Connect with us

Life

Dr Habineza Frank n’ishyaka DGPR bahakanye gukorera mu kwaha kwa FPR

Published

on

Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije akaba na Kandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Dr Frank Habineza, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 11 Nyakanga 2024, yahakanye yivuye inyuma ko ishyaka rye ridakorera mu kwaha kwa FPR Inkotanyi

Dr Habineza Frank yabwiye abanyamakuru ko abakwirakwiza amakuru nk’aya Ari abanzi b’igihugu birengagiza ukuri baakavuga ibyo bishakiye.

Agaruka ku mateka y’ishyaka avuga ko bakubiswe abandi bagafungirwa barengana ndetse we bimuviramo kongera guhunga ku nshuro ya 2. Akomeza avuga abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bamusabye ko bafatanya bagatera u Rwanda ariko we arabihakana.

Ati: twe tuzarwana urugamba rw’amahoro ntabwo dushobora kujya gutera abaturage za grenades . Aka yemeza ko abavuvuga ko akorera mu kwaha kwa FPR Inkotanyi Ari abanzi b’uRwanda Kandi ko aribo bamusabye gukorana nabo akabyanga.

Agaruka kuri politiki y’iri shyaka, Dr Frank Habineza avuga ko ishyaka DGPR Ari ishyaka rya opozisiyo ariko iri positive itagamije gusenya ahubwo igamije kubaka.