Connect with us

NEWS

Amwe mu mateka ya Adolf Hitler

Published

on

Adolf Hitler, yavukiye ahitwa Braunau muri Austria ku itariki ya 20 Mata 1889, se umubyara yitwaga Alois Hitler nyina yitwaga Klara Pözol akaba yari umugore wa gatatu.

Abatizwa yiswe ‘Adolphus Hitler’, akaba umwana wa kane mu bana 6 se na nyina bari bafitanye n’ubwo batatu muri bo bitabye Imana bakiri impinja. Ubwo Hitler yari afite imyaka 3, umuryango we wimukiye ahitwa Passau mu Budage.

Hitler afite imyaka 8 yari umuririmbyi muri korali. Yaje gupfusha murumuna we witwaga Edmund muri 1900 atangira kuba umwana ugoye agahora yenderanya n’abarimu ndetse na se wakundaga kumukubita cyane yaje gupfa ku ya 3 Mutarama 1903, nyuma na nyina apfa ku ya 21 Ukuboza m 1907.

Igihe Intambara ya Mbere y’Isi yatangiraga, yinjiye mu gisirikare cya Bavariya; amaze gukomereka kabiri, yarangije intambara kaporali, ababazwa no gutsindwa

Ku myaka 16 yaretse ishuri, ariko yumva muri we yifuza kuba umunyabugeni. Gusa amahirwe ntiyamusekeye kuko atabashije gutsinda ikizamini.

Adolph Hitler yavuze ko igihe yari i Vienne mu gihugu cya Austria, yashatse ubugira kabiri kujya kwiyandikisha mu ishuri ryigisha gushushanya (Academie des Beaux Arts) ry’i Vienne, ngo yakoreshejwe ikizami nyuma umuyobozi mukuru w’iryo shuri wari Umuyahudi, ngo aza kumutangariza ko yatsinzwe, bityo atamwakira.

Hitler rero ngo wari warimariyemo uwo mwuga, byamuguye nabi, ntiyabyakiriye atangira kubaho mu buzima bugoye, arara ahabonetse hose ku mihanda, aza no kugeza aho  acumbikirwa n’ibigo bicumbikira abatagira icumbi SDF, guhera ubwo arwara inzika Abayahudi n’ababakomokaho, abanga urunuka byaje no kugeza aho akora Jenoside y’Abayahudi.

Umurage wa se umaze kurangira, yabayeho bigoye, Yumvise disikuru za Karl Lueger hamwe n’umudage witwa Georg von Schönerer, asoma inyandiko zisebanya n’ivanguramoko za Adolf Lanz, Hitler yizeraga ko yavumbuye mu idini rya Kiyahudi inkomoko y’ibibi byose byabangamira igihugu cy’u Budage ndetse n’ubwoko bwa Aryan.

Kubera ko Hitler yifuzaga guhunga igisirikare mu ngabo za Otirishiya na Hongiriya, yimukiye i Munich mu 1913.

Hitler yaje gushaka gufata ubutegetsi abikoreye mu mujyi wa Munich, ntibyamuhira atabwa muri yombi ariko nanone bituma amenyekana cyane mu gihugu kuko mu rubanza rwe rwamaze iminsi 24 yerekanye ibitekerezo bye ko akunze cyane igihugu cye.

Yakatiwe imyaka itanu y’ihifungo, maze muri icyo gihe yandika igitabo cyamenyekanye cyane yise Mein Kampf. Yaje kubabarirwa afungurwa nyuma y’igihe gito maze atangira imigambi mishya yo gukomeza icengezamatwara (propaganda) y’Aba Nazi.

Hitler yabaye umuyobozi w’ishyaka rya Nazi (Abanazi).

Adolf yaba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abayahudi

Abayahudi bafatwaga nk’abantu b’abahanga ku isi kubera ubumenyi babaga bafite wasangaga ahantu hake ku isi.

Ibyo hari nko kuba bari baravumbuye inyandiko yabo, aho usanga banditse ibitabo bikomeye ku Isi nk’igitabo cyamamaye ku isi yose  Bibiliya yera (ntagatifu) n’ibindi.

