Dore ibyo uri ku mwanya wa Ministiri w’Intebe w’u Rwanda agenerwa kugira ngo akore inshingano ze neza

Ni kenshi abantu bibaza ibyo abayobozi bakuru b’igihugu bemererwa n’amategeko kugira ngo bakore inshingano zabo neza. Muri iyi nkuru, turagaruka ku byemewe ku mwanya wa Ministiri w’Intebe w’u Rwanda. Umushahara: Ministiri w’Intebe w’u Rwanda agenerwa umushahara mbumbe w’umurimo ungana na miliyoni 4,346,156 Frw buri kwezi. Inzu yo kubamo: Ahabwa inzu ifite ibyangombwa byose nkenerwa. Imodoka […]

Continuer la lecture

Umunsi Tshisekedi azaganiriraho na M23 wamenyekanye

Guverinoma ya Angola yatangaje ko kuwa kabiri w’icyumweru gitaha tariki 18 Werurwe 2025 ari bwo Inyeshyamba za M23 zizagirana ibiganiro ‘bitaziguye’ n’uruhande rwa leta ya Congo. Ntabwo leta ya Congo irabivugaho bitomoye ko yiteguye kuganira n’uyu mutwe wa M23 wigaruriye ibice binini bya Kivu zombi mu Burasirazuba bw’iki gihugu. Ibiro bya Perezida wa Angola, byatangaje […]

Continuer la lecture

M23 yafashe Umusirikare w’Umurundi ufite ipeti rya Major

Major Claude Ndikumana wo mu Ngabo z’u Burundi yafatiwe mu mirwano yabereye ahitwa Kaziba, muri Kivu y’Amajyepfo, mu birometero 15 hafi ya Nyangezi, hafi y’Umujyi wa Bukavu. Kugeza ubu, igisirikare cy’u Burundi ntacyo kiratangaza kuri aya makuru. Iyi nkuru yabanje gutangazwa na Dr. Dash ku rubuga rwa X (yahoze ari Twitter), nyuma yemezwa n’abayobozi bo […]

Continuer la lecture

Kamonyi: Ikigo Nderabuzima cyafashwe n’inkongi

Inyubako z’Ikigo Nderabuzima cya Musambira giherereye mu Murenge wa Musambira, mu Karere ka Kamonyi, cyafashwe n’inkongi , yangiza inyubako zacyo n’ibikoresho bitandukanye. Byabaye mu gitondo cyo ku wa 12 Werurwe 2025, aho iyi nkongi yibasiye isuzumiro, ibitaro, ibiro by’umukozi ushinzwe amakuru (Data manager) n’ahandi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Nyirandayisaba Christine, yatangaje ko iyi nkongi […]

Continuer la lecture

Minisitiri Nduhungirehe yasubije Alexis Gisaro wagaragaje ko nta Banye-Congo b’Abatutsi bicwa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasubije Alexis Gisaro Muvunyi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko kuvuga ko nta Banye-Congo b’Abatutsi bicwa abiterwa no kutigerera aho bicirwa cyangwa ubucuti afitanye n’umuhezanguni. Gisaro ni Minisitiri ushinzwe ibikorwaremezo n’imirimo ya Leta kuva muri Mata 2021. Yavukiye i Kinshasa ariko akomoka mu muryango w’Abanyamulenge mu […]

Continuer la lecture

AFC/M23 yihanangirije abagabo bakubita abagore

Manzi Ngarambe Willy, Visi-Guverineri ushinzwe ibijyanye na politiki, ubuyobozi, n’amategeko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yagaye abagabo bakubita abagore babo, abaha gasopo ko uzafatirwa muri iyo migirire mibi azahanwa by’intangarugero. Ni ubutumwa yatangiye i Goma ku munsi mpuzamahanga w’umugore, wizihizwa buri mwaka tariki ya 08 Werurwe. Manzi yagaragaje ko guhana abagabo bakubita abagore ari imwe […]

Continuer la lecture

U Rwanda na EU bemeranyije gushyigikira ubuhuza buyobowe n’Afurika

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Olivier uri mu Bubiligi, yagiranye ibiganiro na Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga, Jozef Síkela. Bashimangiye ubufatanye mu gushyigikira inzira zatangijwe na Afurika mu gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) ahugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke bishingiye ku ntambara y’Amoko. Minisitiri Nduhungirehe […]

Continuer la lecture

Tshisekedi yemeye ibiganiro na M23

Perezidansi ya Repubulika ya Angola yatangaje ko nyuma y’uruzinduko ruto Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagiriye i Luanda, hemejwe ko Angola, nk’umuhuza mu bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC, izayobora ibiganiro bizahuza abahagarariye umutwe wa M23 n’abahagarariye uruhande rwa Leta ya RDC, bikazabera i Luanda mu minsi mike iri imbere, bigamije […]

Continuer la lecture

SADC igiye kuganira na M23 ku ngabo zayo zagizwe imbohe

Abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) bagiye kuganira ku hazaza h’ingabo zawo zagizwe imbohe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa SADC byemeje ko iyi nama idasanzwe yari imaze igihe itegerejwe izaba tariki ya 13 Werurwe 2025, bisobanura ariko ko izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure. […]

Continuer la lecture

Leta ya Congo irashinjwa gukoresha indege mu kwica abasivile

Indege y’intambara y’ingabo za leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR Congo) ku wa mbere yakoze ibitero mu gace ka Minembwe kagenzurwa n’abarwanyi ba Twirwaneho mu ntara ya Kivu y’Epfo. Umutwe wa Twirwaneho uvuga ko ibi bitero by’indege byibasiye kandi n’umusozi wa Kiziba uriho ibitaro bikuru mu Minembwe, University Eben-Ezer Minembwe izwi nka UEMI, […]

Continuer la lecture

M23 Wigaruriye Kaziba muri Kivu y’Amajyepfo, Ingabo z’u Burundi Ziratana

Umutwe wa M23 ku wa Mbere tariki ya 10 Werurwe wigaruriye agace ka Kaziba, gaherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo gukubita inshuro ingabo z’u Burundi zari zicumbitse muri ako gace, mu mirwano ikomeye yabaye kuri uwo munsi. Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Mbere, abarwanyi ba M23 binjiye mu gace ka Kaziba, gashamikiye […]

Continuer la lecture