RIB yataye muri yombi abantu 45 bari barajujubije abantu babiba kuri Mobile Money

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abajura 45 bibaga abantu bakoresheje amayeri atandukanye, cyane cyane Mobile Money, bakaba baragiye bakira amafaranga arenga miliyoni 400 Frw nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira. Dr Murangira yatangaje ko aba bajura bari hagati y’imyaka 20 na 35 y’amavuko, kandi bakaba barafashwe mu bihe bitandukanye. Yagize ati: “Nihagira […]

Continuer la lecture

Special Force ya RDF yitwaye neza mu irushanwa ryo kurwana

Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe udasanzwe (Special Operations Forces – SOF) zigaragaje mu irushanwa ryahurizaga hamwe imitwe y’ingabo zidasanzwe (Special Forces) zo hirya no hino ku Isi, ryabereye muri Jordan. Iri rushanwa ry’iminsi itanu ryahuje amakipe 32 yaturutse mu bihugu 18, rigamije gupima ubushobozi mu bijyanye no kurwana n’ubundi bumenyi bw’abasirikare badasanzwe. U Rwanda […]

Continuer la lecture

Muhanga: Abiyise Abamonyo bategera abantu mu nzira bakabakubita

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga, cyane cyane abahakorera ingendo bava ku isoko rya Rucyeri, baratabaza ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano kubera ikibazo cy’abajura biyise “Abamonyo” bagenda bahungabanya umutekano mu nzira. Abo bajura ngo bitwaza ibyuma kandi bibasira cyane abagenzi batembereza ibintu by’agaciro. Maniriho Egide, yavuze ko aba bajura bitwaza ibyuma […]

Continuer la lecture

Rusizi: RIB yataye muri yombi abagabo 2 bakekwaho urupfu rw’umugore waguye imbere y’inzu y’ubucuruzi

Bizimana François w’imyaka 44 na Ngabitsinze Callixte w’imyaka 25 batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma y’urupfu rwa Murekatete Denyse, umugore w’imyaka 38, wapfuye nyuma yo gutangaza ko abo bagabo bombi bamusagarariye. Ibyo byabereye mu isantere y’ubucuruzi ya Vubiro, Akarere ka Rusizi. Murekatete, wari utuye mu Mudugudu wa Gahinga, Akagari ka Buhokoro, yahuye n’aba […]

Continuer la lecture

Barasaba kwishyurwa inzu zisenywa n’imashini zikora umuhanda

Abaturage bo mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, barasaba kwishyurwa imitungo yabo irimo kwangizwa n’imashini zikora umuhanda wa kaburimbo wa Kibingo-Karambo-Buhoro, ungana na kilometero 4,5. Nubwo bishimiye ko uyu muhanda uzoroshya imigenderanire n’ibindi bice by’igihugu, abatuye hafi y’aho ukorwa bemeza ko imashini ziwukora zangiza inzu zabo, nyamara batarigeze babarirwa ngo bishyurwe. Nsengimana Emmanuel, umwe […]

Continuer la lecture

Rusizi: Umusore na nyina bafungiwe gusambanya umukobwa w’imyaka 15

Iberabose Hakim w’imyaka 19 afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gashonga mu Karere ka Rusizi, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwangavu w’imyaka 15 witeguraga gutangira mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. Nyina umubyara nawe afungiye hamwe nawe, akekwaho gufatanya muri iki cyaha, gusibanganya ibimenyetso no kugerageza kurwanya inzego z’umutekano zakurikiranye iki kibazo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge […]

Continuer la lecture

Gatsibo: Umuturage yatemwe na mugenzi we ahita apfa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Nzeri 2024, umuturage witwa Ntirenganya Emmanuel yatemwe na mugenzi we bakiranye amakimbirane mu Mudugudu wa Mayoro, Akagali ka Taba, mu Murenge wa Muhura, ahita apfa. Ntirenganya yatemwe n’umuturanyi we, umupagasi uzwi ku izina rya Gerard, nyuma y’amakimbirane hagati yabo. Nyuma yo gukomereka, yaje ku kigo […]

Continuer la lecture

Ihumana ry’ikirere, impungenge ku mujyi wa Kigali

Iyo imodoka igutambutseho ku bw’amahirwe make igasohora ya myotsi y’umukara, wicuza icyatumye uwo munsi uva mu rugo utambaye agapfukamunwa. Uwo mwanya uhita umenya ko umwuka uhumeka wanduye cyane, nyamara inzobere mu kurengera ibidukikije zihamya ko igihe cyose imihanda y’i Kigali irimo ibinyabiziga byinshi abantu baba bakwiye kwirinda kuko baba bahumeka umwuka wanduye. Imikindo in’indabo byo […]

Continuer la lecture

Nyamasheke: Ikamyo yarenze umuhanda ihitana umushoferi

Ikamyo ifite ibirango byo muri  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yari yikoreye sima, yarenze umuhanda ubwo yari ivanye iyo sima mu Mujyi wa Uvira yerekeza i Goma iciye mu Rwanda, ihitana umushoferi wayo ukomoka mu Burundi.  Ni impanuka yabereye mu Mudugudu wa Rugaragara, Akagari ka Butare, Umurenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, kuri uyu […]

Continuer la lecture

RIB yataye muri yombi Pasiteri azira kwambura Hotel

Pasiteri Ntambara Felix, wabaye umuyobozi wa ‘Asaph Music International’ muri Zion Temple yo mu Gatenga, yatawe muri yombi ku wa 3 Nzeri 2024, akurikiranyweho ibyaha byo kwaka ikintu atari bwishyure no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Uyu muyobozi ngo yamaranye iminsi 25 muri hotel yo mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, ariko ntiyishyura. Umuvugizi […]

Continuer la lecture

Mozambique: Maj Gen Kagame yahererekanyije ububasha na Maj Gen Ruvusha

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024, Umugaba w’Inzego z’Umutekano zoherejwe guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique ucyuye igihe, Maj Gen Kagame Alex, yahererekanyije ububasha na Maj Gen Ruvusha Emmanuel wamusimbuye muri ubwo butumwa. Uwo muhango wabereye mu Karere ka Mocimboa Dá Praia, Intara ya Cabo Delgado, witabiriwe abayobozi b’amabatayo yagisirikare […]

Continuer la lecture