Ibi ndetse no kuba haravukiye umugabo Yezu Christ, abantu benshi bafata nk’umwana w’Imana cyangwa umukiza w’isi ngo byatumaga aho bageze hose bafatwa nk’abanyabwenge cyangwa abantu bakomeye.

Abayahudi bakunze kugenda bimuka bagana cyane cyane mu bice byo mu Burayi n’ahandi ku isi nko muri Amerika cyangwa muri Afurika ya ruguru.

Aho Abayahudi bageraga wasangaga badahindura ngo bafate umuco w’aho bagiye ahubwo bakagumana umuco wabo.

Aho Abayahudi bageraga kandi umuco wabo n’ibikorwa byabo byarakundwaga, ibyo hari nko gushinga amashuri yabo wanasangaga abandi batigeze bakora. N’ubwo bakundwaga na rubanda rwo hasi ibi byatumaga abayobozi b’ibikomerezwa babanga bakagera naho babatoteza.

Ibi biri mu byatumye Abanazi bo mu Budage barema urwango rw’Abayahudi bo mu Budage bakavuga ko atari abantu nk’abandi ahubwo ko ari ubwoko bubi bukwiye gupfa.

Mu ntero yabo yagiraga iti: “Ikibazo cy’Abayahudi mu Burayi no ku Isi kigomba gukemuka ku buryo kitazongera kuvugwa na rimwe”.

Hagati y’umwaka w’1939-1945, mu gihe cy’intambara y’Isi yose, Adolf Hitler, umukuru w’u Budage muri icyo gihe, akaba ari nawe washinze ishyaka ry’Abanazi, yatoje Abanazi ndetse anabaha ingufu zidasanzwe ngo bazice Umuyahudi aho ava akagera mu Burayi.

Abayahudi bari banzwe cyane mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi nko mu Burusiya, Polonye, mu Budage n’ahandi bagiye bashyirwa mu nkambi guhera mu mwaka wa 1938.

Uko Aba Nazi bagendaga bigarurira uduce dutandukanye tw’u Burayi mu ntambara ya kabiri y’isi

Uko Abanazi bagendaga bigarurira uduce dutandukanye tw’u Burayi mu ntambara ya kabiri y’Isi yose, aho bageraga hose bafataga Abayahudi bakabarundanyiriza mu nkambi, ariko umugambi wabo wari utaramenyekana.

Aha bakoreshwaga imirimo y’agahato, bakicishwa inzara, bagafungiranwa mu byumba bya gaze cyangwa bagatwarwa mu makamyo ya gaze kugeza bapfuye.

Abanazi bakomeje kujya bubaka inkambi zo kwiciramo Abayahudi mu duce twa Auschwitz-Birkanau, Treblinka, Belzec, Chelmno na Sobibor.

Abayahudi barenga miliyoni 2 barishwe hakoreshwe imyuka y’uburozi, cyangwa bakabashyira aho babakoreraho igeregeza mu mashini.

Kubera ko izo nkambi Abayahudi babagamo zari zimeze nabi cyane, ibi byatumye abenshi bapfa. Amakuru ava mu muryango w’Abibumbye agaragaza ko umubare w’Abayahudi wishwe muri Jenoside utazwi neza, gusa abishwe barenga miliyoni 6 ku mugabane w’u Burayi.

Aba bishwe bakaba bari bibiri bya gatatu 2/3 by’Abayahudi bari batuye u Burayi bwose na 40% by’Abayahudi b’isi yose.  Muri iyi jenoside haguye abana b’ibitambambuga b’Abayahudi bagera kuri miliyoni imwe n’igice.

Mu mwaka wa 1949, i Geneve mu Busuwisi habaye amasezerano aho Umuryango Mpuzamahanga wemeje ko ibyakorewe Abayahudi ari Jenoside.

Hitler yabaye umuyobozi w’ishyaka rya Nazi, arangwa no kuyoboza igitugu, aho yaje gushoza intambara ku bihugu by’u Burayi, ndetse akora itsembabwoko n’itsembatsemba ry’Abayahudi, mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi abonye atugirijwe n’abo barwanaga ahitamo kwiyahura. Hitler yapfuye afite imyaka 56.

Adolph Hitler and Benito Mussolini , German and Italian fascist dictators. .

Portrait of Adolph Hitler