Connect with us

Politics

Abanyarwanda basabwe gukomeza kwitegura amatora ya perezida n’abadepite

Published

on

Komisiyo y’igihugu y’amatora, NEC, iributsa abaturage gukomeza kwitegura amatora ateganyijwe umwaka utaha ya perezida n’ay’abadepite. Ni mu gihe hari hashize iminsi hari kuba ibikorwa by’amatora yo kuzuza imyanya itari yuzuye mu nzego z’ibanze.

 

Takili ya 28 Ukwakira 2023 nibwo hatangiye ibikorwa by’amatora yo kuzuza imyanya itarimo abayobozi mu nzego z’ibanze kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere. Tariki ya 7 Ukuboza 2023, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yayoboye amatora yo kuzuza Inama Njyanama na Komite Nyobozi z’Uturere, ahari imyanya y’Ubuyobozi ituzuye.

 

Mu kiganiro Rwandanew24 yagiranye na perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora, Oda Gasinzigwa, yatangaje ko yishimiye uburyo amatora muri rusange mu gihugu hose, haba ayabanye ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere.

 

“Mu by’ukuri turishimira uko amatora yagenze kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere kandi cyane cyane turashimira abaturage uburyo ambitwaye neza muri ayo matora. Keretse mu karere ka Rutsiro amatora yatinzeho gato, ariko naho byarangiye neza rwose.”

 

Yakomeje avuga ko kuzuza imyanya itagira abayobozi ari byiza kuko bituma serivise zihabwa abaturage mu buryo bwiza ndetse bwihuse kandi buri muyobozi agakora icyo ashinzwe hatabayemo kuvunishanya.

 

“Kuzuza imyanya y’abayobozi ni byiza kuko bituma hatabamo kuvunika ku bayobozi bari  basanzwemo kubera gukora imirimo myinshi, kandi bituma serivise zihabwa abaturage zitangwa neza kandi vuba.”

 

Oda Gasinzigwa yakomeje avuga ko bakomeje kwitegura amatora ateganyijwe umwaka utaha ya perezida n’ay’abadepite, cyane ko azabera umunsi umwe nk’uko itegeko nshinga ribigena, asaba abanyarwanda bose gukomeza kuyitegura.

 

“Nyuma yo kuzuza imyanya itari yuzuye mu nzego z’ibanze, ubu tugiye gukomeza kwitegura amatora ateganyijwe umwaka utaha ya perezida n’ay’abadepite. Ndasaba abanyarwanda bose muri rusange gukomeza kwitegura kugira ngo bazitorere umuyobozi ubabereye.”

 

Aya matora yabereye mu Turere icumi (10), hatorwa abajyanama b’uturere bose hamwe makumyabiri na batandatu (26), abajyanama rusange cumi n’icyenda (19), abajyanama bangana na 30% by’abagore barindwi (7), hatowe kandi Abayobozi b’Uturere n’ababungirije, bose hamwe cumi na batatu (13).

 

Hatowe kandi abayobozi b’uturere barindwi (7), abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe Iterambere ry’Ubukungu batatu (3) n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe Imibereho myiza batatu (3), amatora yo kuzuza komite nyobozi y’akarere yabereye mu turere umunane (8).

 

Umuyobozi w’akarere ka Burera ni Mukamana Soline, uwa Gakenke ni Mukandayisenga Vestine, uwa Karongi ni MUKASE Valentine, uwa Musanze ni Nsengimana Claudien, uwa Nyamasheke ni Mupenzi Narcisse, uwa Rubavu ni Mulindwa Prosper, uwa Rutsiro ni Kayitesi Dative mu gihe umuyobozi w’akarere ka  Rwamagana ari Kagabo Richard Rwamunono.

 

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza ni Umuhoza Pascasie, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu ni Uwanyirigira Clarisse, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza: Kayiranga Theobald, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu ni Uwizeyimana Emmanuel, mu gohe umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza ari Umuganwa Marie Chantal.

 

Abatowe nk’abagize biro y’inama njyanama y’akarere ka Rutsiro ni Matabaro Bernard wabaye Perezida, Ngendo Martin aba Visi Perezida mu gohe Mukamugema Marie Jeanne yatorewe kuba Umunyamabanga.