyobowe na Robert Mugabe, yafashe icyemezo cyo kwisubiza ibikingi byari mu maboko y’abazungu bari barabigabanye mu gihe […]

Continuer la lecture

Mu mezi 2, gutanga ibyangombwa byo kubaka inzu zihariye bizasubukurwa

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yavuze ko igihe cyo guhagarika by’agateganyo gutanga ibyangombwa byo kubaka inzu zitagenewe guturwamo ahagenewe imiturire, kitazarenza amezi abiri. MININFRA igaragaza ko ibyangombwa by’ikoreshwa ryihariye ry’ubutaka byemerera ibikorwa by’ubwubatsi bitari bisanzwe byemewe muri ako gace, ariko bikaba byakwemerwa mu gihe byujuje ibisabwa kugira ngo hirindwe ingaruka mbi nko kongera urusaku cyangwa umuvundo […]

Continuer la lecture

Biganiro Antha ‘Munda y’isi’ yatawe muri yombi

Biganiro Antha wahoze ari umunyamakuru ubu akaba ashakira abakinnyi n’abatoza abakipe (Agent) yatawe muri yombi i,mu gihe hakorwa iperereza ku mafaranga ya APR FC yanyerejwe. Amakuru avuga ko yatawe muri yombi ubwo yaravuye muri Uganda aho yaravuye kureba imikino ya CHAN Aho yaraje kureba umukino wahuje Gorilla FC  na Rayon Sports. Uyu mukina warangiye Rayon […]

Continuer la lecture

Minisitiri Amb Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Zimbabwe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Nduhungirehe Olivier yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Zimbabwe, Prof. Dr. Amon Murwira, uri i Kigali mu nama ya Komisiyo y’Ubutwererane hagati y’u Rwanda na Zimbabwe. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko abayobozi bombi baganiriye nyuma y’amasezerano yagiye asinywa n’ingendo z’abayobozi b’ibihugu byombi. Abaminisitiri bombi bagiranye ibiganiro kuri uyu wa […]

Continuer la lecture

FDLR na FARDC byagabye ibitero ku Banyamulenge

Umutwe wa MRDP – Twirwaneho watangaje ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa FDLR byagabye ibitero ku Banyamulenge batuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Mu cyumweru gishize, Twirwaneho yatangaje ko hari abarwanyi ba FDLR bari gutorezwa mu Burundi kugira ngo bifatanye na FARDC, Ingabo z’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo mu kugaba […]

Continuer la lecture

Arenga miliyari 5 Frw ashobora guhagama abananiwe gusobanurira PAC irengero ryayo

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yasabye Minisiteri y’Ubutabera gusaba Ubushinjacyaha gukurikirana arenga miliyari 5 Frw yagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2023/2024 ko yakoreshejwe mu buryo budasobanutse. Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa 5 Kanama 2025, ubwo Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta, PAC, yagezaga raporo yayo y’isesengura yakoze kuri […]

Continuer la lecture
NIDA

EXPO 2025: NIDA yegereje abaturage serivisi z’indangamuntu koranabuhanga

Mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’u Rwanda rya 2025, kimwe mu byagaragaje umwihariko ni serivisi z’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Irangamuntu (NIDA), cyitabiriye kigamije kwegera abaturage no kubaha serivisi z’indangamuntu koranabuhanga. Bamwe mu bitabiriye EXPO 2025 bashimye cyane ko muri uyu mwaka haje ibigo byinshi bitanga serivisi zitandukanye, ariko by’umwihariko bakavuga ko NIDA yabanyuze kuko yabahaye amahirwe yo kubona […]

Continuer la lecture

RDF yafunze aba ofisiye babiri n’abasivile 20

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranye mu butabera aba ofisiye babiri ba RDF hamwe n’abasivile 20, bakurikiranyweho ibyaha bakekwaho bakoranye n’abo ba ofisiye. Aba bose bafunzwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare ku byaha bakekwaho birimo ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe. Ibyaha […]

Continuer la lecture

Impungenge z’u Rwanda ku masezerano y’amahoro rwagiranye na RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yabwiye Abasenateri ko nubwo u Rwanda rwizeye ko amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono azatanga umusaruro, rufite impungenge ko ashobora kudashyirwa mu bikorwa nk’uko yemeranyijweho n’impande zombi. Yabigarutseho ku wa 4 Kanama 2025, ubwo yagezaga kuri Sena y’u Rwanda itegeko ryemeza burundu amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington D.C muri […]

Continuer la lecture

Rayon Sports yamaze kwishyura myugariro Youssou Diagne

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwishyura myugariro w’Umunya-Sénégal, Youssou Diagne, 1500$ (agera kuri miliyoni 2,1 Frw) yari imubereyemo, imusaba kwitabira imyitozo bitarenze ku wa Mbere, tariki ya 11 Kanama 2025. Mu gihe iyi kipe yambara ubururu n’umweru imaze ukwezi itangiye imyitozo, Youssou Diagne na Fall Ngagne wavunitse, bombi ntibitabiriye ahubwo bagumye iwabo muri Sénégal kubera […]

Continuer la lecture