Umunyarwandakazi mu bahataniye ikamba rya Miss New York USA

Umunyarwandakazi Mbera Uwase Melissa ni umwe mu bakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss New York USA 2025, ritanga umukandida uhagararira Leta ya New York mu rya Miss USA. Uyu mukobwa uri mu bagize amahirwe yo kugera mu cyiciro cya nyuma, ategerejwe guhatanira ikama rya Miss New York USA ku wa 15 Kanama 2025. Ubusanzwe iri […]

Continuer la lecture

Huye: Umugabo yasanzwe mu gikoni yapfuye atwikirizwa amashara

Umugabo wakoraga akazi k’ubuzamu mu Karere ka Huye yasanzwe mu gikoni cyo mu gipangu yarindaga yapfuye ndetse yambaye ubusa, atwikirije amashara, bigakekwa ko yishwe na nyirabuja afatanyije n’umugabo bivugwa ko yamusambanyaga. Amakuru y’uru rupfu yamenyekanye mu masaha y’amanywa yo ku wa 9 Kanama 2025, bibereye mu Mudugudu w’Ubumwe, Akagari ka Cyimana, Umurenge wa Tumba, ho […]

Continuer la lecture

Musanze: Inkuba yahitanye umubyeyi wonsaga umwana

Mushakimana Debola w’imyaka 25 y’amavuko, yakubiswe n’inkuba ubwo yarimo yonsa umwana yicaye mu cyumba cy’uruganiriro mu Mudugudu wa Kanyabirayi, Akagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze, Akarere ka Musanze. Byabaye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Kanama 2025, mu mvura idasanzwe yaguye irimo umuyaga mwinshi n’inkuba. Uwo mubyeyi witabye […]

Continuer la lecture

Uganda: Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Besigye

Umucamanza wo muri Uganda yateye utwatsi icyifuzo cya Dr. Kiiza Besigye cyo gufungurwa by’agateganyo atanze ingwate. Umucamanza Emmanuel Baguma yafashe icyemezo cyo kutemera icyifuzo cya Dr. Besigye, avuga ko kugira ngo ufunzwe yemererwe gufungurwa atanze ingwate, bisaba nibura kuba amaze iminsi 180 afunzwe. Yavuze ko iyi minsi kuri Dr. Besigye igomba kubarwa bahereye ku wa […]

Continuer la lecture

U Rwanda na RDC byashyizeho imirongo y’ibikorwa by’urwego rw’umutekano ruhuriweho

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashyizeho imirongo y’ibikorwa by’urwego rw’umutekano ruhuriweho n’ibi bihugu byombi. Iyi mirongo yashyiriweho mu nama y’uru rwego yahurije abahagarariye ibi bihugu i Addis Abeba muri Ethiopia kuva tariki ya 7 n’iya 8 Kanama 2025, hashingiwe ku masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington tariki ya 27 Kamena. Iyi nama ibaye […]

Continuer la lecture

CAF Champions League: APR FC yatomboye Pyramids FC

APR FC yatomboye Pyramids FC yo mu Misiri mu mikino y’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League. Umukino ubanza uzaba hagati ya tariki 19-21 Nzeri 2025, mu gihe uwo kwishyura uzaba nyuma y’icyumweru kimwe. Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiraya amakipe yombi agiye guhura muri iyi mikino. Naho Rayon Sports FC ihagarariye u Rwanda yatomboye […]

Continuer la lecture

CAF Confederation Cup: Rayon Sports yatomboye Singida Black Stars yo muri Tanzania

Rayon Sports FC ihagarariye u Rwanda yatomboye Singida Black Stars yo muri Tanzania mu ijonjora rya mbere ry’imikino ya CAF Confederation Cup 2025/26. Tombola y’uburyo amakipe azahura muri iri rushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe imbere mu gihugu muri Afurika yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kanama 2025. Rayon […]

Continuer la lecture

Ihuriro AFC/M23 yamaganye ibyo LONI yatangaje ibinyoma

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo,(DRC) ryamaganye ibirego by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riharanira uburenganzira bwa Muntu ibyita ‘ibinyoma bifite aho bihuriye na politiki’ , biyishinja kwica abaturage amagana muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru. Umuvugizi w’uwo mutwe, Lawrence Kanyuka yahakanye ibyo birego by’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu,(UNJHRO na OHCHR) byo kwica […]

Continuer la lecture

Rayon Sports yamuritse imyambaro mishya

Rayon Sports FC yamuritse imyambaro mishya izifashisha mu mikino yakiriye mu mwaka wa 2025/2026, yakozwe n’Ikigo Nyarwanda gikora Imideli, Kwesa Collection. Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 8 Kanama 2025, ni bwo Gikundiro yagaragaje imyambaro izakoresha ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Imyambaro yashyizwe hanze ni iyo gukinana ku mikino yo mu rugo. Aha […]

Continuer la lecture

Rulindo: Polisi yataye muri yombi abantu barindwi bacukuraga zahabu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo ifatanyije n’izindi nzego yataye muri yombi abaturage barindwi bacukuraga zahabu mu buryo butemewe. Bayacukuraga mu Murenge wa Rukozo mu Kagali ka Mberuka. Batawe muri yombi mu rukerera rwo ku wa 8 Kanama 2025. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yasabye abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye […]

Continuer la lecture

AFC/M23 yasobanuye impamvu itohereje intumwa i Doha

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryasobanuye ko ritohereje intumwa i Doha kuko Leta ya Qatar itararyoherereza ubutumire. Tariki ya 19 Nyakanga 2025, AFC/M23 na Leta ya RDC byashyize umukono ku mahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Leta ya Qatar. Impande zombi zumvikanye ko zizatangira kubahiriza aya mahame, birimo […]

Continuer la lecture