Mu Rwanda hamuritswe ishuri rigendanwa ryiswe ’DigiTruck

Guverinoma y’u Rwanda yasoje igice cya mbere cy’umushingwa uzwi nka ‘“Rwanda Smart Education’ wo kwimakaza ikoranabuhanga rigezweho mu bigo by’amashuri, hishimirwa ibigo 1500 byegejejwemo internet yihuta ndetse hanamurikwa ‘DigiTruck’, ikamyo yifitemo ikoranabuhanga rihambaye izajya ifasha ibigo bitagerwaho na internet. ’DigiTruck’, izajya izenguruka mu mashuri yo mu turere 30 tw’u Rwanda ataragerwaho n’amashanyarazi, ikazifashishwa mu kwigisha […]

Continuer la lecture

RDC: Umunyamakuru wa Televiziyo y’Igihugu yashishikarije abaganga kwica abayobozi ba M23 n’imiryango yabo

Umunyamakuru ukorera Televiziyo y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RTNC), Yves Abdallah Makanga, yamaganywe na bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu nyuma yo gutangaza amagambo arimo ivangura n’urwango, aho yasabye abaganga gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo kwivugana abayobozi b’Ihuriro AFC/M23 n’abo mu miryango yabo. Ibi yabivugiye mu kiganiro cya RTNC cyatangijwe na Minisitiri […]

Continuer la lecture

Musanze: Umusore na nyina bafatanywe udupfunyika 2500

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafatanye umusore na nyina udupfunyika 2520 tw’urumogi, bakwirakwizaga hirya no hino mu gihugu. Uru rumogi rwafatiwe mu nzu babamo nyuma y’uko abaturage batanze amakuru ko bamwe mu bagize uwo muryango bakora ibikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge. Rwafashwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge, aho bafatiwe mu Mudugudu wa Kiryi, […]

Continuer la lecture

Iyi nzira y’amahoro igomba gutanga umusaruro – U Rwanda nyuma y’ukwinangira kwa RDC

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko urugendo ruganisha ku mahoro u Rwanda na RDC birimo bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rugomba gutanga umusaruro uko byagenda kose, nubwo Leta ya Congo ikomeje kugenda biguru ntege. Intumwa z’u Rwanda n’iza RDC ziherutse guhurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo […]

Continuer la lecture

Urubyiruko ruba muri Afurika y’Epfo rwanyuzwe n’iterambere ry’u Rwanda

Itsinda rya mbere ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo ryatangiye uruzinduko rw’iminsi 10 mu Rwanda, rwanyuzwe no gusanga igihugu bakomokamo gitera imbere ku buryo bw’intangarugero. Iryo tsinda ryageze i Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 4 Ukwakira 2025, muri urwo ruzinduko rwateguwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa. Kazenga Rukundo, ni […]

Continuer la lecture

Abayobozi b’amashuri ya TVET bahuguwe ku kwigisha ku buzima bw’imyororokere

Abayobozi b’ibigo by’amashuri y’imyuga, tekinike n’ubumenyingiro hirya no hino mu gihugu bahuguwe kuri gahunda yo kwigisha abanyeshuri ubumenyi ku buzima bw’imyororokere bujyanye n’icyiciro cy’imyaka abanyeshuri barimo. Ni amahugurwa yakozwe mu ntara zose z’igihugu aho yasorejwe mu Mujyi wa Kigali ku wa 2 Ukwakira 2025. Yateguwe n’Imbuto Foundation ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe amashuri y’imyuga, tekinike n’ubumenyingiro […]

Continuer la lecture

U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga yiga ku buzima bwo mu mutwe

U Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga y’Abaminisitiri b’Ubuzima ku rwego rw’Isi yiga ku buzima bwo mu mutwe, izaba mu 2026. Ibi byatangajwe ubwo hasozwaga inama nk’iyi yari imaze iminsi ibiri ibera i Doha muri Qatar, aho abayobozi b’ubuzima ku rwego rw’Isi bagaragaje ko impamvu u Rwanda rwatoranyijwe kuzakira iyi nama ari ukubera rwakomeje kugaragaza imbaraga zo […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abofisiye barenga 600

Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF), Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa 4 Ukwakira 2025 yazamuye mu ntera abofisiye 632 bari bafite ipeti rya Sous-Lieutenant. Ibiro by’ingabo z’u Rwanda bisobanura ko aba basirikare bose bahawe ipeti rya Lieutenant, kandi ko iki cyemezo gitangira gukurikizwa kuva itangazo rigisohoka. RDF ni urwego rukorera Abanyarwanda, rurinda ubusugire bw’igihugu, […]

Continuer la lecture

Nyabihu: Polisi yamennye Litiro zirenga ibihumbi 10 z’inzoga zitujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu yamennye litiro 10.250 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zakorwaga hifashishijwe amazi yatetswe akabira, amajyani y’icyayi n’indi misemburo. Inzoga zamenwe zafatiwe mu ngo eshatu z’abaturage batuye mu Murenge wa Rugera, Akagari ka Mwambi mu Mudugudu wa Nyarutembe, mu isakwa ryakozwe tariki 3 Ukwakira 2025, ku masaha ashyira saa 04h30 kugeza […]

Continuer la lecture

Lubumbashi: Umusirikare amaze iminsi yarafashe bugwate ishuri rya Leta

Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaze iminsi yarafashe bugwate ishuri riri kubakwa na Leta mu mujyi wa Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga. Radio Okapi isobanura ko mu gihe iri shuri riri kubakwa n’ubuyobozi bw’umujyi wa Lubumbashi, uyu musirikare n’umuryango we bamaze amezi menshi barubatse inzu nto mu mbago zayo, bayituramo. Abaturage bo mu […]

Continuer la lecture

Minisitiri Uwimana yavuze ku mpamvu zitangwa n’abagabo badakozwa ibyo gusezerana

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yavuze ko hari abagabo bamubwiye ko mu mpamvu zituma badaserana imbere y’amategeko harimo ubukene no kubanza kuneka ko umugore babana atagira amahane, agaragaza ko izo mpamvu zidafite ishingiro ubigereranyije n’akamaro ko kubana abantu barasezeranye imbere y’amategeko. Yabitangarije mu Murenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke ku wa 2 Ukwakira 2025, […]

Continuer la lecture