Technology
Expo y’Iburengerazuba yafunguriye amarembo abanyamahanga barimo abo muri Ghana
Ubwo hatangizwaga imurikagurisha ryateguwe n’Intara y’Iburengerazuba hagaragayemo abaje kumurika no kugurisha ibyo bakora bakomoka mu burengerazuba bw’Afurika, ibyo Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera muri iyi ntara yavuze ko ari amahirwe kubanyarwanda bazayigana.
Ku ikubitiro Iri murikagurisha ribera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ryitabiriwe n’ibigo 171 birimo inganda, ibigo by’itumanaho, ubukorikori, ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi busanzwe, ubukerarugendo n’ibindi, rikaba ryaratangiye kuwa 14 – 29 Ukuboza 2023.
Abaryitabiriye baje kumurika ibyo bakora baturutse mu bihugu bitandukanye birimo na Ghana, bafite ibikoresho bikozwe mu bikomoka iwabo ubona ko bikomeye kandi birimo kugurwa nk’abagura amasuka.
Michael Rafael Jados, ukomoka muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo mu kuganiro yahaye Rwandanews24 yavuze ko imitegurire ari myiza, kandi ko n’umutekano wakajijwe ku mpande zose.
Ati “Imitegurire ni myiza, Umutekano ni wose ni abitabiriye umubare ni mwinshi, gusa ntabwo hano baba bahazanye ibicuruzwa byabo byose nk’ibyo baba bafite mu maduka yabo ngo twitoranyirize ibitunyuze.”
Ku ruhande rw’Umwe mu baturutse muri Ghana bitabiriye iri Murikagurisha, yavuze ko ari amahirwe yabonye kandi akomeye atagombaga gupfusha ubusa ngo abure muri iri murikagurisha.
Ikindi yashimye n’umutekano w’ibicuruzwa byabo, abo avuga ko biri kurara aho bakorera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu birinzwe n’Inzego zishinzwe umutekano, bwacya bakabisanga uko babisize
Akomeza asaba abaza muri iri murikagurisha kubagana bagahaha, kuko ibiciro bidahanitse cyane ugereranyije n’ugukomera kw’ibyo bakora.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Nkurunziza Ernest, avuga ko Expo yo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, mu rwego rwo gufasha abantu gusoza umwaka neza.
Ati “Turi mu mpera z’umwaka aho abantu baba bakeneye aho gusohokera n’imirongo yabo bakaruhuka, hakaba abakeneye ibyo guhaha, aho bakura impano nziza, bagomba kugana hano Imurikagurisha riri kubera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.”
Guverineri w’intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert ubwo yitabiraga umuhango wo gutangiza iri Murikagurisha ku mugaragaro, kuri uyu wa gatanu, tariki 15 Ukuboza 2023 yasabye abikorera bo muri iyi ntara kongera ibyo bakora mu bwinshi no mu bwiza.
Ati “Turabashishikariza kongera umusaruro w’ibikorwa byanyu ku bwinshi no mu bwiza, kugira ngo muhaze isoko ry’imbere mu gihugu, musagurire n’amasoko yo hanze ku rwego mpuzamahanga, haba mu Karere, Afurika ndetse n’iy’indi migabane.”
Mu gihe abafata ibibanza byo gukoreramo muri iri murikagurisha bakomeza kwiyongera, Nkurunziza avuga ko bafite ubushobozi bwo kwakira abamurika barenga 300.
Amwe mu mafoto yaranze umuhango wo gutangiza iri murikagurisha ku mugaragaro