Abarenga 2000 bakoze jenoside bazafungurwa muri uyu mwaka

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CG Murenzi Evariste, yavuze ko umwaka wa 2024 uzarangira hari abagororwa basoje igihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi barenga 2100. CG Murenzi Evariste yabwiye abanyamakuru ko uburyo bategurwamo mbere yo gusubira mu muryango nyarwanda butanga icyizere ko bahindutse kandi bazabana n’abandi neza. Yagize ati:”Kuva 2022 dufite […]

Continuer la lecture

Abataramenyekana bateye gerenade mu kabari zikomeretsa benshi

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru,kuwa 05/05/2024 haraye hatewe za Grenade mu tubari tubiri muri Quartier Gikizi ya Zone Kamenge Komine ntahangwa mu mujyi wa Bujumbura. Abaturage babonye uko byagenze bemeza ko babonye abantu baje n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux Double Cabine ifite ibirahuri bitabona,(voiture Toyota Hilux à vitre teintée) bahita bava muri […]

Continuer la lecture

Umupolisi ukomeye arafunzwe arakekwaho uruhare muri jenoside

Polisi y’u Rwanda yavuze ko yatangiye gukurikirana Dosiye ya SP Musonera Eugene Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza, ku byaha akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangarije Kigali Today ko uyu mupolisi wayoboraga Polisi mu Karere ka Nyanza, yahamagajwe ngo abazwe ku byo akekwaho mu gihe […]

Continuer la lecture

Imodoka yari itwaye abanyeshuri b’inshuke yakoze impanuka

Imodoka yari itwaye abanyeshuri b’inshuke bo ku ishuri rya St Nicolas riherereye mu Mujyi wa Kigali, i Nyamirambo, yakoze impanuka, abagera kuri barindwi barakomereka. Iyi mpanuka bivugwa ko yari iteye ubwoba yabereye ahazwi nko kwa Mutwe,mu murenge wa Gitega,akarere ka Nyarugenge. Iyi modoka yari itwaye abanyeshuri yarenze umuhanda igwa mu ngo z’abaturage. Hakomeretsemo abana barindwi […]

Continuer la lecture

Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

Mu mpera z’iki cyumweru gishize mu bihugu bitandukanye, imikino ya shampiyona yarakinwe ndetse n’andi marushanwa arakomeza mu gihe umwaka w’imikino uri kugana ku musozo. Uko ni nako bimeze ku bakinnyi b’Abanyarwanda bagiye gukina hanze y’u Rwanda bafashije amakipe yabo nubwo hari abo shampiyona zabo zitahiriye muri iyi minsi. Mu mpera z’iki Cyumweru muri Kenya Shampiyona […]

Continuer la lecture

U Rwanda rwasubije Amerika ko yarengereye ishinja ingabo zarwo kwica impunzi

Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje ingabo zarwo kurasa ku baturage bavuye mu byabo mu nkengero z’umujyi wa Goma, mu gihe nta perereza ryigenga rirakorwa. U Rwanda rwagaragaje ko Amerika yarengereye cyane ibeshyera ingabo zarwo, mu gihe imiryango mpuzamahanga imaze igihe igaragaza ko ingabo za Congo (FARDC) ku bufatanye n’iz’u Burundi […]

Continuer la lecture

Babuze uwo bashinja ibisasu byarashwe ku mpunzi

Mu gihe hacyibazwa uwarashe ibisasu ku mpunzi z’i Mugunga,umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na MONUSCO babuze uwo babishinja gusa basaba ko ababikoze bagezwa imbere y’ubutabera. Mu itangazo ryashyizwehanze, intumwa z’Ubumwe bw’Uburayi muri DR Congo ntizishinja M23 ibi bitero ku mpunzi, nubwo zamagana kuba uyu mutwe ukomeje kwigira imbere, gusa zisaba ko ababikoze bashyikirizwa ubucamanza. Izo ntumwa […]

Continuer la lecture

Ingabo za SADC ziyemeje guhashya M23 zishinja kwica abasivili i Mugunga

Umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) watangaje ko wamaganye byimazeyo ibitero ushinja inyeshyamba M23 byibasiye inkambi ya Mugunga y’abavanywe mu byabo (IDP) n’intambara. Kubera iyi mpamvu,wiyemeje ko uzarwanya byimazeyo uyu mutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce twinshi muri RDC. Tariki ya 3 Gicurasi 2024 i Goma mu nkambi ya Mugunga haguye ibisasu bibiri, […]

Continuer la lecture

Ibinyamakuru byo muri Amerika byajyanye mu nkiko OpenAI na Microsoft

Ikigo cy’ikoranabuhanga bya OpenAI gifite mu nshingano ChatGPT n’icya Microsoft byajyanywe mu nkiko n’ibinyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bishinjwa gukoresha nta burenganzira inkuru zabyo mu gutoza ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano ryifashishwa mu gutanga amakuru [ChatGPT na Gemini]. Mu kirego cyaregewe urukiko rw’igihugu ruri muri Manhattan i New York mu ntangiriro z’iki cyumweru, ibinyamakuru […]

Continuer la lecture

Impungenge ku bana 600 bavutse ku bagabo batatu, bagasanganwa ikibazo

Aba bagabo batangaga amakuru y’uko bakora akazi ko kugurisha intanga, aho imwe yabaga igurishwa amadolari 100$. Binyuze kuri Facebook, abagore benshi bakeneye abana bagannywe serivisi z’aba bagabo, batangira gukorana nabo. Icyakora ibintu byaje guhindura isura nyuma y’uko abagore baguze intanga kuri abo bagabo, baje kuvumbura ko kera kabaye abana babo bafite abandi benshi bavukana, kandi […]

Continuer la lecture

Ingabo z’u Rwanda zirukanye ibyihebe mu mashyamba ya Eráti

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zifatanyije n’iz’iki gihugu, zirukanye ibyihebe bya Al Shabab mu mashyamba y’inzitane yo mu karere ka Eráti, aho byari bifite indiri, bake muri bo bashobora guhunga banyuze mu mugezi wa Lúrio. Tariki 25 na 26 Mata 2024, abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab bagabye ibitero bitatu mu duce twa Manica, […]

Continuer la lecture