NEWS
Cyamunara y’umutungo w’abo kwa Rwigara yateje impaka mu rukiko
Abanyamategeko Gatera Gashabana na mugenzi we Pierre Ruberwa babwiye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ko umutungo wo kwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara baburanira wagurishijwe mu cyamunara mu bwiru.
Barasaba ko iyo cyamunara yateshwa agaciro. Abunganira umuhesha w’inkiko wagurishije iyo cyamunara bo bagasaba kutakira iki kirego kuko cyamunara yarangiye.
Abanyamategeko Gatera Gashabana na mugenzi we Pierre Ruberwa ni bo bagaragaye bunganira Madamu Adeline Mukangeamanyi Rwigara. Ni mu rubanza barega umuhesha w’inkiko Vedaste Habimana basaba gutesha agaciro cyamunara yakoze ku mutungo wo kwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara.
Bashingiye ku itangazo ry’umuhesha w’inkiko yanditse ahamagarira ababishoboye kugura kuri make inyubako yo kwa Rwigara, bavuga ko iyo cyamunara yagombaga gutangira kuva tariki ya 19 kugeza kuya 26 z’ukwezi gushize.
Bavuga ko bamwandikiye bamusaba kuyihagarika no kuyikuraho kuko yayikoraga mu buryo butemewe n’amategeko, Habimana akabyanga. Gashabana na Ruberwa babwiye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ko kuvuga ko Mukangemanyi Rwigara nta nyungu afite ku mutungo watezwaga muri cyamunara byaba ari nk’agashinyaguro kuko imitungo imwanditseho.
Umunyamategeko Henri Pierre Munyangabe wunganira umuhesha w’inkiko Vedaste Habimana yatanze inzitizi yo kutakira ikirego cyo kwa Rwigara. Avuga ko cyamunara yarangiye nta cyo bakiregera.
Yavuze ko bigaragara ko cyamunara yabaye ku itariki ya 26/04 saa tatu n’iminota 46 za mu gitondo. Yasobanuye ko gutesha agaciro cyamunara bikorwa mu minsi 15 uhereye igihe yabereye. Ni cyamunara avuga ko yabaye ishingiye ku kurangiza urubanza abo kwa Rwigara batsinzwemo ubwo baburanaga na banki y’ubucuruzi yahoze ari COGEBANK.
Naho umunyamategeko Frank Karemera wunganira banki y’ubucuruzi ya Equity Bank avuga ko bitashoboka mu rwego rw’amategeko habaho guhagarikisha cyamunara icyarimwe no kuyikuzaho. Avuga ko mu gihe kwa Rwigara batangiye ikirego gisaba kuyitesha agaciro itari yakabaye kandi ko cyamunara itateshwa agaciro itaraba.
Uyu munyamategeko umucamanza yamutegetse kuzagaragaza amasezerano asobanura ko Equity Bank yaguze COGEBANK ikanegukana inshingano zayo zose.
Gashabana akavuga ko imihango ya cyamunara igaragaza ko itaba umunsi umwe ashingiye ku bikubiye mu itangazo ry’umuhesha w’inkiko.
Umunyamategeko Ruberwa na we wunganira umugore wa Nyakwigendera Rwigara avuga ko nta genagaciro ku mutungo umuhesha w’inkiko yigeze ashyikiriza bene umutungo. Avuga ko uko Habimana abisobanura byumvikana ko iryo genagaciro yarishyikirije umuntu utazwi yatoraguye ku muhanda. Nyamara, igihe umutungo ari uwa Kompanyi, iryo genagaciro rishyikirizwa umuyobozi wayo.
Gashabana ati “ Umuhesha w’inkiko twamusabye igenagaciro aricecekera, araturama ntiyagira icyo atubwira.” Mu yandi makosa bavuga ko umuhesha w’inkiko yakoze muri iyo cyamunara , harimo ko nta nyandiko igaragaza uko cyamunara yagenze, aho yabereye, abayitabiriye n’ibiciro batanze. Gashabana yavuze ko mu nyandiko Habimana yashyize muri dosiye bigaragara ko hapiganye umuntu umwe gusa ari na we wegukanye inyubako yo kwa Rwigara mu buryo yise “Ubwiru”.
Gashabana ati “Dusaba guhagarika cyamunara twizeraga ko umuhesha w’inkiko ari inyangamugayo atashoboraga gukora aya marorerwa.”
Yasobanuye ko bagaragarizaga umuhesha w’inkiko ko iyo cyamunara itari gushoboka kuko Adeline Mukangemanyi Rwigara atari mu Rwanda. Umucamanza yatangaje ko agiye gusuzuma impaka ku mpande zose ziburana akazazifataho icyemezo mu cyumweru gitaha.
Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo inyubako y’igorofa igeretse kane yo kwa Rwigara biboneka ko itari yakuzuye ari bwo yatejwe mu cyamunara. Iyo nyubako iherereye ahazwi nko mu Kiyovu cy’abakire yegukanywe n’uruganda rukora imyenda rwitwa “Sun Belt Textiles Rwanda Ltd” ku gaciro ka miliyari imwe na miliyoni zisaga 116 z’amafaranga y’amanyarwanda.
Yagurishijwe harangizwa urubanza uruganda rw’itabi rwa Rwigara Premier Tobacco Company Ltd (PTC Ltd) rwatsinzwemo mu rukiko rw’ubucuruzi mu 2021.
Rwaburanaga na banki y’ubucuruzi yahoze ari COGEBANK ubu yaguzwe na Equity bank. Ivuga ko kwa Rwigara bari bayibereyemo umwenda ubarirwa muri miliyoni 349 z’amafaranga.