U Rwanda na Bayern Muchen bemeranyije kuzamura impano z’abakiri bato

Binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage agamije gushaka no kuzamara impano z’abakiri bato binyuze mu kwagura Ishuri ry’Umupira w’Amaguru ry’iyi kipe riri i Kigali. Amasezerano hagati y’impande zombi yatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Kanama 2025. Umuyobozi Mukuru wa RDB […]

Continuer la lecture

Suède: Minisitiri w’Intebe uyoboza igihugu ChatGPT yabaye iciro ry’imigani

Minisitiri w’Intebe wa Suède, Ulf Kristersson, yabaye iciro ry’imigani nyuma yo gutangaza ko yifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rya ChatGPT mu gufata ibyemezo bimwe na bimwe bya politiki. Minisitiri Kristersson yavuze ko akoresha uru rubuga nk’inyunganizi itanga ibitekerezo byihariye ariko ko adashyiramo amakuru y’ibanga cyangwa areba umutekano w’igihugu. Gusa ibi ntibyakiriwe neza na bamwe mu banyapolitiki […]

Continuer la lecture

Jose Chameleone yifurije Weasal gukira vuba

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba yahaye ubutumwa murumuna we Weasel urwaye amwifuriza gukura vuba. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamukurikira amashusho ari kumwe n’umuvandimwe we kwa muganga maze ayiherekeresha amagambo, agira ati: “Uri igihangange muvandimwe wanjye, senga kandi ukomere, umere neza vuba. Turagukunda.” Amakuru y’igongwa rya Weasel yamenyekanye […]

Continuer la lecture

Nyarugenge: Hatawe muri yombi abantu 10 bakurikiranyweho ibikorwa by’ubujura

Polisi y’Umujyi wa Kigali iratangaza ko kuri uyu wa gatanu tariki 08 Kanama 2025 yataye muri yombi abantu 10 bakekwaho gukora ibikorwa by’ubujura bwo gutobora inzu bakiba ibikoresho byo mu nzu, ndetse bagatega abaturage bakabambura ibyabo. Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire. Yavuze ko abo bantu bafatiwe mu […]

Continuer la lecture

Rulindo: Polisi yataye muri yombi abantu barindwi bacukuraga zahabu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo ifatanyije n’izindi nzego yataye muri yombi abaturage barindwi bacukuraga zahabu mu buryo butemewe. Bayacukuraga mu Murenge wa Rukozo mu Kagali ka Mberuka. Batawe muri yombi mu rukerera rwo ku wa 8 Kanama 2025. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yasabye abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye […]

Continuer la lecture

Perezida Tshisekedi yashyizeho Guverinoma ivuguruye

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 7 Kanama 2025 yashyizeho Guverinoma ivuguruye iyobowe na Judith Suminwa Tuluka wari usanzwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. Tshisekedi ahamya ko iyi Guverinoma ari iy’ubumwe bw’Abanye-Congo, ashingiye ku kuba irimo bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bemeye gukorana na we kugira ngo bakemure ibibazo […]

Continuer la lecture

Kinshasa: Mu rukiko: Amazina ya Kabila yashidikanyijweho

Urubanza rwa Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 rwakomeje kuri uyu wa 7 Kanama 2025, aho aburanishwa ibyaha birimo kugambanira igihugu no kuba mu mutwe w’ingabo utemewe n’amategeko. Ubushinjacyaha bushinja Kabila kuba umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 riganzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, […]

Continuer la lecture

Musanze: Umurambo w’uwarohamye muri Ruhondo wabonetse nyuma y’iminsi 9

Umurambo wa Musangwamfura, warohamye mu kiyaga cya Ruhondo ubwo yari mu gikorwa cyo kuroba, wabonywe nyuma y’iminsi icyenda utaruburuka, bitera agahinda n’amarira abatuye mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze. Nyakwigendera Musangwamfura bivugwa ko yari amaze imyaka myinshi akora umwuga wo kuroba, yagiye mu kiyaga nk’uko asanzwe abikora, ararohama. Inzego z’umutekano wo mu mazi […]

Continuer la lecture

AFC/M23 yasobanuye impamvu itohereje intumwa i Doha

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryasobanuye ko ritohereje intumwa i Doha kuko Leta ya Qatar itararyoherereza ubutumire. Tariki ya 19 Nyakanga 2025, AFC/M23 na Leta ya RDC byashyize umukono ku mahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Leta ya Qatar. Impande zombi zumvikanye ko zizatangira kubahiriza aya mahame, birimo […]

Continuer la lecture

Ba ‘Defence Attachés’ basuye ingabo z’u Rwanda

Abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo mu by’umutekano n’ingabo (Defence Attachés) mu Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa babo, basuye Minisiteri y’Ingabo n’icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura. Ni uruzinduko rwabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Kanama 2025, aho bahawe ikiganiro ku bijyanye n’umutekano. Muri icyo kiganiro, bahawe amakuru ku bijyanye n’umutekano w’u Rwanda imbere mu […]

Continuer la lecture

Uganda: Teta Sandra yarekuwe

Teta Sandra wari umaze amasaha ari guhatwa ibibazo na Polisi yo muri Uganda nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranyweho kwigongera umugabo ku bushake, yarekuwe nyuma yo gusabirwa imbabazi n’abarimo umugabo we. Amakuru akomoka ku umwe mu nshuti za hafi za Teta Sandra, ahamya ko yarekuwe nyuma y’uko Weasel ndetse n’umuryango we basabye ko arekurwa. Teta […]

Continuer la lecture