Nyamasheke : Batiri ya telefoni yatwitse inzu y’umuryango w’abantu 7

Inzu y’umuryango wa Rwamuhizi David, utuye mu Kagari ka Raro, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, yatwitswe n’inkongi y’umuriro kuwa 9 Nzeri, bikekwa ko batiri ya telefoni yaturitse ari yo yateje impanuka. Iyi nkongi yasenye inzu y’uyu muryango ugizwe n’abantu barindwi, harimo umugore n’abana batanu. Iyi nkongi yatangiye ubwo Rwamuhizi yari mu rugo wenyine, mu […]

Continuer la lecture

Ibiganiro bihuza u Rwanda na RDC byimuwe

Ibiganiro bya Luanda bihuza abahagarariye Guverinoma y’u Rwanda, iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iya Angola isanzwe ari umuhuza, byimuriwe ku itariki ya 14 Nzeri 2024. Umwanzuro wo kongera guhura kw’izi ntumwa ziyoborwa n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga wafatiwe i Luanda tariki ya 20 n’iya 21 Kanama 2024, ubwo zaganiraga ku cyakorwa kugira ngo amahoro n’umutekano […]

Continuer la lecture

Rusizi: Umusaza yasanzwe yimanitse hakekwa ko yarafite agahinda gakabije

Sembeba Anicet w’imyaka 63 wabaga mu nzu ya wenyine mu Mudugudu wa  Gasarabuye, Akagari ka Kiziguro, Umurenge wa Nkungu, Akarere ka Rusizi, yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye hakekwako yiyahuye kubera agahinda gakabije. Uyu musaza abaye wa 5 upfuye yiyahuye muri uyu Murenge mu mezi atarenga 10 ashize. Umwe mu baturanyi be yavuze ko uyu mugabo […]

Continuer la lecture

Imbere ya Perezida Kagame Amavubi yanganyije na Nigeria

Mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 wabereye kuri Stade Amahoro, Amavubi yanganyije na Nigeria 0-0. Ni umukino udasanzwe mu mateka y’u Rwanda kuko ari wo wa mbere waberaga kuri iyi stade ivuguruye, yakira abantu ibihumbi 45. Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yari mu barebye uyu mukino, ushyira umukino wa kabiri mu matsinda […]

Continuer la lecture

Umwuka mubi hagati ya FARDC na Wazalendo

Amakuru ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aragaragaza ko umwuka mubi uri gututumba hagati y’Ingabo za Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, itabarizwa mu Burasirazuba bwa Congo. Iyi mitwe yahamagariwe gufatanya na FARDC guhangana n’umutwe wa M23, ariko ubu hari amakimbirane n’ubwumvikane buke hagati y’abayobozi b’ingabo za RDC n’abarwanyi ba Wazalendo. Amakuru […]

Continuer la lecture

Rusizi: Hari amashuri ari kwaka amafaranga adasobanutse

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buraburira ibigo by’amashuri bikomeje kwaka ababyeyi imisanzu irenga ku mafaranga Leta yateganyije, byabatera umutwaro ukomeye. Iki kibazo cyagaragajwe nyuma yo kubona ibigo by’amashuri bitandukanye, birimo GS St Bruno na GS Gihundwe B, byaka ababyeyi amafaranga y’ishuri arenze ku yemewe, bigateza impungenge. Bamwe mu babyeyi bafite abana muri ibi bigo baravuga ko […]

Continuer la lecture

UPDF igiye guha icyubahiro umujenerali wambariye Perezida Kagame mu bukwe bwe

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyateguye ibirori byo guha icyubahiro Maj Gen Aronda Nyakairima, wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu. Ibi birori bizabera i Kampala hagati ya tariki ya 10 na 12 Nzeri 2024, bikaba bifite insanganyamatsiko igira iti: “Kwizihiza ubuzima bwa Hon Gen Aronda Nyakairima; urugero rw’igitambo cy’impinduramatwara, guharanira iterambere n’agaciro ka Afurika, gukunda igihugu, […]

Continuer la lecture

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu myaka itanu iri imbere ubukungu bw’u Rwanda nibura buzajya buzamukaho 9,3% buri mwaka

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yagarutse ku ntego za Guverinoma y’u Rwanda mu gihe yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe Yombi, Gahunda ya Kabiri ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere Rirambye (NST2) ku wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024. Iyi gahunda yubakiye ku nkingi eshatu, ari zo Ubukungu, Imibereho Myiza, n’Imiyoborere, igamije guteza imbere u […]

Continuer la lecture

Gicumbi: Yatawe muri yombi nyuma yo gukubita ishoka mu mutwe umugabo bamaranye imyaka 11

Mu Mudugudu wa Gasekeke, Akagari ka Kigogowo, Umurenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi, umugore witwa Bantegeye Yvonne yatawe muri yombi nyuma yo gukubita ishoka mu mutwe umugabo we Selemani. Amakimbirane ngo yaturutse ku batumiwe mu bukwe bwabo, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi. Visi Meya w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mbonyintwali Jean Marie Vianney, yagize […]

Continuer la lecture

Rubavu: Hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe na Giants of Africa

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024, mu Karere ka Rubavu hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Giants of Africa, kigamije gufasha kuzamura impano z’urubyiruko muri uyu mukino. Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Désiré Mugwiza, yashimiye Masai Ujiri ku ruhare rwe mu guteza imbere […]

Continuer la lecture

Burera: Arasabwa miliyoni 15 Frw yo kuvuza umwana ufite urutirigongo rwahetamye

Mutwaranyi Jean de Dieu, umubyeyi w’abana bane, ahangayikishijwe n’ikibazo cy’umwana we w’umukobwa ufite uburwayi budasanzwe bwatumye ahetamishwa urutirigongo. Uyu mwana w’imyaka 12 akeneye nibura miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo avurwe. Uyu mubyeyi utuye mu Mudugudu wa Kidaho, Akagari ka Gitega, mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, aratabaza abagiraneza ngo bamufashe kubona ayo […]

Continuer la lecture