12 bo mu ihuriro rya Tshisekedi bahataniye gusimbura Kamerhe mu buyobozi bw’Inteko

Abanyapolitiki 12 bo mu ihuriro Union Sacrée rishyigikiye ubutegetsi bwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, bahataniye gusimbura Vital Kamerhe ku mwanya wa Perezida w’umutwe w’abadepite. Kamerhe yeguye kuri uyu mwanya tariki ya 22 Nzeri 2025, biturutse ku gitutu yashyizweho n’abadepite bamushinjaga gucunga nabi umutungo no gutesha agaciro Inteko Ishinga Amategeko. Byari […]

Continuer la lecture

Abarimu 150 ni bo bamaze guhugurwa ku ikoreshwa rya AI mu Rwanda

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje ko abarimu basaga 150 ari bo bamaze guhugurwa ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano, AI, akaba ari intambwe u Rwanda rumaze gutera mu ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’ikoranabuhanga imaze imyaka ibiri yemejwe. Ibi yabigarutseho mu nama yiga ku ikoranabuhanga rya telephone zigendanwa ‘Mobile world congress 2025’. Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko ikoranabuhanga […]

Continuer la lecture

Musanze: Abofisiye 75 basoje amasomo yo kuyobora abandi

Abofisiye 75 barimo 71 b’Ingabo z’u Rwanda, babiri ba Polisi y’u Rwanda (RNP) na babiri bo mu Rwego rw’Igihugu rw’Igorora (RCS) basoje amasomo y’abashinzwe imirimo y’ubuyobozi bwa gisirikare mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, riherereye mu Karere ka Musanze. Abo bofisiye barangije icyiciro cya 25 cya gahunda ya Junior Command and Staff Course (JCSC […]

Continuer la lecture

Nta we dushobora gusaba uburenganzira bwo kubaho uko dukwiriye kuba turiho – Perezida Kagame

 Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko ntawe bakwiriye gusaba uburengazira bwo kubaho, ahubwo ko bagomba guhangana, aho kugira ngo bicare baganye, batabaze, kuko u Rwanda ruhanganye n’ibibazo byinshi, byaba ibituruka imbere n’ibituruka mu baturanyi. Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Ukwakira 2025, ubwo yakiraga indahiro z’Abasenateri batandatu barimo bane bashya, barahiriye kwinjira muri Sena y’u Rwanda. […]

Continuer la lecture

Abanyamulenge baratabariza benewabo bugarijwe n’ingabo z’u Burundi na FDLR kuri Lioni

Umuryango ‘Mahoro Peace Foundation’ uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wasabye Umuryango w’Abibumbye gutabara Abanyamulenge baba mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje kwibasirwa n’ingabo zirimo iz’u Burundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR na Wazalendo. Mu ibaruwa ifunguye uyu muryango wandikiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, tariki ya 22 Ukwakira 2025, wagaragaje ko […]

Continuer la lecture

Ibiganiro byari byatangiye byo kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko ibiganiro byari byatangiye byo kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi byahagaze, nyuma y’uko iki gihugu gikomeje kugira uruhare mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa 10 Werurwe 2025 intumwa zikora mu bijyanye n’ubutasi bw’u Rwanda n’iz’u Burundi zahuriye mu Ntara ya […]

Continuer la lecture

Ibiza bihombya u Rwanda miliyoni 210 buri mwaka

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yashyize hanze raporo igaragaza ingaruka ibiza bigira ku bukungu bw’igihugu n’ingamba zafashwe zo kubikumira bitaraba. Iyi raporo igaragaza ko buri mwaka u Rwanda ruhomba asaga miliyari 210 Frw kubera Ibiza, ndetse ashobora kwiyongera mu gihe hadafashwe ingamba zo kubikumira hakiri kare. Yamuritswe ku wa 23 Ukwakira 2025, mu nama nyunguranabitekerezo […]

Continuer la lecture

U Rwanda rwakiriye intumwa za Eswatini zo kwiga uko rubungabunga umutekano wo mu muhanda

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda yakiriye ku cyicaro gikuru ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa icyenda zo muri Eswatini ziri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Izi ntumwa ziyobowe na Gideon Mhlongo, Umuyobozi mukuru w’Inama y’igihugu ishinzwe imihanda muri Eswatini, zakiriwe na CP George Rumanzi, Komiseri w’ishami rishinzwe ibikorwa n’ituze rusange. CP Rumanzi […]

Continuer la lecture

Intumwa ya EU mu Karere k’ibiyaga bigari yatangiye uruzinduko mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, bakiriye Intumwa yihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Ambasaderi Johan Borgstam, watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu Rwanda. Ni amakuru yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kuri uyu 23 Ukwakira 2025, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga […]

Continuer la lecture

U Rwanda na RDC byihaye ingamba zo gufatanya urugendo rwo kurandura FDLR

Abahagarariye Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bakomeje guharanira gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’amahoro yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025, bakaba bongeye guhura muri iki cyumweru barebera hamwe uko byakorwa n’icyo bisaba. Nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibihugu byombi byashyizeho ibikorwa […]

Continuer la lecture

Rutsiro: Umusore yiyahuye hakekwa amadeni yatewe na Betting

Tugirimana Martin w’imyaka 24 wakoreraga ubucuruzi mu Karere ka Rutsiro, yasanzwe amanitse mu mugozi muri butiki ye yapfuye, hakekwa ko yiyahuye kubera amadeni menshi yari afitiye abaturage, kubera gukunda imikino y’amahirwe izwi nka ‘betting’ akahomba kenshi. Ibi byabereye mu Murebge wa Mukura, Akagari ka Kagano, Umudugudu wa Kibavu mu isantere y’ubucuruzi ya Gakuta, mu ijoro […]

Continuer la lecture