Uyu mwaka uzarangira Abanyarwanda bose babasha kubona amazi ahagije.

Minisitiri w’lbikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, yagaragaje ko imirimo yo kubaka inganda zitunganya amazi mu mijyi igeze kure aho hari kubakwa inganda nshya, izindi zikongererwa ubushobozi mu rwego rwo kugeza amazi meza ku baturage. Ibi Minisitiri Dr Gasore yabitangarije mu Nteko Rusange umutwe w’Abadepite wateranye tariki 17 Werurwe 2026 ubwo yagezaga ibisobanuro mu magambo ku […]

Continuer la lecture

U Rwanda na RDC byumvikanye kubahiriza amasezerano ya Washington.

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumvikanye gufata ingamba zifatika mu kubahiriza amasezerano y’amahoro byasinyiye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka ushize. Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Amerika. Yibandaga ku gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi […]

Continuer la lecture

Umunsi w’Ilayidi wamenyekanye.

Ubuyobozi bukuru bw’ Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko umunsi mukuru usoza igisibo cy’Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan (EIDIL FITRI 2026) uzaba ku wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026. RMC yakomeje itangaza ko isengesho ryo kuri uwo munsi mukuru uzwi nk’ilayidi wa EIDIL FITRI ku rwego rw’Igihugu rizabera i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium ku […]

Continuer la lecture

Ikipe Pharco fc yafashe umwanzuro wo kutazigera yitabira amarushanwa ya CAF nyuma y’icyemezo yafashe cyo kwambura Senegal igikombe.

ikipe yo mu gihugu cya misiri yitwa Pharco Fc yafashwe umwanzuro ukomeye wo kutazigera yitabira amarushanwa ategurwa n’impuzamashirahamwe ya afurika ‘CAF’ ivugako icyo cyemezo kitarimo ubutabera. Pharco FC yasohoye itangazo itangaza ko yafashe icyemezo cyo kuva mu marushanwa yose yo muri Afurika, harimo nka CAF Champions League, Igikombe cya Confederation, Igikombe cya Super Cup, ndetse […]

Continuer la lecture

Iran yihoreye kuri Israel mu bitero byaguyemo abantu i tel aviv.

Ibitero byakozwe mw’ijoro bya misile za Iran byo guhorera urupfu rw’umwe mu bategetsi bakuru bayo byishe abantu babiri i Tel Aviv muri Israel. Umugabo n’umugore bari mu myaka za 70 bishwe na misile zabashije kugwa ku murwa mukuru Tel Aviv mu ijoro ryacyeye, nk’uko abategetsi muri iki gihugu babyemeza. Umukuru w’ingabo za Iran yarahiye ko iki […]

Continuer la lecture

Samsung yahagaritse igurishwa rya Galaxy Z TriFold imaze amezi atatu ku isoko.

Samsung igiye guhagarika igurishwa rya telefoni yayo yitwa Galaxy Z TriFold yari imaze amezi atatu gusa ku isoko. Iyi telefoni igura 2.899$ ifite ikirahuri cy’inyuma cya pouse 6,5, ikagira interanyirizo ebyiri, zose zarambura ikirahure kikagira pouse 10. Yatangajwe ku mugaragaro ku itariki ya 1 Ukuboza 2025, ishyirwa hanze muri Koreya y’Epfo ku itariki ya 12 […]

Continuer la lecture

Sénégal yambuwe Igikombe cya Afurika cya 2026 gihabwa Morocco.

Akanama gashinzwe Ubujurire mu Mpuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) kemeje ko Igikombe cya Afurika cyegukanywe na Sénégal icyamburwa, kigahabwa Morocco. Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2026, ni bwo CAF yashyize hanze itangazo rigaragaza ibyavuye mu bujurire bwatanzwe na Maroc nyuma y’imyanzuro y’ikibazo cy’imyitwarire yabaye ku mukino wa nyuma w’Igikombe […]

Continuer la lecture

Israel yemeje ko yishe Umuyobozi w’Inama y’Umutekano ya Iran.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yatangaje ko Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano ya Iran, Ali Larijani, yiciwe mu gitero cyagabwe i Tehran mu ijoro ryakeye. Minisitiri Katz yanasobanuye ko Umuyobozi w’umutwe wa Basij ushamikiye kuri Leta ya Iran, Gholamreza Soleimani, na we yiciwe muri iki gitero. Yagize ati “Larijani n’umuyobozi wa Basij bishwe mu ijoro, basanga […]

Continuer la lecture

Intumwa z’u Rwanda na DRC zigiye kongera guhurira mu biganiro i Washington.

Leta Zunze Ubumwe za America zatumiye intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo zongere zihurire mu biganiro biteganyijwe muri iki cyumweru. Amakuru dukesha ikinyamakuru Jeune Afrique, avuga ko “intumwa zizoherezwa na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa DRC, zitegerejwe i Washington.” Iki kinyamakuru kiratangaza ko ubutegetsi bwa Perezida Donald […]

Continuer la lecture

Uvira: Imirwano ikomeye yubuye mu kibaya cya Ruzizi.

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byongeye guhanganira mu bice byo mu kibaya cya Ruzizi muri teritwari ya Uvira nyuma y’amezi abiri hari agahenge. Iyi mirwano ibaye nyuma y’iminsi ibiri ingabo za RDC, Wazalendo n’indi mitwe bikorana bifunze umuhanda ’RN5’ uhuza umujyi wa Uvira na Bukavu kubera impamvu ziswe iz’umutekano. Umuvugizi […]

Continuer la lecture

Kigali: Abasore 2 bafashwe bibye moto bagiye kuyigurisha ibihumbi 100.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yagaruje moto y’umuturage yari yibwe mu Karere ka Gicumbi, nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage, abayibye bagiye kuyigurisha ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda. Polisi ivuga ko tariki ya 14 Werurwe 2026, abaturage bo mu Murenge wa Bumbogo, mu Kagali ka Mvuzo, mu Mudugudu wa Kigabiro, bayihamagaye bavuga ko […]

Continuer la lecture