Wenceslas Twagirayezu yagarutse mu rukiko nyuma yo kugirwa umwere ku byaha bya jenoside

Mu Rwanda urukiko rw’ubujurire rwatangiye kumva urubanza rw’ubujurire ubushinjacyaha buregamo Twagirayezu Wenceslas ibyaha bya jenoside. Twagirayezu woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Denmark mu mwaka 2018 ngo aburane kuri ibyo byaha, mu kwezi kwa mbere uyu mwaka yagizwe umwere n’urukiko rukuru rutegeka ko afungurwa. Wenceslas Twagirayezu niwe wa mbere wagizwe umwere n’urukiko mu Rwanda mu bamaze […]

Continuer la lecture

Abakozi benshi mu karere ka Rusizi basabwe gusezera ku kazi

Amakuru yiriwe i Rusizi,ku wa 13 Gicurasi,aravuga ko abagitifu b’imirenge 6 basabwe gusezera akazi ku mpamvu zabo bwite cyo kimwe n’abandi bakozi batandukanye bo mu karere.Abatarasabwe gusezera nabo ngo biriwe bafite ubwoba bwinshi. Inkuru dukesha ikinyamakuru  umuryango iravuga ko, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba na bamwe mubo bafatanyije kuyiyobora bo mu zindi nzego biriwe ku biro by’aka […]

Continuer la lecture

RURA yahishuye icyateye ibura rya Internet mu Rwanda

Hashize igihe kirenga umunsi wose internet ibuze mu bice bitandukanye by’u Rwanda, aho abanyamahirwe bafite igenda nk’akanyamasyo. Ni ikibazo cyakomereye abatari bake cyane cyane abakora ubucuruzi cyangwa batanga serivisi bifashishije murandasi. Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) bwatangaje intandaro y’iki kibazo bivugwa ko cyabaye mu bihugu bitandukanye by’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo. Mu butumwa bwacishijwe ku mbuga nkoranyambaga, […]

Continuer la lecture

RIB yafunze umudepite yafatanwe imbunda

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwafunze Barikana Eugene wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda aho uyu mugabo akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ubwo yabazwaga kuri uku gutunga intwaro, uyu mugabo yahise avuga ko yazitunze akibana n’abasirikare ariko akibagirwa kuzisubiza. Kugeza ubu Depite Barikana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza […]

Continuer la lecture

Ihere ijisho ubwiza bw’indege Perezida Kagame agendamo

Perezida Kagame yageze muri Guinée Conakry, aho yakiriwe na mugenzi we, Mamadi Doumbouya bagirana ibiganiro byihariye bigamije gushimangira umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi ndetse n’inzego zo gufatanyamo zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari. Aya mafoto agaragaza indege nziza Perezida Kagame agendamo ndetse nuko yakiriwe mu muco w’abanya Guinea. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame […]

Continuer la lecture

M23 yambuye uduce dutanu FARDC n’abambari bayo nyuma yo kubazenguruka

Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rw’u butegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, riri mu marira menshi nyuma yo kwamburwa utundi duce two muri teritware ya Masisi, turenga tune. Ni mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 12 Gicuransi 2024, aho yari ihanganishije M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za RDC, ikaba yarasize abo ku ruhande rwa […]

Continuer la lecture

Nyuma y’amasaha 19 umwana yatunguye benshi arazuka

Umwana witwa Cartier McDaniel w’imyaka ine y’amavuko yarokotse mu buryo bw’igitangaza nyuma y’uko umutima we uhagaritse gutera amasaha 19. Ku ya 8 Mata,nibwo uyu mwana yahise ajyanwa mu bitaro by’abana bya Colorado akirwara maze ubuzima bwe bumera nabi. Abaganga bagaragaje ko yafashwe n’umutima, bituma bamushyira mu mashini zifasha umuntu kubaho. Umuryango we wari wateraniye kumusezera, […]

Continuer la lecture

Umunyamakuru wa Radio10 yasezeye ajya muri Rayon Sports

Kuri iki Cyumweru taliki ya 12 Gicurasi 2024 nyuma y’umukino wahuzaga ikipe ya Manchester United na Arsenal zo muri shampiyona y’Ubwongereza, nibwo Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasili yahise atangaza ko ariwo munsi wa nyuma yumvikanye kuri Radio10 nk’umukozi wayo. Ntabwo yahise atangaza ahandi agiye gukomereza akazi ariko yavuze ko mu minota mike abantu bari kuba […]

Continuer la lecture

Menya impamvu Internet iri kugenda gake cyane

Abakoresha Internet mu Burundi, Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania bakomeje kwinubira internet igenda nabi cyane mu gihe abatanga serivisi za internet muri Africa y’iburasirazuba bakomeje kwisegura ku bakiliya babo kubera iki kibazo. Mu gitondo kuri uyu wa mbere, MTN Rwanda yatangaje ko “ikibazo cya tekiniki ku muyoboro wa interineti muri Afrika y’Iburasirazuba kitaracyemuka”, ikomeza kwisegura […]

Continuer la lecture

Aryoha asubiwemo akarasisi, umuziki, udushya ibyaranze umuhango wo gutanga igikombe kuri APR FC {AMAFOTO+VIDEO}

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’Amaguru mu Rwanda mu 2023/24. APR FC yanganyije n’Amagaju FC igitego 1-1mu mukino wa nyuma wa shampiyona, yegukana Shampiyona ya 2023/24 idatsinzwe. Ni inshuro ya gatatu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu itwaye Shampiyona idatsinzwe nk’uko byagenze mu 2019/20 na 2020/21. Iki gikombe cya Shampiyona […]

Continuer la lecture

Abantu 6 batawe muri yombi bitewe n’umuntu wapfuye bari gusengana

Nyanza abantu batandatu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwe muri bo, warimo asengana na bo. Byabereye mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Kigoma, mu kagari ka Butara, mu mudugudu wa Kirundo. amakuru ko mu rugo rwa  Mukanyandwi Claudine w’imyaka 34 hari umukecuru wahapfiriye witwa  IKIZANYE Rose w’imyaka 68 mu gihe barimo […]

Continuer la lecture