Abitabiriye iserukiramuco rya Giants of Africa basobanuriwe uburyo bashobora kugera ku nzozi zabo

NOUVELLES

Byagarutsweho kuri iki Cyumweru ubwo muri BK Arena haberega Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko rwitabiriye iri serukiramuco ryahuje abana b’Abanyarwanda 2000 bari hagati y’imyaka 15 na 19 n’abandi 320 baturutse mu bihugu 20 bya Afurika.

Ni mu biganiro byatanzwe n’abarimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Festus Elezi, Robin Roberts, Chiney Ogwumike na Masai Ujiri washinze Umuryango Giants of Africa.

Mu ijambo rye, Masai Ujiri washinze iri serukiramuco yavuze ko yashimishijwe n’ibirori byerekanywe n’abitabiriye iri huriro, yongeraho ko ashimira abarimo Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’u Rwanda.

Masai yashimangiye ko Abanyafaruka bashyigikiranye bashobora gutera imbere birushijeho.

Yashimiye kandi abarimo Amadou Gallo Fall uyobora Africa Bastekball League na Clare Akamanzi uyobora NBA Africa.

Uyu mugabo wavukiye muri Nigeria ku babyeyi b’Abanya-Kenya, ariko ubu akaba afite ubwenegihugu bwa Canada n’u Bwongereza, yashimangiye ko akunda Afurika ndetse azakomeza guharanira ko itera imbere.

Yavuze kandi uburyo ubwo yari akiri muto, yajyaga gukina Basketball agataha atinze, nyina akamukurura amatwi amubaza niba Basketball izamutunga.

Yongeyeho ati “Mwigirire icyizere. Imyuga yose bavuze, buri wese yabigeraho. Mama yankururaga amatwi iyo nabaga ntashye nkerewe mvuye gukina Basketball. Yarambazaga ngo ‘iyi Basketball iraza kukugaburira?’ Ubu iri kugaburira abantu bose!”

Masai Ujiri wabaye Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors ikina muri NBA, yashinze Giants of Africa mu 2013, nyuma y’umwaka umwe ayagurira mu bindi bihugu 11 bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Que pensez-vous de cet article ?

0%
aimer

J'aime

0%
amour

Amour

0%
heureux

Heureux

0%
haha

Haha

0%
triste

Triste

0%
en colère

En colère

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *