Economy
Abita ku ikawa y’u Rwanda bakanayimenyekanisha bagiye guhembwa
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje gahunda yo guhemba ibigo n’amakoperative yahize abandi mu kwita ku ikawa y’u Rwanda no kuyimenyekanisha mu mahanga. Iki gikorwa kizakorwa mu rwego rwo gusoza amarushanwa y’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda mu 2024.
Muri itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Nyakanga 2024, NAEB yavuze ko aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo gushimira abahinzi, abatunganya ikawa, n’abayohereza mu mahanga ku muhate bagira mu guteza imbere ikawa y’ubwiza buhebuje ndetse no kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa muri NAEB, Urujeni Sandrine, yavuze ati: “Ikawa y’u Rwanda ihora ari nziza cyane. Turashaka gukomeza kuyamamaza no kumenyekanisha isura n’ubwiza bw’ikawa yacu.”
Aya marushanwa agamije gushaka ikawa ihiga izindi mu bwiza buhebuje ndetse no gufasha abahinzi kwagura amasoko no gukorana n’abaguzi baturutse impande zose z’isi.
Ikawa zahize izindi muri aya marushanwa zizahembwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2024 muri Kigali Convention Center kandi zizagurishwa ku biciro byo hejuru binyuze muri cyamunara izakorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ku wa 12 Nzeri 2024.
Ikawa zatanzwe n’abahinzi zitabiriye aya marushanwa ni ikawa yogeje neza (fully washed), ikawa yanitswe itatonowe (Naturel na Anaerobic), n’itonowe igahita yanikwa (Honey). Izi kawa zatanzwe binyuze mu makoperative, inganda ndetse n’abohereza ikawa mu mahanga.
Urujeni yakomeje agira ati: “Turashimira cyane abitabiriye aya marushanwa y’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda uyu mwaka. Bagaragaje umuhate udasanzwe. Imbaraga zabo ntizigira uruhare mu iterambere ry’inganda z’ikawa gusa, ahubwo zinazamura isura n’izina byiza by’ikawa y’u Rwanda. Dutegura aya marushanwa ngo tubereke ko tuzirikana umurava wabo ndetse no gushimangira ko tubashyigikiye.”