Ngororero: Inzu z’ubucuruzi 40 zasizwe mu manegeka n’ibiza zirimo gusenywa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwatangaje ko nyuma y’isuzuma ryakozwe n’itsinda ry’abahanga mu bigendanye n’imyubakire muri aka karere, byagaragaye ko inzu zo muri santere y’ubucuruzi ya Gasiza zitasenywa zose, ahubwo habaruwe 40 ziri muri metero eshanu iburyo n’ibumoso bw’umugezi ndetse zirimo gusenywa. Iyi santere y’ubucuruzi ya Gasiza iherereye mu Murenge wa Muhanda, Akagari ka Gasiza, ibarurwamo […]

Continuer la lecture

Abashoferi bagonga bakiruka bari kuvugutirwa umuti usharira

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) cyatangaje ko kigiye kongera imbaraga mu gupima ahantu habera impanuka abashoferi bakiruka, kugira ngo gifashe Polisi kugaragaza abo bantu no kurushaho kugabanya abakora ayo makosa bakiruka. Ni kenshi abashoferi bakora amakosa mu muhanda nko kugonga umuntu aho guhagarara bakiruka ku buryo gupfa kumenya iyo […]

Continuer la lecture

Ingabo za RDC zikomeje gusuka amakompora mu bice bigenzurwa na M23

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rikomeje kurasa amakompora mu bice bigenzurwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, rikoresheje indege zirimo izitagira abapilote (drone). Umuvugizi w’ihuriro AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 1 rishyira uwa 2 Ukwakira 2025, ingabo za RDC zagabye igitero cya drone […]

Continuer la lecture

Kinshasa: Abaharanira uburenganzira bwa muntu bamaganye urubanza rwa Kabila

Umuryango CCDH w’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wamaganye urubanza rwa Joseph Kabila, ugaragaza ko rwifashishijwe nk’uburyo bwo kwihorera. Tariki ya 30 Nzeri 2025, Urukiko Rukuru rw’igisirikare cya RDC rwahamije Kabila ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu, kugambanira igihugu no kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, rumukatira igihano cy’urupfu. Uru rukiko kandi rwanategetse ko Kabila […]

Continuer la lecture

Karongi: Ukekwaho ubujura yishe umunyerondo w’umwuga

Mutuyimana Gilbert w’imyaka 19 wari umunyerondo w’umwuga mu Murenge wa Rubengera yitabye Imana, nyuma y’uko atewe icyuma n’umusore w’imyaka 21 yari akurikiye ubwo yari amaze kwiba amavuta. Byabereye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Kibilizi, Umurenge wa Rubengera ku wa 1 Ukwakira 2025, mu isoko rya Kibilizi. Abari muri iri soko babwiye IGIHE dukesha iyi […]

Continuer la lecture

FARDC yahuye n’uruva gusenya ubwo yageragezaga kwisubiza Nzibira

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo byahuye n’akazi gakomeye ubwo byageragezaga kwisubiza santere ya Nzibira iherereye muri teritwari ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. M23 yafashe Nzibira tariki ya 21 Nzeri mu rwego rwo gukumira ibitero bya hato na hato by’ingabo za RDC na Wazalendo byahaturukaga muri aka gace […]

Continuer la lecture

U Rwanda rwageze hejuru ya 95% mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu myaka ine

Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko mu myaka ine ishize u Rwanda rwabashije kwesa imihigo ijyanye na gahunda zo kubahiriza Uburenganzira bwa Muntu ku kigero kirenga 95% ndetse bikaba bisobanuye ko byiyongeye ugereranyije n’imyaka ine yari yabanje. Byagarutsweho mu nama yamurikiwemo raporo y’isuzuma ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu hagendewe ku byo u Rwanda rwahawe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye […]

Continuer la lecture

MINAGRI yerekanye ko ubuhinzi buhujwe ari bwo butunze Abanyarwanda

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, yagaragaje ko ubuhinzi butunze Abanyarwanda ari ubukorerwa ku butaka buhujwe bityo bugasagurira n’isoko. Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, mu nama mpuzamahanga y’iminsi Itatu iteraniye i Kigali kuva ku wa Kabiri tariki 30 Nzeri 2025, yateguwe n’Ihuriro rya 6 ry’abahinzi muri Afurika y’Iburasirazuba (EAFF). Dr Bagabe Cyubahiro yasobanuye […]

Continuer la lecture

Ruhango: Hari kubakwa ikigo giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi kizatwara arenga miliyari 2 Frw

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwasabye abahinzi n’aborozi kwitegura gukorana neza n’Ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi kiri kubakwa mu Murenge wa Kinazi kigamije guteza imbere uru rwego, kuko kizakenera umusaruro wabo na bo bikazababyarira inyungu. Ni ikigo kizaba gishamikiye ku Ishuri Ryisumbuye Ryigisha Ubuhinzi n’Ubworozi rya Kinazi (ESK TSS). Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko iki […]

Continuer la lecture

RRA yerekanye Magendu yafashe zifite agaciro k’asaga miliyoni 18 Frw

(RRA) gifatanyije na Polisi y’iguhugu, cyerekanye ibicuruzwa bya magendu bifite agaciro k’asaga miliyoni 18 Frw byafatiwe mu karere ka Rusizi. Ibyo bicuruzwa byerekanwe kuri uyu wa 30 Nzeri 2025, kuri gasutamo ya RRA mu Cyanya cy’Inganda i Masoro giherereye mu mujyi wa kigali. Bikaba byarafashwe ku wa 28 Nzeri 2025, ku bufatanye bw’inzego z’ibanze, iz’umutekano […]

Continuer la lecture

Perezida wa Sena y’u Rwanda n’Ambasaderi w’u Bushinwa baganiriye ku bufatanye

Kuri uyu Kabiri tariki ya 30 Nzeri 2025, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Kalinda, ari kumwe na Visi Perezida ushinzwe amategeko n’ubutabera Nyirahabimana Soline, ndetse na Visi Perezida ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza, Mukabaramba Alvera, bakiriye Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi. Mu biganiro byabaye hagati y’impande zombi, barebeye hamwe uburyo bwo gukomeza gushimangira […]

Continuer la lecture