BitChat; Porogaramu nshya yo kohererezanya ubutumwa bidasabye internet cyangwa Sim card

BitChat ni porogaramu nshya ituma abantu bohererezanya ubutumwa bidasabye internet, nimero za telefoni cyangwa sim card. Yakozwe n’itsinda riyobowe na Jack Dorsey, uri mu batangije Twitter. Iyi porogaramu ikoresha ikoranabuhanga rya Bluetooth rifasha ibikoresho by’ikoranabuhanga byegeranye gutumanaho nta muyoboro wa internet. Iyi porogaramu yubatswe ku buryo ubutumwa butanyura kuri ‘server’ imwe rusange ibika cyangwa inyuzwaho […]

Continuer la lecture

U Rwanda rwungutse abahanga mu buvuzi n’ubuhanga mu bya Gisirikare

Ba Ofisiye 81 mu Ngabo z’u Rwanda, RDF bahawe impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza nyuma yo gusoza amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, basabwe no guhangana n’ibibazo byugarije Isi birimo iby’ikoranabuhanga. Ni impamyabumenyi bahawe kuri uyu wa Mbere, tariki 4 Kanama 2025, mu muhango wabereye mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Gako […]

Continuer la lecture

Umukobwa urangije amashuri yisumbuye yapfuye urupfu rutavugwaho rumwe

Umukobwa usoje amashuri yisumbuye wo mu Ruhango, yapfuye mu buryo butunguranye ubwo yari ku igare, ndetse urupfu rwe ruba amayobera kuko ritari kuvugwaho rumwe. Umulisa Cynthia w’imyaka 22 yapfuye bitunguranye, ubwo yasangwaga mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Bweramana mu muhanda w’igitaka Gitwe – Buhanda. Ibi byamenyekanye tariki 30/07/25, ariko byabaye tariki 29/07/25 ubwo […]

Continuer la lecture

Muramu wa Habyarimana Juvenal yitabye Imana

Protais Zigiranyirazo wabaye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri hagati y’umwaka wa 1974 kugeza mu 1989, akaba musaza wa Agathe Kanziga umugore w’uwari Perezida Habyarimana Juvenal, yapfuye ku myaka 87. Zigiranyirazo wamenyekanye nka Zed (Z) yari umunyemari ukomeye akaba n’umwe mu bari bagize Politiki y’Akazu yabarizwagamo umuryango mugari n’inshuti za hafi za Perezida Habyarimana bari ku […]

Continuer la lecture

Ifaranga koranabuhanga (CBDC) rizakora nk’andi mafaranga- BNR

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yamaze abaturarwanda impungenge, ibizeza ko ifaranga koranabuhanga rikiri mu nyigo iteganya gutanga (Central Bank Digital Currency/CBDC), rizaba rishobora gukoreshwa nk’andi mafaranga afatika. Itandukaniro ry’iryo faranga rya CBDC n’andi mafaranga koranabuhanga azwi nka “cryptocurrency” ni uko ryo rizaba rigengwa na BNR kandi agaciro karyo kadahindagurika nk’uko bigenda ku yandi atagenzurwa na […]

Continuer la lecture

Ibirambuye ku mahame yasinywe n’u Rwanda na RDC ku bufatanye mu bukungu

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashyizeho amahame aganisha ku bufatanye mu iterambere ry’ubukungu, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni amahame yasinyiwe muri Amerika ku wa 1 Kanama, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, RDC ihagarariwe n’inzobere mu rwego rw’ubukungu, Amerika ihagariwe n’umujyanama […]

Continuer la lecture

Abantu 8 biyise ‘Abaparakomando’ batawe muri yombi

Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi ku bufatanye n’izindi nzego, Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Kanama 2025, yafashe itsinda ryiyita abaparakomando, bangiza imirima y’abaturage,bavuga ko bacukuramo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa zahabu. Abafashwe ni abagabo umunani, bafatiwe mu Murege wa Bwisige, Akagari ka Mukono, aho bakoraga ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro mu mugezi […]

Continuer la lecture

Abasirikare ba RDC bahanganiye ikirombe cy’amabuye y’agaciro

Abasirikare bo mu mitwe ibiri y’ingabo za Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo bakorera muri teritwari ya Mutshatsha mu ntara ya Lualaba bahanganye bapfa ikirombe cy’amabuye y’agaciro. Abasirikare bo mu karere ka gisirikare ka 22 ni bo bari basanzwe bagenzura umutekano w’umusozi wa Sierra ucukurwamo amabuye y’agaciro na sosiyete ya COMIDE mu gace ka Kisankala. Tariki […]

Continuer la lecture

Ibinini bizafasha abagabo kuboneza urubyaro byatangiye kugeragezwa

Ubusanzwe iyo umuntu avuze kuboneza urubyaro ku bagabo umuntu yumva uburyo bubiri gusa, gukoresha agakingirizo cyangwa kwifungisha burundu, ariko ubu hari gukorwa igerageza ku binini bya ‘YCT-259’ bizajya bifasha abagabo kuboneza urubyaro. YCT-259 ni ibinini bica intege intangangabo kuko bifunga agace gakora intanga zikuze ari na zo zituma umugore atwita. Bivuze ko umugabo wabinyoye akora […]

Continuer la lecture

Umunyamakuru Lorenzo wakoreraga RBA yerekeje kuri SK FM

Umunyamakuru wa Siporo, Musangamfura Christian Lorenzo, wari umaze igihe mu Rwego rw’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), akaba yari amaze kubaka izina kuri Radio Rwanda, yerekeje kuri SK FM. Lorenzo yari amaze iminsi atumvikana kuri Radio Rwanda na Magic FM nyuma yo guhagarikwa amezi abiri n’ubuyobozi bwa RBA kubera kugirana ikibazo  na mugenzi we Rugaju Reagan. SK FM […]

Continuer la lecture

Protais Mitali wigeze kuba Minisitiri wa Siporo yitabye Imana

Protais Mitali wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo yitabye Imana aguye mu Bubiligi. Ni amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ndetse akagaragaza ko yazize uburwayi. Iyi nkuru yamenyekanye mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Kanama 2025. Icyakoze nta muntu wo mu muryango wa nyakwigendera uragira icyo atangaza ku rupfu rwa Mitali. Mitali […]

Continuer la lecture